RFL
Kigali

Abakoresha Tigo Cash mu Rwanda bagiye kujya bohererezanya amafaranga n'abo muri Tigo Pesa muri Tanzania

Yanditswe na: Editor
Taliki:26/02/2014 13:47
0


Kuva ku itariki ya 24 Gashyantare,2014, abakoresha Tigo bose bafite ubushobozi bwo kohereza amafaranga mu gihugu cya Tanzaniya bakoresheje Tigo cash bakazajya babasha kohererezanya amafaranga nabafatabuguzi ba Tigo bo muri Tanzaniya bakoresha Tigo Pesa.



Iyi gahunda yatangijwe mu bihugu byombi aho uyu muhango witabiriwe n’abambasaderi bombi, uw’u Rwanda muri Tanzaniya  Dr Ben Rugangazi ndetse n’uwa Tanzaniya mu Rwanda Francis Mwaipaja ari nabob a mbere babashije gukoresha iyi serivisi.

TIGO

Ubu buryo bushya bufasha abafatabuguzi ba Tigo mu Rwanda koherereza amafaranga bakoresheje Tigo cash ku bafatabuguzi ba Tigo Pesa ndetse n’abo muri Tanzaniya bakoherereza abanyarwanda. Ibi kandi bizajya bikorwa hitawe ku gaciro k’amafaranga yaba ay’amanyarwanda cyangwa se n’amashilingi ya Tanzaniya.

 Nk’uko Tongai Maramba, umuyobozi  mukuru wa Tigo mu Rwanda yabitangaje ngo nibwo bwa mbere ku isi bubayeho buryo bwo kohereza amafaranga mu bihugu bibiri bitandukanye hakoreshejwe telephone zigandanwa kandi ifaranga ridateshejwe agaciro ndetse rikagera no kuri nyiraryo ryamaze kuvujwa.

Mu gihe umufatabuguzi wa Tigo Cash cyagwa uwa Tigo Pesa azajya aba yamaze kubona aya mafaranga azajya aba afite ubushobozi bwo kuyakoresha bimwe mu bikorwa bikorwa na Tigo nko kugura ama unite yo guhamagara, kugura umuriro n’amazi, kwishyura televiziyo amafaranga y’ingendo, ndetse no kuyohereza kuri konti zo ku mabanki. Umufatabuguzi kandi azaba yemerewe guhita ayabikuza ku mukozi wa Tigo umwegereye cyangwa se no kuyohereza ku bandi bafatabuguzi bafite konti kuri telefoni zigendanwa.

TIGO

Ku muntu ukoresha Tigo Cash ushaka kohereza amafaranga kuri Tigo Pesa  azajya yandika *200*7# naho uwo muri Tigo Pesa ushaka koherereza uwo muri Tigo Cash azajya akoresha *150*90#. Iyi serivisi ikazajya ikoreshwa na buri muntu wese ukoresha telefoni ya Tigo. Kwiyandikisha muri Tigo Cash na Tigo Pesa bikaba bikorwa n’abakozi bazo ku buntu, uwiyandikisha agasabwa indangamuntu.

Maramba  yagize ati “Iyi gahunda izafasha abakiliya bayo kudatakaza igihe ndetse n’amafaranga yabo yabo bajya kuvunjisha amafaranga mu madolari ngo nyuma bongere kuyavunjisha mu manyarwanda cyangwa mu mashilingi. Ubu bazajya bayohereza ndetse banayakire mu mafaranga yabo.”

Diego Gutierrez, umuyobozi wa Tigo muri Tanzaniya yagize ati “Twishimiye kuba tubasha guha abakiliya ba Tigo Pesa serivisi izajya ibahesha kubitsa no kubikuza amafaranga bakoresheje telephone zigendanwa mu bihugu byo hanze. Ni ikintu cyiza cyane kubona abantu bazajya babasha kubona amafaranga yabo ari mu manyarwanda kuko ubundi ibigo byo kohererezanya amafaranga ubundi bikunze gukoresha amadolari gusa. Ibi rero bituma abakiliya badahangayikishwa no kuvunjisha.”

 Murenzi Abdalah, umwe mu batwara abantu n’ibintu mu mihanda ya Dar-es-Salam-Kigali-Goma yagize ati “Ndishimye cyane kuko ubu noneho ngiye kuzajya mbona amafaranga nkoresheje telefoni yankjye ndi muri Tanzaniya. Ubuzima bugiye kunyorohera mu bijyanye no kwishyura imisoro ndetse n’ibindi byose nsabwa mu ngendo zanjye bitangoye kandi bitantwaye n’igihe kinini.”

Millicom(TIGO) itanga serivisi zijyanye n’amafaranga mu bihugu bya Tanzaniya, Ghana, Rwanda, DRC, Chad, Bolivia, Colombia, El Salvator, Guatemala, Honduras, Senagal anda Paraguay kandi ikazakomeza kwagura ibikorwa byayo uko iminsi izajya igenda ijya imbere.

Iyi gahunda nshya ikaba ije gufasha abantu benshi batandukanye bakorera hakurya y’imbibi harimo, abacuruzi, imiryango yo muri diasipora, abashoferi, n’abandi benshi.

Denise IRANZI

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND