RFL
Kigali

Abafite ibikoresho by'ikoranabuhanga byangiritse, MSTAR ibazaniye igisubizo

Yanditswe na: Editor
Taliki:14/02/2014 10:33
2


Ikompanyi ihuriwemo n'urubyiruko yitwa Mstar(Maintenance Services Technical and Repair), bafite gahunda ikomeye yo kusakaza ikoranabuhanga mu banyarwanda bose by'umwihariko bakaba basana ibikoresho byose by'ikoranabuhanga bifite ibibazo bitandukanye.



Mu kiganiro yagiranye n’Inyarwanda.com, Mfashigihe Nicolas, ushinzwe iyamamazabikorwa muri Mstar, yatangaje ko we na bagenzi be bihangiye imirimo bakaba nyuma yo kurangiza amashuri mu bigo bitandukanye byigisha imyuga barahisemo kwihuriza hamwe kugira ngo bajye basana ibikoresho by’ikoranabuhanga bitandukanye.

Basana za mudasobwa zifite ibibazo bitandukanye

Ni nyuma yo gusanga, mu Rwanda ikoranabuhanga rigenda ritera imbere mu buryo bukomeye ndetse nabo bakaba muri gahunda bihaye harimo kurisakaza mu Rwanda hose. Uru rubyiruko rwiganjemo abo mu mujyi wa Kigali, barimo abafite ubumenyi mu gukora ibyuma bitandukanye ku minara(antene), gusana mudasobwa, ibyuma bitanga umuyaga mu mazu(Air-conditions), camera…..

Basana ibikoresho bitandukanye

Mstar, yatangiye gukora mu mwaka wa 2011, gusa kubera ubushobozi butari buhagije ndetse hari byinshi mu bisabwa na leta batari bujuje bigatuma bakora nabi nta n’ahantu ho gukorera hazwi bafite. Mfashigihe ati, “Mstar, ni ikompanyi ikiri nshya kuko yatangiye muri 2011 ikora installations y’amantene mu Rwanda ariko nta hantu ho gukorera twari dufite. Nyuma muri 2014 nibwo uwari waraduhurije hamwe  witwa Muvunyi Nestor ari na we muyobozi mukuru wa Mstar, yujuje ibisabwa na Leta afungura aho dukorera ubu ku Kicukiro Chez John.”

Basana amateleviziyo afite ibibazo bitandukanye

Yakomeje agira ati, “Ubu ibyo twiyemeje, ni ukugeza ku batugana service zinoze kandi mu buryo bwihuse. Niba umuntu atuwbiye ko mu rugo rwe televiziyo iterekana amshusho, mu buryo bwihuse tugahita tubikemura. Dusana ibyuma bitandukanye harimo ama televiziyo, ibyumva bitanga umuyaga(air conditions), camera, amaradiyo n’ibindi bitandukanye. Muri gahunda ikomeye dufite ni uko ubu dushaka kujya dufata ibigo binini tukagirana kontaru mu bijyanye no kujya tubasanira ibikoresho bitandukanye, haba ama organization y’itumanaho cyangwa andi manini kuko twebwe dufite inzobere mu bijyanye n’ikoranabuhanga.”


Benshi mu bagize Mstar, harimo  abafite ubumenyi buhanitse mu gukora iminara, fibre optic….Nk’uko uyu musore yabidutangarije, benshi muri bagenzi be bagize Mstar, bize mu bigo by’amashuri yigisha imyuga nka ADB, ETO Muhima(ikibaho), Cefotec( Ecole Secondaire des Parents), IPRC….

Abenshi muri bo ni urubyiruko bakaba barahisemo kwihangira imirimo bijyanye na gahunda ya leta ikangurira urubyiruko rwose mu Rwanda gushaka ubumenyi buzabafasha mu buzima busanzwe bihangira imirimo ibateza imbere.

Bakorera ku Kicukiro Chez John

Uwakenera ibindi bisobanuro cyangwa ashaka ubufasha ngo bamusanire ibikoresho by’ikoranabuhanga, yabahamagara ku murongo wa telefone 0787100759 cyangwa akabandikira kuri email: mstarwanda@gmail.com 

Munyengabe Murungi Sabin

 

 

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • paul10 years ago
    courage basore! muziye igihe kabisa! Imana ibagende imbere
  • claude10 years ago
    sha kabisa bana bu Rwanda turabashyigikiye





Inyarwanda BACKGROUND