Abo bana aho kubikiliza, bahagurukana udukoni bali bafite, bakanura amaso, batuka Yohani na Yozefu. Yohani, ati “Yozefu we, tura vuba wiruke, aba bana ni babi, bagiye kudukubita. Babirukaho, tali tali. Bigeze aho, Yohani aza gukebuka, abona abo bana bituye hasi.
Yoooo! Bite? Basitaye ku muzi bikubita ku mabuye, bakomereka hose.Yohani na Yozefu bahita bataha, bakira abo bana babi.Bana kugira nabi bo kugerageza kugirira abandi nabi ni bibi!
Ngiyi imwe mu migani yarangaga imyandiko ya kera yafashaga abana kugira imico myiza,kwirinda amakimbirane na bagenzi babo,kugira uburere no kubana neza n’abandi ugasanga bakuranye ikinyabupfura. Babyeyi mutoze abana banyu gusoma ibitekerezo nk’ibi kuko bibagirira akamaro.
Tanga igitecyerezo
Ibitecyerezo
Ni byiza pe. Muzadushyirireho na WA mugore w'umutindi nyakujya.
Murakoze.
Reply
Ni byiza pe. Muzadushyirireho na WA mugore w'umutindi nyakujya.
Murakoze.
Reply