RFL
Kigali

ECOBANK yashyizeho amahirwe ku bakiriya bayo yo gutombora imodoka ya miliyoni 35

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:19/06/2013 9:21
0




Amafaranga azabitswa muri iyi gahunda azafasha mu gukomeza kongera inguzanyo batangaga, nk’uko Eric Rubega, umuyobozi w’iyi banki mu Rwanda yabitangaje mu muhango wo gutangiza iyi gahunda kuri uyu wa kabiri tariki 18/06/2013.

Yagize ati: “Intego ya mbere y’iki gikorwa ni ubukangurambaga ntago ari ugutanga ibihembo; ibihembo tuzabiha ushoboye kwizigamira amafaranga.

Ahubwo noneho uriya ufite ikibazo cy’ubushobozi bucye ariko afite ibitekerezo n’imishinga amafaranga tuzabonamo azazamura umubare w’ayabitswaga noneho dukore za gahunda z’ukuntu twafasha abafite imishinga mito mito.”

Ibi nibyo ubuyobozi bwa ECOBANK buheraho bushishikariza buri wese mu cyiciro arimo kwitabira iyi gahunda bakizigamira, kugira ngo niyo batabasha gutombora ariko bazagire amahirwe yo guhabwa inguzanyo ku bafite imishinga.

Icyo bisaba umuntu ni ugushyira amafaranga kuri konti ye yo kuzigama cyangwa yo kubikuza amafaranga ibihumbi 50 mu gihe cy’amezi abiri. Umuntu yashaka akajya yongera kubitsa andi, kuko aribyo bizamwongerera amahirwe kurushaho.

Abadafite iyi konti nabo bakangurirwa kuyifunguza, kuko buri nyuma ya buri mezi abiri hazajya haba tombola izajya itangwamo ibikoresho bitandukanye birimo Telefone, Tablets, za Televiziyo nini n’amatike yo guhaha.

Uko umuntu azajya akomeza kwinjira mu kubitsa niko azajya agenda asatira amahirwe yo gutombora igihembo gikuru cy’imodoka yo mu bwoko bwa Toyoya RAV4. Iyo modoka ikazatangwa nyuma y’amezi atandatu uhereye ubu.

ECOBANK yizera ko iyi gahunda izatuma Abanyarwanda benshi bagira umuco wo kwizigamira, imwe mu nkingi y’iterambere ry’igihugu, nk’uko byemejwe na Dermacus Ross, ushinzwe ibikobwa n’imenyekanisha.

ECOBANK iteganya ko iki gikorwa kizayifasha kwinjiza amafaranga avuye mu kuzigama agera kuri miliyari 16, aziyongera ku yandi agera kuri miliyari 81 yinjije umwaka ushize.

Source:Kigalitoday






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND