RFL
Kigali

Abakunzi b'igisope bahishiwe byinshi mu mpera za kino cyumweru muri Fantastic Restaurant

Yanditswe na: Editor
Taliki:28/09/2012 0:00
0




Injyana zo ha mbere arizo bakunze kwita Igisope ni  kimwe mu bikomeje guhuza abanatu batari bacye muri Fantastic Restaurant iherereye mu jyi wa Kigali rwagati muni ya Kigali City Tower imbere ya Station ya Kobil.

Bimaze kuba umuco rero ko muri Fantastic Restaurant buri wa Gatatu bacurangira abakiriya babo, injyana y’igisope guhera ku isaha ya saa moya z’umugoroba, naho kuwa Gatanu no kuwa Gatandatu abagatangira gucuranga guhera saa ine z’ijoro mu gihe ku Cyumweru ho uyu muziki unyura abatari bacye utangira nanone saa moya z’umugoroba.

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu taliki ya 25/01/2012, mu gisope cyahacurangiwe, abantu bakaba barashimishijwe cyane na Live Band irimo kuhacurangira muri iyi minsi.

Ubuyobozi bwa Fantastic Restaurant bukaba buvuga kok bwatekereje gushyiraho gahunda yo gucurangira abakiriya babo nyuma yo kubisabwa n’abantu batari bacye, akaba ari nayo mpamvu batajya bishyuza amafanga yo kwinjira muri uyu muziki wa Karahanyuze.

Nk’uko bakomeza babitangaza rero, guhera kuri uyu wa Gatanu kugeza ku cyumweru hazaba hari agashya mu gucuranga kuko Live band yabo izaba ifite izindi ndirimbo itariherutse gucuranga izabasha kubacurangira.

Tubibutse ko uretse uyu muziki uba ucurangirwa abakiriya ba Fantastic, ushobora kuhasanga ibiribwa by’amoko yose, ibitetse ndetse n’ibyokeje ndetse n’ibinyobwa bitandukanye.

Muri Fantastic restaurant kandi haboneka na Connection ya Internet itangwa ku buntu kuba Kiriya baho baba barimo gukoresha mudasobwa.

Inyarwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND