Umukobwa w’imyaka 21 y’amavuko wo mu gihugu cya Leta Zunze ubumwe za Amerika, ubu afite amabere atatu mu gituza nyuma yo gutanga ibihumbi 20 by’amadorali y’amerika bakamubaga bakarimuteraho byose akabikorera ngo akunde yamamare ku isi yose.
Jasmine Tridevill, yatangaje ko mbere yo kugera ku ntego ye yo kubagwa ngo agira amabere atatu, abaganga basaga 50 banze kumubaga bavuga ko babishoboye ariko ko ayo ari amahano bidashoboka ko bamufasha kubikora nyuma y’igihe kitari gito aza kugera ku muhanga mu byo kubaga maze amuca ibihumbi 20 by’amadorali arimuteraho.
Yifitiye amabere 3 mu gatuza rwose kandi yumva anyuzwe n'uko ameze
Nibyo koko rero intego ye yo kwamamara aragenda ayigeraho buhoro buhoro dore ko ubu adasiba gutumira abanyamakuru ndetse n’abandi bantu bakora ibintu bitandukanye bamufasha kuvuga uko abayeho ndetse n’ibibazo agenda ahura nabyo mu bandi bantu nk’umugore ufite amabere 3.
Byose abikora ngo akunde yamamare ku isi yose
N’ubwo rero mu mategeko agenga abaganga bakora umwuga wo kubaga abantu babahindurira imiterere (Pastic Surgery/Chirurgie Estetique) atemera ko bakora bene nk’ibi bintu bituma umuntu atamera nk’abandi, uyu mukobwa ahamya ko yabonye ubimukorera gusa ntiyigeze amutangariza itangazamakuru.
Ku bijyanye n’uko abantu bamuzengurutse, inshuti n’abavandimwe babyakiriye yatangaje ko bitoroshye kubana nabo. Yagize ati “Data ntibyigeze bimushimisha na gato ndetse yumva atewe isoni no kuba ndi umwana we ariko ntakundi agomba kubyakira.”
Nyamara ibi ntibinamuca intege kuko we icy’ingenzi ari ukwamamara dore ko arimo gukora ikiganiro mpamo(Reality Show) cy’uko abayeho mu rwego rwo kurushaho kwiyamamaza. Yagize ati “Inzozi zanjye ni uko iki kiganiro ndimo gukora cyanyuzwa kuri MTV. Nababara cyane biramutse bitabaye kuko niyo mpamvu nyamukuru yo gukora ibi byose.”
Inzozi ze ni ukwamamara. Isi yose ikamumenya
Mu rwego rwo gukomeza kwiyamamaza ku isi yose kandi, ikirenze kuba yaratumiye abanyamakuru n’abandi bantu batandukanye abasobanurira uburyo abayeho yanagiye ku rubuga rwa facebook maze ashyiraho urukuta ruvuga uburyo yumva abayeho n’ukuntu umuntu wese ashobora kongera kwiremesha bundi bushya uko abishatse.
Denise IRANZI
TANGA IGITECYEREZO