RFL
Kigali

50% bakoresha umurongo wa TIGO bamaze kwandikisha SIM Card zabo

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:25/04/2013 10:57
0




Ni nyuma y’amezi abiri gusa iyi gahunda yo kwandikisha Sim Cards itangijwe ku mugaragaro mu Rwanda. Abafatabuguzi ba Tigo 50 ku ijana bamaze kwandikisha Sim Cards zabo.

Muri Gashyantare 2013, Tigo Rwanda ifatanyije na RURA n’urwego rw’igihugu rushinzwe gutanga indangamuntu yashyize mu bikorwa umushinga wo kwandikisha Sim Cards z’abakiriya bayo. Iyi gahunda ishyigikiwe na guverinoma y’u Rwanda mu rwego rwo kurushaho kurinda umutekano w’abantu bakoresha telefoni zigendanwa.

Ibi bizagabanya umubare w’abajura biba amatelefone ntumenye irengero, bizagabanya ibyaha bikorerwa kuri telefone…

Diego Camberos, umuyobozi mukuru wa Tigo Rwanda yagize ati, “Twishimiye kuba muri iki gikorwa gituma abakiriya ba Tigo bagira umutekano usesuye bizadufasha kandi kurushaho kubagezaho serivise nziza. Twashyizeho gahunda yorohereza umukiriya wese, kwandikisha Sim Card bibera aho umuntu atuye cyangwa bugufi y’aho akorera”

Umukiriya wa Tigo ushaka kwandikisha Sim Card ye, agomba kwegera icyicaro cya Tigo kimwegereye cyangwa ahandi hantu hose hatangirwa serivisi za Tigo.

Kugira ngo Sim Card yawe yandikwe, ugomba kwerekana indangamuntu y’umwimerere. Kwandikisha Sim Cards bizarangira ku itariki ya 31/7/2013. Umukiriya uguze Sim Card nshya azajya ayihabwa yandikishijwe.  

Munyengabe Murungi Sabin.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND