RFL
Kigali

Airtel muri gahunda ya Gana Brazil na Mister Money yatanze itike y'indege

Yanditswe na: Editor
Taliki:13/03/2014 9:19
0


Umugore witwa Mukarurema Vestine utuye mu karere ka Musanze, umurenge wa Musanze ni we wahamagawe na Airtel, kuri uyu wa 12 Werurwe mu ma saa kumi z’umugoroba abwirwa ko atsindiye itike izamujyana kureba igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru kizabera muri Brezil muri Kamena 2014 .



Ibi byabereye i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali ahatangiriye gutangwa ibihembo by’abitabiriye poromosiyo ya Airtel yiswe “Gana Bresil na Mister Money”.

Kwinjira mu irushanwa bisaba kwiyandikisha muri Airtel Money ku buntu

Kwinjira mu irushanwa bisaba kwiyandikisha muri Airtel Money ku buntu

Iyi ikaba ari gahunda ihesha amahirwe buri muntu wese ufite sim card ya Airtel kandi uri muri Airtel Money, kuba yatsindira amahirwe  yo kuba muri 6 bagenewe itike yo kujya mu gihugu cya Brasil kureba imikino y’igikombe cy’umupira w’amaguru ndetse no kuhatembera.

Habaye n'umwanya wo kwidagadura barabyina

Habaye n'umwanya wo kwidagadura barabyina

Si ibi gusa kuko uri muri iyi poromosiyo ashobora no kugira amahirwe  yo gutsindira ibindi bihembo bishimishije nka telefoni nziza ya nyampinga ndetse n’amafaranga. Ibi kugira ngo ubitsindire ukaba usabwa kugera aho gahunda ya “Mr Money akuzaniye Airtel Money” yabereye, ukiyandikisha muri Airtel Money ubundi ukinjira mu irushanwa.

Abaturage bitabiriye ari benshi

Abaturage bitabiriye ari benshi

I Nyamirambo aho byabereye ku nshuro ya mbere abagera ku 10 batsindiye 3000 buri wese, 8 batsindira 2500 buri wese hanyuma abandi 2 bahabwa telefoni za nyampinga.

Mr Money akuzaniye Airtel Money

Mr Money akuzaniye Airtel Money

Tubibutse ko kugira ngo ugire amahirwe yo gutsindira iyi tike, usabwa gusa kuba ufite sim card ya Airtel kandi uba muri Airtel Money aho kwiyandikisha ari ubuntu, ubundi ugahita uhabwa ubutumwa bukubwira ko winjiye muri tombola.

Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND