RFL
Kigali

Yves Bucyana yiyongereye kubemeza ubutekamutwe bwa Desire Mbonabucya, naho Allioni arifata ariko nawe ngo hari icyo yaba abiziho

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:5/05/2015 6:53
0


Nyuma y’uko Desire Mbonabucya na Thandi Brenda batandukanye, ubu amakuru yerekeye aba bombi akomeje kwiyongera, kubera uburyo batandukanye nabi ndetse bakagenda bashyirana hanze.



Mu gihe ukuri kutarasobanuka neza, aho buri wese muri ababombi aba ashaka kugaragaza uruhande rwe rwiza akavuga undi nabi. Ubu habonetse undi mutangabuhamya usanzwe uzwi cyane mu Rwanda wahamije ko Desire Mbonabucya yamutekeye imitwe neza neza mu buryo bujya gusa nk’ubwo yabeshyemo Brenda Thandi.


Yves Bucyana ni umunyamakuru wamenyekanye cyane kuri RadioRwanda mu myaka yashize, nyuma aza kwerekeza mu ishami ry’igiswayili kuri radio BBC, uyu mugabo akaba aherutse guhamiriza ikiganiro Sunday night cyo ku cyumweru gishize ko yatunguwe ni uko atari we wenyine uyu mukinnyi wakinnye umupira w’amaguru akanaba kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi yabeshye.


Yves Bucyana avuga ko Desire Mbonabucya yamubeshya ko acuruza imodoka zitandukanye mu gihugu cya Benin ko ndetse nawe ashobora kumushakira imodoka ya make akayimwoherereza nk’umuntu baziranye. Bituma uyu mugabo amwizera akusanya amadollar agera ku 2000, ariko ategereza imodoka amaso ahera mu kirere kugeza ubwo akuyeyo amaso, akabwirwa na Desire ko imodoka ye yagongewe ku cyambu.


Ibi kandi bisa nk’ibyo Brenda Thandi yari aherutse gutangazaubwo yavugaga ko igihe kimwe Desire Mbonabucya yamugujije ibihumbi 4500 bya Euro amubwira ko agiye gutumizaho imodoka ze muri Benin, ariko Thandi arategereza araheba, amubajije amubwira ko imodoka zaguye mu mazi ariko ntiyabasha kugaragaza impapuro yaziguriyeho. 

Yves Bucyana


Mu magambo ye, Yves Bucyana ywe agize ati “ Kuriya yagiye abeshya uriya mugore ngoacuruza amamodoka muri Benin, kiriya kinyoma buriya akibeshya buri muntu wese, nanjye namutumye imodoka buriya nkikora kuri radio Rwanda. Namutumye imodoka mwoherereza ama dollar ibihumbi 2000 nanjye akajya ambeshya, yabanje kumbeshya ko acuruza amamodoka atandukanye hanyuma nyine amadollar ndayakusanya ndayamwoherereza akajya ambeshya ngo urabona imodoka ngo narayohereje kuri port(ku cyambu)ihageze bayigongera muri parking,...”


Abanyamakuru bo mu kiganiro Sunday night bavuze ko ibi YvesBucyana yavuze, bafite amakuru y’uko byaba byaranabaye no ku muhanzikazi Allioni ariko ubwo bamuhamagaraga live muri kiganiro ntabwo babashije kumubona ku murongo we wa telephone. 


Allioni yaryumyeho


Ibi byatumye inyarwanda.com, ubwo twakoraga iyi nkuru tugeragezakuvugisha Allioni, ariko uyu mukobwa n’ubwo byumvikanaga ko hari icyo yaba azi yirinze kugira ikintu atangaza kuri ibi ng’ibi. Allioni ati “ Ibyo bintu mbabwije ukuri ko nta kintu nakimwe nshobora kubitangazaho. Munyihanganire mureke nifate.”

Tumubajije niba yaba aziranye na Desire Mbonabucya. Aha,Allioni yagize ati “ Yeah, ndamuzi nk’ukoabandi banyarwanda benshi bamuzi. Muzi nk’uwabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi.”


Ntabwo turabasha kubona Desire Mbonabucya ngo abe yagiraicyo avuga kuri ibi ng’ibi, gusa mu minsi ishize undi muhanzi w’umunyarwanda ukorera ibikorwa bye bya muzika mu Bubiligi witwa R.Tuty nawe yavuze ku mugaragaro ko uyu mugabo ari umutekamitwe ndetse akaba ari umuntu ubeshya cyane, ibi uyu muhanzi abivuga ashingiye ko yakoreye indirimbo Brenda nyuma yo kubisabwa na Desire Mbonabucya, nyuma ngo uyu Brenda Thandi yaje kugenera ishimwe R.Tuty amutera inkunga mu gitaramo cye yakoreye mu Bubiligi ayinyuza kuri Desire Mbonabucya ariko yanga kuyamuha burundu.


Aba kandi baje biyongera ku bandi barimo umunyamakuru nawe w’imikino Muramira Francois Regis mu minsi ishize watangaje ko Desire Mbonabucya yamwambuye amafaranga agera ku ma Euros 750 nyuma yo kumuha ama CD ngo amugurishirize i Burayi ntamuhe amafaranga cyangwa ngo amugarurire CD. 

Muramira Francois Regis


Mu minsi yashize kandi nabwo myugariro w’ikipe y’igihuguAmavubi ukiri muto, Salomon Nilisarike nawe yumvikanye mu itangazamakuru ryo mu Rwanda mu bibazo na Desire Mbonabucya, nyuma yaho Desire atangarije radio 10 ko yafashije uyu mukinnyi kwerekeza muri Saint Trond ndetse akaba amukurikiranira hafi, ariko nyamara uyu mukinnyi yaje kubihakanira kure avuga ko ahubwo Desire yifuje kurya ku mafaranga ye maze abonye binaniranye atangira kumusibira amayira amuteranya n’abatoza dore ko nawe yanyuze muri iyi kipe mu gihe yari agikina ruhago. 

Salomon Nirisalike


Icyo gihe, Salomon Nilisalike mu magambo ye yatangarijeRuhagoyacu byamusabye igihe kinini kugirango amenyere muri iyi kipe kuko yari yateranyijwe bikomeye na Mbonabucya. Ati “Desire ntabwo azi ukuntu nageze muri Saint-Trond yampamagaye uwo munsi nasinyemo kuko byamutunguye uburyo nayigezemo. Mfite umu Manager wanjye Michel Grossy ni we wamfashije. Nyuma yaho, Desire yarampamagaye anansaba ku mafaranga bidakunze atangira kunteranya n’abatoza n’abafana yerekana ko ntari umukinnyi uhamye”.

Desire Mbonabucya yamenyekanye cyane mu ikipe y'igihugu Amavubi yerekeje mu mikino ya nyuma y'igikombe cya Afrika, akaba yari anayibereye kapiteni






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND