RFL
Kigali

Contact Restaurant yibutse abakunzi b'ikawa

Yanditswe na: Editor
Taliki:11/10/2012 0:00
0




Nyuma y’amafunguro azira amakemwa bari bamaze iminsi babategurira, inkuru nziza ni uko kuri ubu muri Contact restaurant bamaze gushyira igorora abakiliya babo babazanira amoko atandukanye y’ikawa utasanga ahandi.

Nk’uko ubuyobozi bw’iyi resitora bubitangaza ngo bivuye kubyifuzo bari bamaze iminsi bakira by’abakiliya babo ,guhera mu ntangiriro z’iki cyumweru bamaze gushyiraho gahunda nshya ndetse yihariye  yo gutegura ikawa aho isaha iyo ariyo yose ushobora kuyihasanga.

Uretse kuba bamaze kubazanira amako utasanga ahandi y’ikawa, ntawabura kuvuga ko contact restaurant imaze kuba ubukombe mu mujyi wa Kigali mu bigendanye no kwakira no gutegurira amafunguro meza abakiliya babo, hakiyongeraho na gahunda babashyiriyeho y’ijoro ry’igitaramo cy’indirimbo zihimbaza imana riba buri week-end aho bataramira abakiriya babo ku buntu.

contact

Muri Contact Restaurant

contact

Haboneka amafunguro y'ubwoko bwose hamwe n'ibinyobwa bidafunguye

Tubibutse ko contact restaurant iherereye mu nyubako y’isoko rya Kigali, mu igorofa ya gatatu.

Selemani Nizeyimana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND