RFL
Kigali

Abanyamahirwe 28 batsindiye ibihumbi 100, 4 batsindira ibihumbi 500 mu mukino wa Sharama 2

Yanditswe na: Editor
Taliki:14/12/2012 0:00
0




Ku munsi w’ejo kuwa kane tariki ya 13/12/2012 nibwo MTN Rwanda yatanze ibihembo ku banyamahirwe batsindiye amafaranga mu mukino wa Sharama 2.

MTN

Bamwe mu bayobozi ba MTN basobanura ibyiza bya SHARAMA.

Mu cyumweru cya gatatu cy’uyu mukino, MTN yahembye abantu 28 batsindiye ibihumbi 100 inahemba kandi abanyamahirwe bane batsindiye ibihumbi 500 kuri buri muntu.

Mu kiganiro yagejeje kuri aba banyamahirwe, umuyobozi muri MTN uhsinzwe ibikorwa byo kwamamaza yabasabye ko badakwiye gucika integer ahubwo ko bakomeza kongera amanita yabo bityo bakazatsindira zimwe mu modoka zizatangwa muri uyu mukino. Yanabasabye kandi gukangurira bagenzi babo kudapfusha ubusa amahirwe bahawe na MTN mu mukino wa Sharama 2.

MTN

Aba ni abatsindiye ibihumbi 100 buri muntu. Amafaranga bahise bayahabwa binyuze muri service ya Mobile Money.

MTN

Aba batsindiye ibihumbi 500 buri muntu.

Biteganyijwe ko Sharama izarangira itwaye miliyoni 100, harimo miliyoni 40 zizajya zitomborwa mu buryo butandukanye, hakiyongeraho ibihembo bikuru by’imodoka 4 nazo zitegereje umunyamahirwe uzinjira muri Sharama 2 MTN. Imodoka imwe izajya itangwa buri nyuma y’ibyumweru 2, ibihumbi ijana bya buri munsi ku bantu 4 n’ibihumbi 500 mu cyumweru ku bantu 4, ndetse n’ibihumbi 500 by’ikarita yo guhamagara ku bantu 200 ku munsi.

Munyengabe Murungi Sabin.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND