RFL
Kigali

Canalsat yazaniye udushya abakunda kureba amashusho meza ya televiziyo

Yanditswe na: Editor
Taliki:13/03/2014 10:04
0


Canalsat, rimwe mu mafatabugizi asakaza amashusho ya televiziyo kuri ubu yazaniye udushya abakunda imyidagaduro mu buryo butandukanye , filime, umuziki, imikino inyuranye, amakuru yo mu bihugu byose byo ku isi….



Nk’uko  Alix Lebrat umuyobozi wa Canal + mu Rwanda no mu Burundi yabitangarije abanyamakuru ku munsi w’ejo ku wa Gatatu tariki ya 12 Werurwe 2014, abafatabugiza ba Canalsat, icy’ingenzi bakorewe ni ukugabanyirizwa ibiciro mu buryo bworohereza buri munyarwanda wese kureba amashusho ya televiziyo kandi meza aho waba uri hose mu gihugu.

Uhereye ibumoso: Cedric Pierre-Louis, Nyagahene Eugene na Alix Debrat ... Cedric Pierre-Louis, Umuyobozi wa Radio 10 na TV10

Uhereye ibumoso: Cedric Pierre-Louis(umuyobozi wa Radio na TV10), Nyagahene Eugene(Umuyobozi wa Tele 10 Group) na Alix Lebrat (umuyobozi wa Canal+ mu Rwanda no mu Burundi)

Alix Lebrat ubwo yaganiraga n’abanyamakuru, yavuze ko dekoderi ya Canalsat yavanwe ku mafaranga 45,000 ashyirwa kuri 30,000 harimo na anteni palabolike ndetse umukiriya akaba agomba guhabwa ubufasha bwose bushoboka igihe dekoderi ye ihuye n’ikibazo. Bitandukanye na mbere y’igabanuka ry’ibiciro kuko uwaguraga iyi dekoderi yatangaga amafaranga menshi ku mutekinisiye ugomba gutunganya ibyuma mu rugo rwe(installation) kugira ngo abone amashusho neza. Igiciro cyo gukorerwa installation, ni amafaranga 9,000 gusa yiyongera kuri 30.

Dore utundi dushya Canalsat yabazaniye:

Ishyirwa ahagaragara ry’amashene mashya ya CANALSAT ACCESS SERIE LIMITEE

Guhera ku itariki ya 15 Werurwe 2014, ifatabuguzi rya CANALSAT SERIE LIMITEE ribahesha kureba amashene arenga ijana n’amaradiyo ku murongo wose.

Abanyamakuru

Iki kiganiro cyitabiwe n'abanyamakuru bo mu bitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda

Iryo fatabuguzi rigizwe n’ibiciro bitandukanye nk’imyidagaduro, ubushakashatsi, urubyiruko n’amakuru. Abafatabuguzi bazabasha kwirebera amashene meza nka: TF1,Teletoon+,Piwi+,Dicovery,BBC na Trace Africa….Canalsat serie limitee ni  isezerano ribagezaho amashene menshi akubiyemo byinshi kandi aryoheye ijisho nk’uko ubuyobozi bwa Canal+ bwabitangarije abanyamakuru.

Guhera ku itariki ya 5 Werurwe 2014 kugeza ku itariki ya 30 Kamena 2014, Canalsat Access Serie Limitee iragura amafaranga 7,500buri kwezi.

Alix Lebrat

Alix Lebrat asobanurira abanyamakuru byinshi kuri Cnalsat

Kuhegera kwa shene nshya ya TV10 iri ku murongo w’151 wa CANALSAT

Nyuma ya Televiziyo y’u Rwanda, CANALSAT yakiriye mu ifatabuguzi ryayo shene nshya yo mu Rwanda TV10.

TV10

Nk’uko Eugene Nyagahene, umuyobozi wa Tele10 Group yabisobanuriye abanyamakuru, TV10 ibifashijwemo na Canalsat, ubu iyi televiziyo igiye kujya igaragara ku butaka bwose bw’u Rwanda no mu bihugu 30 bigize umugabane wa Afurika.

Munyengabe Murungi Sabin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND