RFL
Kigali

Arashaka kwiga kaminuza abikesha gucuruza Tigo Cash

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:2/07/2013 9:14
0


Umusore w'imyaka 22 witwa Mugisha Tigana yahisemo gucuruza Tigo cash agamije kuzareba ko yakwiga kaminuza.



Mugisha yarangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2010, ntiyabona amanota amuhesha inguzanyo ya Leta imufasha kwiga kaminuza, kandi ntiyanabasha kubona akazi, ahitamo gushakisha uko yakwikorera. 

Nk'uko yakomeje abitangaza, ngo yahise atangira gucuruza amakarita ya Tigo, atangirira ku mafaranga y'u Rwanda ibihumbi 10 gusa. 

Mugisha yagize ati ” kwicara byarandambiraga, byakubitiraho no gusaba icyo nkeneye cyose kandi iwacu hari abandi bana bato batari banarangiza, nkumva birandenze”.

Mugisha kuri ubu ugeze ku rwego rwo kuranguza tigo Eego n'amakarita ya telefoni, ndetse akaba ari n'umucuruzi wa Tigo cash muri gare ya Nyabugogo, atangaza ko ugereranyije yinjiza amafaranga ibihumbi 8 ku munsi ava mu bikorwa bye, ngo akaba atapfa kureka gukora aka kazi, ngo keretse byibura abonye aho bamuhemba hejuru y'ibihumbi 300 ku kwezi. 

Mugisha yagize ati” ubu ndihira murumuna wanjye ugeze mu mwaka wa 4 w'amashuri yisumbuye, kandi nanjye ndateganya gukomeza amasomo yanjye, ubu mfite ubushobozi bwo kwirihira kaminuza”. 

Aragira inama kandi urundi rubyiruko ruvuga ko rwabuze imirimo n'igishoro, ati” urubyiruko rw'u Rwanda, cyane cyane abize n'iyo yaba ari abaminuje, ntibakagombye gusuzugura akazi, nibakure amaboko mu mufuka bakore, batangirire ku bitabasaba igishoro kinini maze barebe ko batazivana mu bukene”. 

Hagendewe ku mibare itangwa n'Ikigo cy'igihugu Gishinzwe Ibarurishamibare (NISR), mu baturage benda gushyika miliyoni 11, muri bo 44,9% babarurirwa munsi y'umurongo w'ubukene, naho umubare nyawo w'abashomeri nturabasha kumenyekana.

Source:Izuba rirashe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND