RFL
Kigali

Abanyamahirwe bakomeje gutsindira akayabo ka miliyoni muri Yora cash promo ya MTN

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:6/06/2013 14:46
0




Kuri uyu wa kane ku kicaro gikuru cyayo giherereye Nyarutarama, MTN yagaragaje abandi banyamahirwe bagera kuri  5 batsindiye miliyoni imwe buri muntu aribo Ntirenganya Japhet, Murenzi  Jean Bosco, Uwamahoro Alphonse, Ngenzi Rene na Nzabonimpa Oscar.

Iyi gahunda ya Yora cash ikaba ikomeje aho buri munyarwanda wese ukoresha itumanaho rya MTN uretse abakozi ba mtn n’imiryango yabo, ibitangazamakuru bakorana n’abandi bafite aho bahuriye n’iri rushanwa abandi bose bakaba bafite amahirwe yo kwegukana aka kayabo k’amafaranga.

Abanyamahirwe 5 bashyikirijwe miliyoni uyu munsi

Igisabwa ni ukwandikisha Sim card, guhamagara ndetse no koherereza ubutumwa bugufi abantu nk’uko bisanzwe ariko noneho ukabikora inshuro nyinshi ku munsi kugirango amanota yo gutsinda yiyongere  dore ko ibi bihembo bitsindirwa buri munsi.

Uyu yamenye ibya YORA CASH abivanye kuri page ya Facebook ya MTN Rwanda

Oscar Nzabonimpa umwe mu banyamahirwe batomboye miliyoni.

Uko umara umwanya munini uhamagara cyangwa uko wohereza inshuro nyinshi sms ni ko amahirwe yo kwegukana igihembo gikuru cya burimunsi kingana na miliyoni biba byiyongera gusa ushobora no gutsindira amafaranga 5000 cyangwa amakarita yo guhamagara ya 500.

Selemani Nizeyimana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND