RFL
Kigali

Diaspora nyarwanda ya Guangzhou mu Bushinwa yahagurukiye kwiteza imbere idasize inyuma igihugu

Yanditswe na: ndayizeye claude
Taliki:22/04/2013 14:56
0


Ubuyobozi bwa Diaspora nyarwanda iba mu mujyi wa Guangzhou mu Bushinwa buratangaza ko bufite gahunda ndende yo kwiteza imbere



Mu ntego iyi diaspora ifite mu rugamba yatangiye ngo ni ugushishikariza abanyemari b’Abashinwa gushora imari mu Rwanda mu bijyanye n’ubucuruzi, mu burezi ndetse n’ikoranabuhanga ari ryo fatizo ry’amajyambere.

Kuri ibyo kandi hiyongeraho gushakira amasoko y’ibicuruzwa biboneka mu musaruro wo mu Rwanda nk’icyayi n’ikawa byamamaye ku Isi hose ndetse n’ibindi bitandukanye.

Perezida wa Diaspora ya Guangzhou , Emmanuel Ndayisenga avuga ko iri huriro rigizwe n’abanyeshuri ndetse n’abandi bakora ubushabitsi butandukanye b’Abanyarwanda baba mu Bushinwa aho bavuga ko banahamagarira abifuza kwiga muri iki gihugu ko babagana bakabagezaho amakuru yerekeranye n’amashuri muri iki gihugu.

Muri iki gihe kandi u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi nab o bateguye ibikorwa bitandukanye ariko ngo baharanira kwigira.

Diaspora ya Guanzhou irishimira intambwe igihugu kigezeho kandi inashimira Abanyarwanda bose uburyo bakomeje kwitabira gahunda z’iterambere kandi ko na bo nk’Abanyarwanda bashyigikiye gahunda z’iterambere ry’igihugu.

Guangzhou ni umwe mu mijyi ikomeye mu Bushinwa ari na wo wa mbere mu bucuruzi muri iki gihugu aho isinzi ry’abantu baturutse isi yose bahurira baje kugura no gusura inganda zikomeye ndetse ari naho habera imurikagurisha ryo ku rwego mpuzamahanga rimenyerewe ku izina rya "CANTON FAIR" aho inganda zose zo mu Bushinwa zimurukira ibikorwa byazo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND