RFL
Kigali

Airtel Rwanda yazanye serivise nshya yo kwiguriza amafaranga mu gihe umuntu ahuye n’ikibazo

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:27/03/2015 17:38
3


Kuri uyu wa gatantu tariki ya 17 Werurwe 2015 Sosiyete y’itumanaho ya Airtel Rwanda yatangije uburyo bushya bwo kwiguriza amafaranga ku umuntu ukoresha umuronga wa Airtel mu Rwanda.



Ubu buryo bwiswe “Igurize amafaranga ” buzajya bworohereza abakiliya ba Airtel mu kubona amafaranga .

Philip

Philp Onzoma  asobanura uko uburyo bwa Iguriza buteye

Umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda ushinzwe ubucuruzi bw’amatelefone Philp Onzoma yagize ati: “Ubu ni uburyo bwiza bwo kwiguriza amafaranga, mugiye uhuye n’ikibazo kigutunguye. Iyi nguzanyo iciriritse nta gwate isaba kandi yishyurwa mu igihe kitarenze ibyumweru bibiri,  amafaranga meshi umuntu ashobora kwiguriza ni 50.000 Frw ,amafaranga make ashobora kwiguriza ni amafaranga 100Frw hakiyongeraho amafaranga ya serivise angana n’icumi kw’ijana.”

Muyango

Abayobozi

Uyu muhango witabiriwe n'abafatanyabikorwa banyuranye ndetse n'abanyamakuru

Abafatanyabikorwa

Uyu muhango witabiriwe n'abafatanyabikorwa banyuranye  ba Airtel ndetse n'abanyamakuru

Kugira ngo umuntu akoreshe iyi serivise agomba kuba akoresha umurongo wa airtel kandi agura amafaranga yo guhamagara  kandi abasha gukoresha serivise za airtel money kwacyira, kugura, kohereza, izo serivise zose agomba kuba azikoresha cyangwa akoresha imwe, murizo ibyo bizamuha amahirwe yo kumenya amafaranga azajya ahabwa.

Iyi serivise ikazajya ikoreshwa n’abakiriya ba Airtel aho bari mu gihugu hose ndetse na telefone bakoresha izo arizo zose. Kwiguriza umukiriya wa Airtel azajya akoresha *182# .

Niyonzima Moise






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • block9 years ago
    birashimishije cyane.
  • phil9 years ago
    nuku bahomba ngo ngwiki nzaba ndeba airtel we urabanje utanze simcard zubuntu none ugiye kujya utanga na cash ni danger wallah
  • DONDUS9 years ago
    Ndumva nta muntu uzongera kuburara ngo ategereje guhembwa! Banque nizidashaka uko zinoza service zazo za credit, zirahomba twigire muri Ail tel IGURIZA SERVICE!





Inyarwanda BACKGROUND