Hirya no hino ku isi ibihugu bigiye bihuje ifaranga bikoresha mu bucuruzi bwa buri munsi ni bicye. Bimwe muri ibi usanga kandi akenshi biba byibumbiye no mu miryango w’ubukungu runaka.
Hari impamvu nyinshi zishobora gutuma ibihugu bihuza ifaranga, bimwe mu bihugu bihuje ifaranga rimwe, ni ukuvuga ushobora kuba ufite ifaranga runaka ukaba wagura ikintu cyangwa ukagurisha mu kindi gihugu utabanje kuvunjisha twavuga nk’ ibyibumbiye mu miryango y’ubucuruzi, ndetse n’ibiba byarakolonijwe n’igihugu kimwe runaka ifaranga abakoloni bazanye ntirihindurwe.
Umuryango w’ibihugu by’uburayi ugizwe n’ibihugu 27 byose ubigezemo ushobora kugura cyangwa kugurisha ugahabwa cyangwa ugatanga iyero utagombye kuvunjisha .Mu bihugu by’uburengerazuba bw’Afurika byinshi bihuriye ku ifaranga ryitwa CFA ryazanywe n’abakoloni b’abafaransa. Ubutegetsi bw’ibi bihugu ntibwigeze buhirindura, ndetse na banki nkuru ikora aya ma CFA iba mu gihugu cy’ubufaransa.
Hano mu karere mu muryango w’Afurika y’uburasirazuba ugizwe n’ibihugu 6 birimo U Rwanda, U Burundi, Uganda, Kenya ,Tanzaaniya na Sudani y’Epfo imwe mu mishinga bihuriyeho harimo no gushyiraho ifaranga rimwe rizajya rikoreshwa muri ibi bihugu byose umuturage atabanje kujya ku isoko ry’ivunjisha .,Icyakora kugeza ubu uyu mushinga nturatangira gushyirwa mu bikorwa, ibituma buri munyamahanga ndetse n’uturutse muri aka karere k’Afurika y’Uburasirazuba agomba kuvunjisha kugirango abone uko agura ku isoko ryo mu Rwanda.
Ku isoko ry’ivunja n’ivunjisha ifaranga ry’u Rwanda rihagaze mu buryo bukurikira mu mpera z’iki cyumweru
Ifaranga |
Rigurwa |
Rigurishwa |
£ POUND |
1,109.6 |
1,131.7 |
€ EURO |
988.9 |
1,008.7 |
$ USD |
868.06 |
885.42 |
KES |
8.4 |
8.6 |
TZS |
0.37 |
0.38 |
UGX |
0.232 |
0.237 |
FBu |
0.48 |
0.49 |
Source:BNR
TANGA IGITECYEREZO