Fantastic Restaurant muri gahunda yayo yo gushimisha abasohoka mu mpera z’icyumweru yashyizeho umwihariko w’iki cyumweru aho ikirenze kuri Live Band imenyerewe mu gususurutsa abahasohokera bazerekana n’umukino w’iteramakofe w’ikinyagihumbi utegerejwe na benshi ku isi.
Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’iyi restaurant ngo, impera z’iki cyumweru irafasha abantu bose kunezerwa ihereye ku munsi w’ejo aho izifatanya nabo mu kwizihiza umunsi w’abakozi aho guhera uyu munsi ku mugoroba baza kuba bataramirwa na Live band.
Live band iratangira gususurutsa abasohokera muri Fantastic uyu mugoroba ngo ibafashe kwizihiza umunsi w'abakozi
Mu rwego kandi rwo gufasha abantu bose gukomeza kunogerwa n’impera z’icyumweru Fantastic Restaurant, kuri uyu wa gatandatu irerekana umukino w’iteramakofe utegerejwe n’abatari bake ku isi uzahuza Floyd Mayweather, Jr. na Manny Pacquiao.
Bazerekana umukino w'ikinyejana mu iteramakofe
Ibi byose bikazaba biherekejwe na servisi ntagereranywa n’amafunguro atekanye ubuhanga uhasanga.
Denise IRANZI
TANGA IGITECYEREZO