RFL
Kigali

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:25/04/2013 16:34
0




Ni kenshi usanga mu Rwamda abahanzi bakora ibitaramo ariko ugasanga abenshi bahurira ku ikosa rimwe ryo kuvuga ngo bagiye kumurika album zabo ku mugaragaro, ariko wakurikirana neza ugasanga iyo album bamurika ntayirangwa mu gitaramo yewe n’ushatse kugura iyo album akayibura kandi igitaramo cyitwa ko ari ugushyira album runaka ahagaraga.

Bamwe mu bahanzi byabayeho hari abenshi muri bo twagiye tubaza impamvu bamuritse album nyamara ntayihari, abenshi ukumva bahuriza ku mpamvu y’uko bagiye gukoresha ibyo bita multiplication hanze y’u Rwanda mu bihugu duhana imbibi, n’ibihugu by’iBurayi ngo bikaza bitinze. Abandi bavuga ko babahemukiye itariki y’igitaramo yageze bitararangira, abandi ngo bahuye n’abatekamutwe babatuma ntibagaruke n’ibindi bibazo nk’ibyo.

dominic

Izi machini zitubura umubare w'ama CD byihuse

Umuhanzi Dominic Nic umenyerewe mu ndirimbo zihimbaza Imana Dominic Nic nawe ni umwe mu bahuye n’icyo kibazo cyo kutabona CD ku munsi w’igitaramo nyir’izina, dore ko ngo nawe byamubayeho CD yari yatumye mu gihugu kimwe duhana imbibi zikaza kugera mu gitaramo gisa n’igihumuje.

Kubera izo mpamvu , Dominic Nic yafashe umwanzuro wo kubyiga maze akajya abikorera n’abandi akora ikompanyi izajya ikora ibyo bikorwa mu rwego rwo gufasha n’abahanzi bagenzi be dore ko usanga hafi ya bose baba bahuje ibibazo bijya gusa muri muzika bakora.

Dominic

Iyo umuhanzi abishatse kuri CD bashyiraho ifoto ye

Dominic Nic Ashimwe yarebye ngo uburyo bavunika bajya gukoresha ama CD yabo hanze y’uRwanda ngo kuko nabitwa ko babikora mu Rwanda wasangaga bihenze cyane, ibi byatumye anyarukira aho babikoreshereza maze arihugura yiga neza uburyo babikora nibikoresho bya ngombwa kugira ngo no mu Rwanda bajye babyikorera bitabasabye iminsi n’iminsi bajya kubikoresha hanze.

 Dominic atangira kujya agura ibyuma bike bike bimwe na bimwe bikora izi CD, nyuma y’amezi 7 gusa amaze kugira ubumenyi kuri byo yahise asezera mu kazi yari asanzwe akorera abahinde mu bijyanye n’ikoranabuhanga (informatique) maze atangira  kwikorera.

Nyuma yo gusezera ku kazi yakoreraga abandi, ubu Dominic Nic yiyemeje gukora inzu ikora ibi bijyanye no gutunganya indirimbo kuri CD bimwe bita “Multiplication de CD” ku ndirimbo z’abahanzi, amakorali, amatsinda, abakora filme n’abandi.

Hari benshi mu bahanzi bamaze gukorera muri iyi nzu izwi ku izina rya POWER OF MUSIC itunganya ibijyanye n’ama CD, muri abo harimo King James kuri album ye nshya “BIRACYAZA”, Mani Martin kuri album ye “MY DESTINY”, Liza Kamikazi kuri album ye “IY’IWACU”, Alexis Dusabe kuri album “NJYANA I GOLOGOTHA”, Aime Uwimana kuri album ze zinyuranye, n’ama korali menshi atandukanye nka Korali Hoziana, Rehoboth Ministries, n’abandi

Abahanzi bakorewe CD zabo muri iyi nzu ya POWER OF MUSIC benshi muri bo bemeza ko iyi nzu ikora ibijyanye na CD yabafashije kugabanya umwanya bakoresha bajya hanze y’u Rwanda kubikoresha, batibagiwe n’amafaranga yatakariraga mu ngendo zabo rimwe na rimwe nibyo bagiye gushaka ntibabibonere igihe.

Abakiriya bagana iyi nzu Power of Music, Dominic Nic yemeza ko ibiciro biri hasi cyane ugereranyije n’uburyo byatwaraga amafaranga menshi mu kujya gukoresha izi service hanze y’u Rwanda.

Nic, akorera mu nyubako nshya iri ahahoze Athene mu mujyi rwagati aho bakunze kwita ku Iposita.

Munyengabe Murungi Sabin.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND