RFL
Kigali

Family TV Ikomeje kubagezaho imikino ya Champion's League na Europa League - UKO GAHUNDA ITEYE.

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:18/02/2015 12:06
1


Imikino ikomeye ibera ku mugabane w'uburayi igahuza amakipe aba yarabaye ayambere iwayo izwi nka Champion's League ndetse na Europa League ikomeje irerekanwa kuri Famiy TV imwe mu ma televiziyo yigenga akorera hano mu Rwanda.



Nk’uko benshi bakunze kwirebera iyo mikino kuri iyi sheni,na none kuri uyu wa gatatu tariki 18 gashyantare, Family TV irabagezaho umukino uhuza ikipe ya Real Madrid yo muri Espagne na Shalk04 yo mu gihugu cy'Ubudage, mu marushanwa ya Champions League, ubu igeze muri kimwe cya munani cy’irangiza. Ni umukino uri butangire i saa tatu na mirongo ine n'itanu z’umugoroba. N’aho kuwa kane tariki 19 gashyantare  herekanwe Liverpool FC - Besiktas JK mu mikino ya Europa League.

Family TV kuri uyu wa 3 irabagezaho umukino uhuza Real na Sharke 04

Ibi byose bikaba bigera ku bakunzi ba ruhago n’abimikino muri rusange batunze decoder za Star Times babasha kwirebera iyi mikino ku buntu (nta abonnement) kuri shene 128 Family TV igaragaraho.

Mu mateleviziyo yose yigenga akorera mu Rwanda, Family TV ikaba ariyo yonyine yemerewe kwerekana iyi mikino ya 2014-2015 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • arno 9 years ago
    reka nibagende abantu baterekanye chersea ubwo barerekani ki nabafeke





Inyarwanda BACKGROUND