RFL
Kigali

Fantastic Restaurant irifatanya n’abanyarwanda kwizihiza umunsi w’abakozi yerekana umukino w’iteramakofe w’ikinyejana

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:30/04/2015 15:49
1


Fantastic Restaurant muri gahunda yayo yo gushimisha abasohoka mu mpera z’icyumweru yashyizeho umwihariko w’iki cyumweru aho ikirenze kuri Live Band imenyerewe mu gususurutsa abahasohokera bazerekana n’umukino w’iteramakofe w’ikinyagihumbi utegerejwe na benshi ku isi.



Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’iyi restaurant ngo, impera z’iki cyumweru irafasha abantu bose kunezerwa ihereye ku munsi w’ejo aho izifatanya nabo mu kwizihiza umunsi w’abakozi aho guhera uyu munsi ku mugoroba baza kuba bataramirwa na Live band.

 

Live band iratangira gususurutsa abasohokera muri Fantastic uyu mugoroba ngo ibafashe kwizihiza umunsi w'abakozi

Mu rwego kandi rwo gufasha abantu bose gukomeza kunogerwa n’impera z’icyumweru Fantastic Restaurant, kuri uyu wa gatandatu irerekana umukino w’iteramakofe utegerejwe n’abatari bake ku isi uzahuza Floyd Mayweather, Jr. na Manny Pacquiao.

Bazerekana umukino w'ikinyejana mu iteramakofe

Ibi byose bikazaba biherekejwe na servisi ntagereranywa n’amafunguro atekanye ubuhanga uhasanga.

Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • germain8 years ago
    maywether oyeeeeeeee





Inyarwanda BACKGROUND