RFL
Kigali

Bralirwa yatanze imisoro muri Leta igera kuri miliyari 60.83

Yanditswe na: ndayizeye claude
Taliki:13/05/2013 13:47
0




Mu kwishimira ibyo Bralirwa yagezeho muri 2012, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Gicurasi 2013, ubuyobozi bw’uruganda bwatangaje ko ugereranyije no mu 2011, inyungu yazamutse cyane. Uyu mwaka inyungu yageze kuri miliyari 19 muri 2012 mu gihe muri 2011 yari miliyari 14, bivuze ko inyungu yazamutseho hafi 29.8%.

Umuyobozi mukuru wa Bralirwa, Jonathan Hall, yatangaje ko Bralirwa ku nyungu igira bituma irushaho kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu. Mu 2011 yatanze imisoro muri Leta igera kuri miliyari 53.3, naho mu mwaka wa 2012 itanga arenga miliyari 60.83.

Fred Nyangenzi ushinzwe ubuvugizi muri Bralirwa, yanatangaje ko uretse iyo misoro itangwa muri Leta hari n’ibindi bikorwa by’iterambere uruganda rukora.

Yagize ati “Uretse kuba dukora ibikorwa byo guha Abanyarwanda ibinyobwa, tujya no mu bindi bikorwa by’iterambere nk’aho dutera amashyamba, ubu tumaze gutera ibiti birenga ibihumbi 169 mu turere twa Nyagatare na Bugesera, kuko utu duce dukunze kwibasirwa n’izuba ; twimuye bamwe mu batuye nabi mu Majyaruguru aho twubakiye abaturage batuye hafi y’uruganda rwacu tubashyira ahantu heza kandi kugeza ubu tukaba turimo kubaka ikigo cy’amashuri yisumbuye hafi y’Umujyi wa Gisenyi.”

Fred kandi avuga ko nk’uko Bralirwa yungutse mu mwaka wa 2012, byanabaye no kubafite imigabane muri iki kigo, kuko ngo buri mugabane wagiye wunguka amafaranga 20, agira ati “Ubwo mu rumva ko umntu ufite imigabane miliyoni imwe, ubwo yungutse miliyoni 20 zose kandi yiyicariye.”

Bralirwa kandi itera inkunga shampiyona y’umupira w’amaguru mu rwanda igateza imbere ibijyanye n’abahanzi mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star.

Imigabane ingana na 75% ya Bralirwa ni iya Heineken Group, naho 25 % isigaye ikaba ku isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND