RFL
Kigali

Bralirwa yashyize ahagaragara Heineken mu icupa rinini rya 65 cl

Yanditswe na: Editor
Taliki:28/09/2012 0:00
0




Nyuma y’uko abakunzi b’ikinyobwa cya Heineken bari bayimenyereye mu icupa rito rya 33cl, kuri uyu wa gatanu kuri Kigali Serena Hotel uruganda rwa Bralirwa rwashyize ahagaragara Heineken mu icupa rinini rya 65cl.

heinken

Heineken ubu iraboneka mu icupa rinini

Ubwo berekanaga ku mugaragaro iki kinyobwa mu icupa rinini rya 65cl,abayobozi muri Bralirwa batangaje ko iri cupa ryakozwe mu rwego rwo gusubiza ibyifuzo by’abakunzi ba Heineken ku isoko ry’u Rwanda bari barabisabye ari benshi.

Umuyobozi muri Bralirwa ushinzwe ubucuruzi no gushaka amasoko Jan Van Velzen yavuze ko iri cupa rya 65cl rije ryiyongera ku ryari risanzwe rya 33cl,rije nyuma y’uko umubare w’abakunda inzoga ziri mu macupa manini ugenda wiyongera bityo Heineken nayo ikaba itari gutangwa gushyira mu bikorwa ibyifuzo by’abakunzi bayo.

Aha Jan Van Velzen yagize ati: “Si nshidikanya ko Heineken ari inzoga ikundwa n’abantu benshi mu Rwanda.Abakunzi bayo bifuje kuva kera kuyibona mu icupa rinini none inzozi zabo zibaye impamo”.

Heineken

Jan Van Velzen umuyobozi ushinzwe gushaka amasoko n'ubucuruzi muri BRALIRWA.

Tubabwire ko kugeza ubu Heineken mu icupa rinini rya cl65 iri kuboneka mu tubari hafi ya twose two mu mujyi wa Kigali ndetse n’amasoko ya kijyambere(Supermarkets)aho igiciro cyayo gishyirwaho na Bralirwa ari amafaranga 1900 y’amanyarwanda.

Elvis

Bwana Elvis, Markerting Manager wa BRALIRWA

Heineken

 

Robert N Msafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND