Abakozi ba banki ya KCB bakorera ku cyicaro gikuru mu Rwanda basuye Urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 i Nyamata, barutera inkunga y’amafaranga miliyoni imwe (1.000.000), banafata mu mugongo abayirokotse batishoboye.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 25 Mata 2014, Abakozi ba banki ya KCB barangajwe imbere na George Odhiambo umuyobozi w’ishami ry’ubucuruzi muri iyo banki mu Rwanda, basuye abatishoboye barokotse Jenoside babaha ihene.
Abakozi ba KCB mu nzira berekeza i Nyamata
Bahise bakomereza mu rugendo rw’amaguru hagamijwe kwibuka (Walk to Remember) berekeza ku Rwibutso rw’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, aho batanze inkunga ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Bakigera ku rwibutso, basobanuriwe amavu n'amavuko ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, by'umwihariko iyabereye i Nyamata, nyuma batambagizwa mu Rwibutso hose.
Abakozi bayingayinga 100 ba KCB basobanuriwe ko Urwibutso rwahoze ari Kiliziya ya Paruwasi ya Nyamata basuye, rurimo imibiri y'abantu bishwe n'Interahamwe hamwe n’abicanyi b’Abahutu muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
George Odhiambo wari uhagarariye Umuyobozi mukuru, yatangaje ko, nk’abacuruzi, bateguye ibi bikorwa, mu rwego rwa gahunda isanzwe yo gusura inzibutso, no gufata mu mugongo abayirokotse banabafasha gutera imbere cyane cyane mu gihe nk’iki cy’iminsi 100 yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamata kimwe n’uwari ahagarariye Komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG) muri uwo muhango, bishimiye umutima ufasha kandi uzirikana, wagizwe na Banki ya KCB, banaboneraho kuzawukomeza kandi bakanabishishikariza abandi kuko Abarokotse Jenoside batishoboye baracyari benshi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge yaboneyeho gusaba ko Banki ya KCB yafungura ishami rya yo i Nyamata, kugirango iterambere igeza ku banyarwanda bo mu tundi turere tw’u Rwanda, inarigeze ku batuye uyu Murenge.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamata (wambaye ikoti ry'umukara) hamwe na George Odhiambo umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri KCB-Rwanda hamwe n'umusemuzi bakurikiye ijambo ry'uwari uhagarariye CNLG
Uyu muyobozi wari uhagarariye CNLG ati: "Birababaje kuba abarokotse Jenoside bakimeze batya"
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 batishoboye bahawe ihene
George Odhiambo wari uhagarariye umuyobozi mukuru wa KCB hamwe n'Umunyamanga Nshingwabikorwa bashikiriza ihene abatishoboye barokotse Jenoside
Murerwa Pascasie wavutse mu mwaka w'1946, ati: "iyi hene nzayorora kandi izamfasha kubona Ubwisungane mu kwivuza, icyo kwambara n'utundi, ariko ndacyafite ikibazo cy'aho kuba, no kuba nabona inka nkajya mbona akerera (amata)."
Benshi muri aba ni abarokokeye ku Kiliziya i Nyamata
Nyuma yo guha ihene abatishoboye, abakozi ba KCB bahise batangira Walk to Remember
Abakozi ba KCB mu rugendo rwo kwibuka rwaturutse ku Murenge wa Nyamata rukagera ku Rwibutso rw'Abazize Jenoside yakorewe batutsi kuri Paruwasi Gaturika ya Nyamata
Bamwe bari bitwaje indabo zo gushyira ku mva zibitse imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994
Mu rugendo rwo kwibuka babifashijwemo na Polisi y'igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda
Abakozi ba KCB binjira mu marembo y'Urwibutso rw'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 i Nyamata
Thierry na bagenzi be bakorana muri KCB bakurikiye uwabasobanuriraga amavu n'amavuko ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda cyane cyane iyakorewe i Nyamata
Nyuma yo gutemberezwa Urwibutso rwose, abakozi ba KCB bari bahagarariwe na George Odhiambo bashyize indabo ku mva ibitse imibiri y'Abatutsi b'inzira karengane
Abandi bakozi na bo bari bitwaje indabo bazishyize kuri iyo mva
Jean Pierre Umuyobozi w'Urwibutso rw'Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 i Nyamata
Nyuma yo gutambagizwa urwibutso, abakozi ba KCB barusigiye inkunga ya Miliyoni imwe y'amafaranga y'u Rwanda, azafasha mu gukomeza kubungabunga urwo rwibutso n'ibimenyetso bya Jenoside birubitsemo
Mu gitabo cy'abashyitsi George Odhiambo yatanze ubutumwa
Philbert Hagengimana
TANGA IGITECYEREZO