RFL
Kigali

Bralirwa yazamuye ibiciro bya Amstel, Mutzig na Guinness

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:3/06/2013 6:44
1


Guhera ku itariki ya 01 Kamena 2013, uruganda rutunganya ibinyobwa bisembuye n'ibinyamitobe rwa BRALIRWA rwazamuye ibiciro bya Mützig , Amastel na Guiness.



Ibiciro byazamuwe ni ku binyobwa bya Mutzig yo mu icupa rya santilitiro 33 na sentilitiro 65, Amstel yo mu icupa rya sentilitiro 33 ndetse na Guinness yo mu icua rya sentilitiro 33.


Mützig yo mu icupa rito rya sentilitiro 33 yaguraga amafaranga y'u Rwanda 450 , guhera ku itariki ya 1/6/2013 igura amafaranga 500, mu gihe icupa rya sentilitiro 65 izajya igura amafaranga 1000 ivuye ku mafaranga 900 yari isanzweho mbere y’izamuka ry’ibiciro.

 

Inzoga ya Guinness yo mu icupa rya sentilitito 33 izajya igura 750 frw ivuye ku mafaranga 650, naho Amstel ya 33cl igure amafaranga 600.

Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa Bralirwa mu nama buherutse kugira n’abanyamakuru babamenyesha izamuka ry’ibi biciro, umuyobozi ushinzwe ubucuruzi no gushaka amasoko muri uru ruganda Bwana Jan Van Velzen yasobanuye ko ibi binyobwa byazamutse kubera imihindagurikire y'ibiciro ku isoko, amafaranga y'urugendo yiyongereye ndetse n'ikiguzi cy'ingufu zikoreshwa mu kwenga izo nzoga cyazamutse.

Ibindi binyobwa bisembuye bicuruzwa n’uruganda rwa  Bralirwa nka Primus, Heineken na Turbo King ibiciro biracyari ibisanzwe kuko ntibyazamuwe.

Munyengabe Murungi Sabin.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 10 years ago
    Ibi binyobwa ni sawa





Inyarwanda BACKGROUND