RFL
Kigali

Gasasira Daniel yegukanye amafaranga 500,000 abikesha gukoresha MTN Mobile Money

Yanditswe na: Editor
Taliki:6/02/2014 13:44
0


Nk'uko MTN Rwanda, isosiyete y'itumanaho mu Rwanda yabyiyemeje mu kurushaho gufata neza abakiriya bayo, abakoresha uburyo bwo kohererezanya amafaranga bwa MTN Mobile Money bari kwegukana akayabo k'amafaranga buri cyumweru.



Gahunda yo guhemba abanyamahirwe baba batsindiye amafaranga babikesha gusa ko bakoresha MTN Mobile Money bohereza amafaranga, isigaje ukwezi kose nk’uko umuyobozi muri MTN Rwanda ushinzwe Business na Mobile Money muri iyi sosiyete. Buri cyumweru, abanyamahirwe batanu begukana buri wese 100,000 kubera gukoresha ubu buryo ndetse n’ukwezi kwarangira hakaboneka umunyamahirwe umwe wegukana igihembo gikuru cy’amafaranga y’u Rwanda 500,000.

Gasasira Daniel, MTN Mobile Money winner

Gasasira Daniel, MTN Mobile Money yamuhesheje ibihumbi 500 by'amanyarwanda

Kuri uyu wa kane ku cyicaro cya MTN Rwanda i Nyabugogo ahazwi nko Kumashyirahamwe, hatangiwe igihembo gikuru cy’ukwezi kwa Mutarama kikaba cyegukanwe na Gasasira Daniel usanzwe wiga muri kaminuza y’u Rwanda agashami ka Huye mu mwaka wa kabiri.

Gasasira Daniel in MTN Rwanda

Albert Kinuma ni we washyikirije Gasasira Sheki y'amafaranga 500,000 yatsindiye

Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Gasasira Daniel tumubaza ibanga yakoresheje kugira ngo abe yatsindira aya mafaranga, yagize ati, “Nta kindi nakoresheje uretse nyine gukoresha Mobile Money nohereza amafaranga. Abantu bose nabashishikariza kujya muri sosiyete isobanutse ya MTN kuko ifite gahunda nziza kandi ziteza imbere abanyarwanda. Bampamagaye nibereye mu ishuri nka saa yine n’iminota 41 bambwira ko natsindiye amafaranga 500,000 numva ndishimye cyane”

MTN Rwanda

Aya mafaranga uyu musore w’imyaka 25 ukomoka mu karere ka Nyanza, ngo agiye kuyifashisha mu buryo bwo kurushaho kwiteza imbere no kunoza imyigire ye.

Ati, “Aya mafaranga nzayakoresha neza. Urabona ndi mu mwaka wa kabiri muri kaminuza, haracyari urugendo rurerure , nsigaje imyaka ibiri ngo ndangize kaminuza, ngomba kuyakoresha neza. Nzikenura, nguremo ibikoresho by’ishuri…”

MTN Rwanda

Aba ni bamwe mu batsindiye 100,000 iki cyumweru

Nk’uko Albert Kinuma, Umuyobozi muri MTN ushinzwe Business na MTN Mobile Money, yabitangaje ubwo yashyikirizaga abatsindiye ibi bihembo, yashishikarije abanyarwanda kurushaho gukoresha gahunda ya Mobile Money bakabasha gutsindira aya mafaranga.

Ati, “Ubu hasigaye ukundi kwezi ko guhemba abakoresheje neza iyi gahunda ya Mobile Money. Nashishikariza abanyarwanda kurushaho kuyikoresha kandi ibyiza biri imbere, MTN iracyabafitiye udushya”

Batanu begukanye 100,000 kuri buri wese uyu munsi ni Silas Bizimungu, Samir Sultansalim, Velentine Nyiranzagwahafi,, Varerie Nyirasuku na Boniface Bazaramba. Gasasira ni we wegukanye igihembo gikuru cy’ukwezi ndetse aba bose bakaba bahise batahana amafaranga yabo.

Munyengabe Murungi Sabin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND