RFL
Kigali

Young Grace yashimiye umukunzi we anatangaza ko ari we wamwambikaga muri Primus Guma Guma Super Star 4

Yanditswe na: Editor
Taliki:31/08/2014 11:24
23


Nyuma y’uko hasojwe amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star ya kane, umuraperikazi Young Grace yashimiye abantu batandukanye bamufashije muri aya marushanwa anaboneraho gushimira umukunzi we ndetse atangaza ko imyenda yabaga yambaye muri aya marushanwa ayikesha uyu mukunzi we.



Young Grace ni umwe mu bahanzi bagaragaje imyambarire ikoranye ubuhanga kandi yihariye muri aya marushanwa, iteka iyi myambarire ikaba yaravugwaho byinshi anabazwa n’itangazamakuru aho yabaga yakuye iyo myenda, kandi mu bitaramo bitandukanye ikaba yarabaga igiye itandukanye, yose nk’uko yamaze kubyitangariza akaba yarayitegurirwaga n’umukunzi we.

young Grace

young Grace

Aha Young Grace yari mu gitaramo cya LIVE cyabereye i Kigali, iyi myenda yayiteguriwe n'umukunzi we

Mu butumwa burebure yanyujije ku rubuga rwa Facebook, Young Grace yashimiye abantu batandukanye barimo abategura aya marushanwa, ababyinnyi be, abafana be, umuryango we, itangazamakuru n’abandi bamufashije, maze ageze kuri uyu mukunzi we amushimira ko yamufashije kugaragara neza ndetse anashimangira ko amukunda, n’ubwo kugeza ubu atari yemera kumutangaza mu buryo bweruye.

young Grace

grace

grace

Young Grace ni uko yari yambitswe n'umukunzi we mu gitaramo cyabereye i Muhanga

Young Grace ni uko yari yambitswe n'umukunzi we mu gitaramo cyabereye i Muhanga

Young Grace ati: “Ndashimira cyane umu boyfriend (umukunzi) wanjye ari nawe mu designer (Utegura imyambaro) wanjye, warakoze kumfasha kugaragaza Swaga, warakoze kandi ndagukunda”  Aha “Swaga” rikaba ari ijambo rikunze gukoreshwa n’urubyiruko bashaka kwerekana ibintu bigaragara neza cyangwa se bigezweho.

Aha Young Grace yari mu gitaramo cyabereye i Musanze aho yaje gusanga umukunzi we yamwambitse imyenda isa n'iya mama we wari waje kumushyigikira

Aha Young Grace yari mu gitaramo cyabereye i Musanze aho yaje gusanga umukunzi we yamwambitse imyenda isa n'iya mama we wari waje kumushyigikira

Grace

Young Grace

grace

Young Grace i Musanze yari yambaye imyenda isa n'iy'umubyeyi we wanamufanaga mu buryo bukomeye

Young Grace i Musanze yari yambaye imyenda isa n'iy'umubyeyi we wanamufanaga mu buryo bukomeye

Iyi myenda yambaye i Musanze nayo yayiteguriwe n'umukunzi we

Iyi myenda yambaye i Musanze nayo yayiteguriwe n'umukunzi we

Rubavu

Mu gitaramo cyabereye i Rubavu nabwo Young Grace yari yarimbishijwe n'umukunzi we

Mu gitaramo cyabereye i Rubavu nabwo Young Grace yari yarimbishijwe n'umukunzi we

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    Warakoze gushima!Ako kantu ko mu gahanga ni umwihariko wa Teta kamurekere rwose yrakagutanze
  • 9 years ago
    Warakoze gushima!Ako kantu ko mu gahanga ni umwihariko wa Teta kamurekere rwose yrakagutanze
  • aaaaaa9 years ago
    merci gushimira kdi tukuri inyuma komeza utsinde
  • Ndayambaje jean claude9 years ago
    byiza cyane kdi wagaragaye neza cyane muri aya marushanwa nkumufana wawe mukuru unezezwa no kukubona usa neza nanjye nshimiye uwo mukunzi wawe yarakoze cyane
  • dorine gwiza9 years ago
    wow ni byiz cyane kugira umukunzi ugutera gusa neza, urahirwa young grace we
  • sunday9 years ago
    ni byiza kdi nubupfura gushimira kdi natwe turagushimiye cyane warakoze kwitwara neza
  • unkwown9 years ago
    verry good, verry smart
  • nadine sano mukunzi9 years ago
    young grace I love you
  • jen brown9 years ago
    jeyi yayitwayenyine twishimane 0783099845
  • jen brown9 years ago
    jeyi yayitwayenyine twishimane 0783099845
  • niwemutoni betty9 years ago
    nukuri kwimana wakoze neza kandi witwaye neza cyane,ndumwe muba fans bawe kandi nkuri inyuma komeza utsinde mukecu
  • kigingi 9 years ago
    umukecuru numukecuru walah baby uranyemeza kuri swaga zawe uri super fly
  • mabura9 years ago
    ndakwemera mwana kandi uraberwa
  • Ally babouj9 years ago
    housna housna we urambara nanjye nkaba umufana, tera imbere mwana muto kdi urashoboye icara wirire miriyoni zawe sha natwe tukuri inyuma.
  • zaina 9 years ago
    walah bakwibye umwanya cherie, gusa we still love you
  • Jimlee9 years ago
    Undi mwaka uzakore cyane
  • jp9 years ago
    bakwibye ark ntabwo active na amag bakurushije ariko ntacyo tu courage urashoboye
  • Elise9 years ago
    Kabisa wambara neza kdi uraberwa,umwanya wabonye nawugizeho ikibazo ariko courage
  • parfaite9 years ago
    kabisa yari yambaye neza cyane pe
  • parfaite9 years ago
    kabisa yari yambaye neza cyane pe





Inyarwanda BACKGROUND