RFL
Kigali

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:20/12/2013 9:17
1




Muri uyu mwaka wa 2013 Airtel niyo yegukanye iki gihembo cyatanzwe n’ikigo cyitwa CommsMEA.

Iki gihembo gisanzwe gitangwa buri mwaka gitangwa kandi kigategurwa  n’iki kigo CommsMEA,“CommsMEA Awards 2013 ”, amanota atangwa n’ inzobere zitandukanye.

Mu birori byo kugitanga byabereye mu mujyi wai Dubai, hahamagawe abahagarariye abayobozi b’ amasosiyete menshi y’itumanaho barenga 48, abaminisitiri ….Abitabiriye ibi birori bose hamwe ibirori byitabiriwe n’ abantu barenga 300.

Airtel yagizwe ikigo cyiza mu bijyanye no kurushanwa n’andi masosiyete yahatanaga nayo mu bijyanye n’itumanaho, ikaba yari yasigaranyemo na MTN Group, Vodacom na Nedjma.

Ubwo yavugaga kuri iki gihembo, ManojKohli wari uhagarariye Airtel yagize ati “Twishimiye bikomeye iki gihembo, icyizere twagiriwe nka sosiyete ikomeye ku rwego mpuzamahanga, abakiriya bacu n’abandi bafatanyabikorwa batangiye gukorana na Airtel guhera mu mwaka wa 2010 ubwo twageraga muri Afurika.”

Yakomeje agira ati “Muri iyi myaka 3 ishize twakomeje gushyira ingufu mu gutanga ibyo abakiriya bacu bakeneye kandi tubasanga aho bari hose muri ibi bihugu dukoreramo, ibi byahinduye ubuzima bwabo bidaciye gusa mu kuvugana, ahubwo no bijyanye n’ubucuruzi bakoresheje iri tumanaho tubaha, tuzakomeza kongera ibikorwa muri Afurika.”

Muri ibi bihembo kandi, MarcellinPaluku, Umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda, we yagize ati “Ibi rwose ni ibintu byiza gutsindira iki gihembo cy’icyubahiro mu ma sosiyete y’itumanaho ku ruhando mpuzamahanga, dushimiye kandi umuryango mpuzamahamahanga kwemeza ko turi abantu bongereye ishoramari ndetse no guhanga udushya byose bikozwe na Airtel kuri uyu mugabane wa Afurika, bijyanye no kugenera abakiriya bacu serivise bakeneye.”

Selemani Nizeyimana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    airtel ninziza ariko ijya kurisha ihera kurugo niteze abakiria imbere itibagiwe abakozi bayo ibashyiriraho promosion murakoze





Inyarwanda BACKGROUND