RFL
Kigali

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:6/02/2013 11:45
0




Ikinyamakuru Forbes cyo muri Amerika gisanzwe kizobereye mu gukora intonde z’abantu bafite amafaranga menshi kurusha abandi ku isi, cyashyize ku mwanya wa mbere Folorunsho Alakija mu bagore bose bo ku isi. 

Kugeza ubu, Folorunsho Alakija afite amafaranga agera kuri miliyari 3,3 z’amadorali y’Amerika, uyashyize mu ma cfa angana na miliyari 1500. Uyu mugore akurikiwe na Oprah Winfrey ufite miliyari 2,7 z’amadorali y’Amerika. 

Folorunsho Alakija, aya mafaranga yose yayakuye mu bucuruzi bwa peteroli umuryango we ukora. Ni umwe mu bagore 8 batunzwe n’umugabo umwe. Umuryango wabo bose uko ari 8 n’umugabo wabo bafite abana 54 bakomoka ku mugabo umwe ari na we mugabo wa Folorunsho Alakija. 

Folorunsho Alakija ni umugore ufite umugabo n’abana bane b’abahungu. Ni we washinze kompanyi icuruza peteroli yitwa Famfa ikorera muri Nigeria. Uyu mugore afite inzu ihenze cyane iri mu mujyi wa Londres mu Bwongereza nayo ikaba ifite agaciro k’amafaranga y’amacefa miliyari 54. 

Mu butunzi bwe, Folorunsho Alakija afite indege ye bwite ifite agaciro ka miliyoni 46 z’amadorali. 

N’ubwo afite amafaranga atagira ingano, ntabwo yibagirwa kwita ku mugabo we. Ati: “Amafaranga ntacyo avuze mu rukundo. Urukundo ruza mbere ya byose. Amafaranga umuntu ayabona bitewe n’igihe runaka hari n’ubwo ashira ariko urukundo ni rwo rwa mbere. Hashize imyaka 40 njye n’umugabo wanjye tumenyanye, turaziranye neza.” 

Amafaranga afite kandi, ntatuma atubahiriza inshingano z’umugore ndetse hari n’igihe ajya mu gikoni agatekera umugabo cyangwa abashyitsi.

Ati: “Si kera ahubwo ejo natekeye abantu dusengana kandi buri munsi ntekera umugabo wanjye. Abakozi ntabwo bateka ibiryo ngo biryohere umugabo nk’uko umugore yakabitetse.”

Munyengabe Murungi Sabin.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND