RFL
Kigali

Guhanagura inkweto z'abandi bifasha Niyishobora gutunga umugore n'abana batatu mu nzu yiyubakiye

Yanditswe na: Philbert Hagengimana
Taliki:14/05/2014 7:03
0


Imyuga bita iciriritse itunze benshi mu Mujyi wa Kigali, ndetse guhanagura inkweto z’abandi (bazwi ku izina ry’abakire) bifasha Niyishobora Jean Pierre w’imyaka 29 y’amavuko, gutunga umugore n’abana 3 mu nzu yiyubakiye.



Nk’uko yabitangarije Inyarwanda.com, Niyishobora Jean Pierre yatangiye umwuga wo guhanagura inkweto, atangira akorera abandi, ariko haragera atangira kwikorera.

Jean Pierre

 Nta mwuga udakiza: Niyishobora n’umuryango we batunzwe  no guhanagura inkweto z’abandi (abo bita abakire)

Aha yagize ati: “Natangiye uyu mwuga mu mwaka w’2008, icyo gihe nakoreraga umuntu wari usanzwe abikora, wari uvuye muri Uganda. Mu mwaka w’ 2010, naragiye negera nyir’inzu ya La Bonne Adresse, musaba kunyemerera ngakorera umwuga wanjye iruhande rw’inyubako ye, aranyemerera.”

Yakomeje agira ati:“Nyuma bimaze kugaragara ko ngira abakiliya benshi ku buryo hari n’igihe byazagamo umuvundo, byatumaga bamwe bagira impungenge ko hari n’abashobora kuza bagamije guhungabanya umutekano, maze ahita anyemerera umwanya mugari mu gikari cy’inyubako ya La Bonne Adresse, ari na ho ubu nkorera.”

Jean Pierre

Aha yitabaga undi mukiliya wamubazaga aho aherereye ngo aze amuhanagurire inkweto

Niyishobora avuga ko mu by’ukuri atazi umubare w’amafaranga yinjiza, gusa ngo ayo yinjiza yose amufasha kwikemurira ibibazo mu rugo rwe.

Aha yagize ati: “Ntunze umugore n’abana batatu (3). Sinzi neza umubare w’amafaranga ninjiza ku munsi kuko abakiliya baba bananyuranye, bakanishyura amafaranga atandukanye bitewe n’ingano y’akazi bashaka ko mbakorera n’agaciro baba babihaye. Sinamenya neza umubare w’amafaranga nkorera haba ku munsi cyangwa ku kwezi rero, ariko icyo nshaka ndakibona, Nshatse agakoko baragapfura, umwana wanjye ntacyo yakwifuza kurya cyangwa kunywa ngo akibure, umugore wanjye yambara neza.”

Jean Pierre

Inkweto ayihanagurira amafaranga runaka bitewe n'akazi abona ayifiteho, gusa ngo inyinshi azihanagurira 500

Niyishobora Jean Pierre azirikana ko ubuzima bwose bushoboka, ngo nk’uko umucuruzi akora akunguka cyangwa agahomba, ngo ubwo yabura abakiliya kuko hari abakora nk’ibyo akora, ariko bakoresheje ikoranabuhanga.

Gusa na we ngo ntabwo azahita yipfumbata cyangwa ngo ashyire amaboko mu mufuka, kuko natabasha kugera kuri iryo koranabuhanga, ngo ahangane n’abandi ku isoko ry’umurimo, azahita ahindura akazi akore ibindi.

Jean Pierre

Ngo yabitangiye na we yumva ari akazi gasuzuguritse cyane ko ngo byasaga n'aho ubuzima bwari bumugoye cyane kandi ngo akaba nta kindi gishoro yari afite

Mu by’ibanze yakora, harimo kuba yatwara abagenzi kuri moto, cyane ko ngo yamaze no kubibonera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.

Niyishobora Jean Pierre avuka mu Karere ka Nyamasheke ho mu Ntara y’Uburengerazuba, akaba atuye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, agakorera umwuga we mu gikari cy’inyubako ya La Bonne Adresse iherereye mu mujyi rwagati.

Jean Pierre

Hari n'abamuzanira izishaje akabanza akazidodesha akabona kuzoza akazihanagura zigahita zisubirana ubushyashya

Jean Pierre

Niyishobora Jean Pierre na we ngo ntiyatinya kujya mu rutonde rw'abafite akazi keza mu Mujyi wa Kigali

Philbert Hagengimana

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND