RFL
Kigali

Ebenezer Coffee Shop and Restaurant ikomeje kuba intangarugero

Yanditswe na: Editor
Taliki:25/09/2012 0:00
0




Mu gihe abahafatiye amafunguro ndetse n’ibinyobwa bose bagenda barata ubudakemwa n’ubwuzu bakiranwa, ubu noneho akarusho ni uko bazanye amafunguro y’umwihariko abantu benshi baba badaheruka kandi bayakunda.

ebenezer

Kuri Ebenezer Coffee Shop and Restaurant

Uretse kuba bamaze kumenyekana cyane mu gutegura ikawa mu buryo bwihariye, ndetse mu minsi ya vuba bakaba baherutse korohereza abakiliya babo babashyiriramo murandasi (wireless connection).

Iyi resitora ikomeje no gutungurana mu mafunguro igeza ku bayigana dore ko ibyo uhasanze uyu munsi bikuryohera, ejo wagaruka noneho ugasanga ibyo bazanye ni akarusho ku buryo benshi bemeza ko nta yindi restaurant bajyamo kuva bamenya Ebenezer Coffee Shop & Restaurant.

Byumvikane neza ko muri Ebenezer Coffee Shop and Restaurant bakurikiza ibyifuzo n’ibitekerezo by’abakiriya babo dore ko intero yabo ivuga ko umukiriya ari umwami, ibi ukaba nta yindi resitora wabisangamo muri iki gihugu.

Ibi byose byiyongera ku isuku ntagereranywa iharangwa, dore ko iyo winjiyemo uhita uca ukubiri n’amavunane.

Tubibutse ko Ebenezer coffee shop & restaurant iherereye mu nyubako nshya y’isoko rya Nyarugenge mu igorofa rya gatatu ahagana i Buryo.

Akarusho ku bashaka gukora inama zitandukanye zaba iz’ubukwe cyangwa gutegura amasabukuru muri Ebenezer Coffee Shop and Restaurant murahasanga ibyumba byiza byo kwakira inama.

Ukeneye ibisobanuro cyangwa gukoresha Reservation muri Ebenezer, mwahamagara kuri 0788302494.

Inyarwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND