RFL
Kigali

Francois Kanimba yemeza ko Britam ije guhindura byinshi mu bijyanye n'ubwishingizi mu Rwanda

Yanditswe na: Editor
Taliki:27/07/2014 14:16
1


Mu gihe impanuka, inkongi z’umuriro, Ibiza n’ibindi biza bidateguje mu buzima bwa muntu bikomeza kwiyongera mu Rwanda, imyumvire y’abanyarwanda ku bijyanye no gufata ubwishingizi iracyari imbogamizi, n’ubwo ibigo bitanga ubwishingizi byo bikomeje kwiyongera ku bwinshi.



Ibi ni ibyagarutsweho kuwa gatanu tariki ya 25/7/2014, ubwo Sosiyete y’Ubwishingizi nshya BRITAM yafunguraga imiryango ku mugaragaro i Kigali mu Rwanda.

Mu muhango wo gutangiza iyi sosiyete itanga ubwishingizi, ministre w’ubucuruzi n’inganda Francois Kanimba yagaragaje ko urwego rw’ubwishingizi rutera imbere ariko ngo Abanyarwanda benshi ntibarabyitabira.

Minsitre Kanimba avuga ko sosyete ya BRITAM igiye kongera udushya mu bwishingizi bikanatuma izindi sosiyete z’ubwishinizi zirushaho gukora neza.

Kanimba yagize ati “Uko bagenda baza bazana udushya mu micungire y’uru rwego bizatuma n’andi ma sosiyete y’ubwishingizi yari asanzweho mu byukuri agenda ahindura imikorere arushaho gutanga serivisi nziza kugirango umubare mwinshi w’abanyarwanda bashobore kwinjira mu bikorwa bijyanye n’ubwishingizi muri rusange.”

Avuga ko kugeza ubu abanyarwanda benshi batekereza inyungu z’ubwishingizi nyuma yo guhura n’ibibazo. Avuga ko ikibazo atari ubushobozi ahubwo ari imyumvire. Ibi rero ngo Britam ikaba igomba kubihindura.

Abisobanura yagize ati “Ikigaragara ni uko abanyarwanda bafite ubwishingizi ari bake, ariko ubwo buke bwabo ntabwo ari ukuvuga ko badafite ubushobozi bwo kuba babugura, ariko biterwa n’imyumvure. Britam rero ifite ubwo bushobozi kuko ifite n’akarusho ko kugira izindi serivisi n’udushya twinshi bitagaragara mu yandi masosiyete y’ubwishingizi.”

Iyi sosiye ya BRITAM yatangiriye mu Bwongereza, yageze mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba mu gihugu cya Kenya mu mwaka w’1965. Ubu ikorera mu bihugu bya Afurika bigera ku munani harimo n’u Rwanda. BRITAM itanga ubwishingizi burimo ubw’inkongi, ingendo, ubuzima, inzu ndetse n’ubundi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Keza9 years ago
    Sha ndayikoresha mukwivuza ariko naremeye pe ntaho ihuriye nizisanzwe ikora neza cyane





Inyarwanda BACKGROUND