RFL
Kigali

Dore urugendo rurerure Said Havugimana yagenze kugira ngo agere kuri Haji Enterprise izwi ku bucuruzi bw'amata i Nyanza

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:1/04/2014 15:50
1


Havugimana Saidi uzwi ku izina rya Haji w’I Nyanza akaba ari nawe washinze Haji Enterprise izwi mu bucuruzi bw’amata I Nyanza yaganirije inyarwanda.com ku buzima bwe mu buryo burambuye atunyuriramo inzira yagenze kugira ngo agere aho ari kuri ubu.



Abantu benshi bakora ingendo mu muhanda Kigali berekeza mu majyepfo, bakunze guca kwa Haji I Nyanza bakagura amata ndetse benshi bakanahafatira amafunguro yaba aya mu gitondo, saa sita ndetse na nijoro.

Iki kigo cyashinzwe na Havugimana Saidi yagiranye ikiganiro kirambuye na Inyarwanda.com maze atunyuriramo mu buryo burambuye amateka ye ndetse n’ay’iki kigo.

Inyarwanda.com: Abantu benshi babita Haji, mukaba arimwe mwashinze Haji Enterprise izwi mu bucuruzi bw’ibiribwa bihiye by’umwihariko Amata. Ubundi muri bantu ki?

Haji: Nitwa Saidi Havugimana, ninjye muyobozi wa Haji Enterprise nkaba ari nanjye wayishinze. Navutse mu mwaka w’1967, ndubatse mfite umugore n’abana 5, abakobwa 3 n’abahungu 2. N’ubwo ndi umucuruzi, ndi n’umunyeshuri nkaba niga muri Masters mu ishuri rya INILAK mu ishami rya MBA (Master’s in Business Administration).

Havugimana Saidi, washinze Haji Enterprise

Inyarwanda.com: Mumaze kubaka izina muri aka gace, dore ko abantu bose banyura muri izi nzira bazi kwa Haji, ubundi ibintu by’ubucuruzi mwabitangiye mute? Ryari?

Haji: navuga ko ibintu by’ubucuruzi natangiye kubikinisha kuva cyera nkiri umwana. Kuko cyera mba kwa nyogokuru ndagira inka ntaratangira ishuri, naragiraga hafi y’umuhanda nkaba mfite agakarito karimo utuntu nk’utubiriti, inzembe, utumesa, n’utundi tuntu nk’utwo ntucuruza ndetse rimwe na rimwe bikandangaza bigatuma nonesha.

Ariko aho ntangiriye ishuri nahagaritse ubwo bucuruzi, nkajya noneho njya gukora mu tuntu tw’amakawa, nkajya njya gutoragura amakawa yatakaye ku byuma by’ikawa nkanajonjorera abaje gutonoza ikawa bakampemba udukawa buri munsi nkatwegeranya ubwo isizeni yagera nanjye nkikorera umufuka nkajya kugurisha nkabona amafaranga nkumva ndi umugabo ukomeye.

Saidi Havugimana n'umufasha we bikorera mu bucuruzi bwabo

Aho ngereye mu mashuri yisumbuye, nize I Runyombyi hariya hafi y’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi hari kure cyane ariko kuba kure nabyungukiyemo kuko najyanaga utuntu abanyeshuri baba bakeneye nk’amabahasha na timbre, utubombo, amakaramu, n’utundi nkatugurisha mu banyeshuri nkakuramo inyungu nkaba nakwigurira umwenda.

Ndangije secondaire nagiye kwigisha ariko aho nigishaga naho sinaburaga utuntu ncuruza, nabaga mfite akabutike karimo utuntu abantu bakenera. Nyuma yo kwigisha nagiye muri kaminuza aribwo nabashije kunononsora umushinga wo gucuruza amata ubwo ni mu 2009. Natangiye kujya nshaka uburyo bwo gucuruza amata, mu majerekani asukuye, ari nabwo twatangiye kugurisha amata inaha.

Inyarwanda.com: Haji Enterprise ari nayo abantu benshi bagenda muri ibi bice bazi cyane yavutse ite?

Haji: Uko Haji Enterprise yavutse yo ubwayo, nashinze agashitingi  hano ku muhanda ntangira gucuruzamo utuntu tworoheje nk’icyayi, imigati,… uko abakiliya bagenda biyongera bakagenda badusaba bimwe mubyo bifuza, baza kutubwira ko bifuza amata aribwo twaje gutangira gucuruza amata ndetse araganza cyane n’ubwo n’ibindi tubicuruza.

Inyarwanda.com: Haje kwitwa kwa Haji gute?

Haji: Abakiliya nibo baje kuhita kwa Haji, kuko twakunze kugenda tugira abakiliya b’abakongomani, uko bajyaga baza bavugaga ngo tugiye kwa Haji, Haji, ni uko biza kurangira nanjye mpise gutyo.

Inyarwanda.com: Nk’ikigo cyakira abantu benshi mu munsi, banyura kuri uyu muhanda baba abagiye hanze nk’I Burundi, muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, n’abandi benshi mubasha kubakira mute kugira ngo mubashe kubanezeza?

Haji: Ubundi nk’umucuruzi kugira ngo ushimishe abakiliya ni uko ugomba gukurikiza ibyo bifuza ukumva inama ze. Umukiliya niwe ukuyobora mubyo ukora byose, ukamuha ibyo yifuza, ukamwakira neza, kuko customer care ni ukubahiriza ibyo umukiliya yifuza kandi ibyo turabishobora.

Inyarwanda.com: Haji Enterprise se yaba ifite abakozi bangana iki?

Haji: Kugeza ubu Haji Enterprise ifite abakozi bagera ku 100 bakora buri munsi bashobora kwiyongera cyangwa se bakagabanuka bitewe n’uko akazi kangana.

Inyarwanda.com: Nk’ikigo cy’ubucuruzi giherereye mu karere ka Nyanza, mubona kimariye iki abaturage bagikikije?

Haji: Haji Enterprise ifitiye akamaro agace iherereyemo. Nk’ubu naguha urugero ko muri buri murenge mu 10 igize Akarere ka Nyanza twahashyize icyo twita MCC (Milk Collection Center), hakaba ari ahantu abaturage bakusanyiriza amata batiriwe bavunika bayajyana kure, enterprise ibasanga yo ikaybagurira kandi ku giciro cyiza, bakabona amafaranga bakayakoresha indi mirimo y’iterambere bagatunga bagatunganirwa.

Kandi uretse na MCC, wumvise abakozi dukoresha hano ni abaturage baturiye iki kigo, urumva ko nabo babasha gutunga imiryango yabo babikuye mu mafaranga bahembwa na enterprise.

Saidi Havugimana yemeza ko Haji Enterprise ifitiye akamaro akarere iherereyemo

Si aho gusa Haji Enterprise igarukira, tugera no hirya no hino mu gihugu nko mu bafatanyabikorwa dukorana nk’abatugemurira inkwi dutekesha, ibiribwa duteka, ababazi b’inyama duteka, amazi dukoresha,… urumva ko atari no mu karere ka Nyanza gusa ahubwo mu gihugu hose turahagera.

Inyarwanda.com: Nk’umucuruzi uhura n’abakiliya benshi ubona Customer Care mu Rwanda ihagaze ite?

Haji: Bishobora guterwa n’aho ugereranya kuko wenda urebye mu bihugu duturanye, hari abaturi imbere hakaba n’abo turi imbere. Ugiye muri Kenya mu mujyi wa Nairobi usanga baradusize, ariko kandi wajya nk’I Burundi ugasanga tubari imbere muri customer care. Muri make mu Rwanda turi kugenda dutera imbere.

Inyarwanda.com: Dusoza, gira inama ugira urubyiruko rw’ubu urebeye nko mu nzira wanyuzemo kugeza kuri ubu uri Haji uzwi mu gihugu ahantu hose.

Haji: Inama nagira abakiri bato, ni ugukora badashatse guhita bagera kubyo bifuza aka kanya kuko ikintu cyica umuntu ni uguhita wumva ko wagera kubyo wifuza. Gukora, wizeye kuzagera kuri byinshi ejo hazaza atari uyu munsi nicyo cya mbere.

Inyarwanda.com: Murakoze cyane Haji!

Haji: Murakoze namwe!

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • papi10 years ago
    thx haji komeza ubahe ingero tukurinyuma kandi urabikwiye.thx inyarwanda kuba mwaraje kudusura iwacu murabantu babagabo cyane.terimbere msaza





Inyarwanda BACKGROUND