RFL
Kigali

Abakiliya b'imena ba 'Biba na KCB' bashyikirijwe ibihembo

Yanditswe na: Editor
Taliki:15/10/2012 0:00
0




Mu mpera z’icyumweru gishize ku itariki ya 12 Ukwakira, Banki ya KCB yashyikirije ibihembo abakiliya bayo b’imena bitabiriye gahunda ya “Biba”(tombola).

Gahunda ya “Biba na KCB” ni gahunda ikangurira abantu kwizigamira, aho umuntu ashobora kwizigamira amafaranga byibuze 100, 000 akajya mu bashobora kugira amahirwe yo gutombora ibintu bitandukanye.

Ibyo bihembo byari bikubiyemo ibyuma bikonjesha(Frigo),za televiziyo n’ibyuma bishyushya(Macro-waves).

Icyiciro cya mbere cy’abashyikirijwe ibihembo baturutse mu mashami yose ya KCB mu gihugu kigizwe n’abakiliya babaye imena muri Kanama na Nzeli.

Mu kiganiro na IGIHE, umwe mu batomboye televiziyo, Eric Mugwaneza umuyeshuri muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, yagize ati ”nishimiye iyi gahunda ya KCB kurushaho kuko njya kuyinjiramo ntabwo nari nzi ko natombora ,ibi rero bizatuma nkomeza gukora nizigamira ”.

Jean Bosco Iyacu, Ushinzwe ubucuruzi muri KCB, yatangaje ko kugeza ubu bishimiye ubwitabire bw’abakiliya babo ku byerekeye inyungu bamaze kugeraho ingana n’amafaranga y’amanyarwanda miliyari 1.

Abakiriya bose ba KCB baba abashya cyangwa abasanzwe bemerewe kujya muri iyi gahunda ya BIBA promotion. Kugira ngo umuntu ashobore kujya gutsindira ibihembo biteganyijwe buri kwezi, no mu bashobora gutsindira ibihembo rurangiza agomba gufungura konti yo kuzigama muri KCB akabitsa nibura amafaranga y’u rwanda 100.000, cyangwa akabitsa kuri konti yo kuzigama asanganwe nibura ayo mafaranga cyangwa se akagenda ayabitsa kuri izo konti inshuro nyinshi.

Konti zihesha ba nyirazo kwemererwa kujya mu batsindira ibyo bihembo ni KCB Simba account (Intare), KCB Mortgage savings Account (Urugo Rwawe) na KCB Cub account (Intare nto, Konti y’abana).

Gahunda ya “Biba na KCB” izamara amezi atatu izarangira ku itariki 25 Ukwakira.

Source:Igihe.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND