RFL
Kigali

Banki y'abaturage y'u Rwanda izakomeza gutanga inguzanyo ku bakiriya bayo

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:13/01/2013 11:27
0




BPR yatangaje ko abavuga ko kuba BPR yari yagabanyije gutanga inguzanyo mu mpera z’umwaka ushize atari uguhomba, byari byatewe n’inguzanyo nyinshi zari zatanzwe muri uwo mwaka. Paul Van Apeldoorn atangaza ko muri uyu mwaka utangiye banki izatanga inguzanyo nk’uko abakiriya bayo bari babimenyereye.

Inyubako yatashywe mu karere ka Rubavu, Paul Van Apeldoorn, yashimiye abanyamuryango ba BPR kuko aribo bagize uruhare rugaragara mu kuyubaka.

BPR yijeje abakiriya bayo ko batazahwema kubagezaho serivise nziza, kandi banki izakomeza gukoresha ikorana buhanga.

Uyobora BPR ishami rya Rubavu, Ndabaramiye Jimmy, yavuze ko bagiye gukomeza gukorana neza n’abakiriya bose, barimo n’abaturuka i Goma muri Congo Kinshasa bafite za konti zabo muri BPR.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza, Nyirasafari Rusine Rachel, yashimiye BPR uruhare igira mu iterambere, ati” Inyubako nk’izi nizo Leta ikeneye, zigaragaza ubwiza bw’umujyi , kandi BPR n tihwema no kudufasha nk’Akarere yanatwubakiye n’ikigo nderabuzima cya Kanama kizatahwa mu gihe kiri imbere.”

Inyubako nshya yatanshywe yatwaye akayabo k’amafaranga y’uRwanda miliyoni magana atandatu y’u Rwanda (600.000.000Frws).

Igihe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND