RFL
Kigali

Ese hari ibihugu bihuje ifaranga bikoresha ku isi? Menya uko ibiciro by’ifaranga ry’u Rwanda byifashe ku isoko ry’ivunjisha mu mpera z’iki cyumweru

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:2/12/2018 10:11
0


Hirya no hino ku isi ibihugu bigiye bihuje ifaranga bikoresha mu bucuruzi bwa buri munsi ni bicye. Bimwe muri ibi usanga kandi akenshi biba byibumbiye no mu miryango w’ubukungu runaka.



Hari impamvu  nyinshi zishobora gutuma ibihugu  bihuza ifaranga, bimwe mu bihugu bihuje ifaranga rimwe, ni ukuvuga ushobora kuba ufite ifaranga runaka ukaba wagura ikintu cyangwa ukagurisha mu kindi gihugu utabanje kuvunjisha twavuga nk’ ibyibumbiye mu  miryango y’ubucuruzi, ndetse n’ibiba byarakolonijwe n’igihugu kimwe  runaka ifaranga abakoloni bazanye ntirihindurwe.

Umuryango w’ibihugu by’uburayi ugizwe n’ibihugu 27 byose ubigezemo ushobora kugura cyangwa kugurisha  ugahabwa cyangwa ugatanga iyero utagombye kuvunjisha .Mu bihugu by’uburengerazuba bw’Afurika byinshi bihuriye ku ifaranga ryitwa CFA ryazanywe n’abakoloni b’abafaransa. Ubutegetsi bw’ibi bihugu ntibwigeze buhirindura, ndetse na banki nkuru ikora aya ma CFA iba mu  gihugu cy’ubufaransa.

Hano  mu karere mu muryango w’Afurika y’uburasirazuba ugizwe n’ibihugu 6 birimo U Rwanda, U Burundi, Uganda, Kenya ,Tanzaaniya na Sudani y’Epfo imwe mu mishinga bihuriyeho harimo no gushyiraho ifaranga rimwe rizajya rikoreshwa muri ibi bihugu byose umuturage atabanje kujya ku isoko ry’ivunjisha .,Icyakora kugeza ubu uyu mushinga  nturatangira gushyirwa mu bikorwa, ibituma buri munyamahanga ndetse n’uturutse muri  aka karere k’Afurika y’Uburasirazuba agomba kuvunjisha kugirango abone uko agura ku isoko ryo mu Rwanda.

Ku isoko ry’ivunja n’ivunjisha ifaranga ry’u Rwanda rihagaze mu buryo bukurikira mu mpera z’iki cyumweru

Ifaranga

Rigurwa

Rigurishwa

£ POUND

1,109.6

1,131.7

€ EURO

988.9

1,008.7

$ USD

868.06

885.42

KES

8.4

8.6

TZS

0.37

0.38

UGX

0.232

0.237

FBu

0.48

0.49

 Source:BNR






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND