Umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 17 na 18 aherutse gutoroka iwabo aho basanzwe batuye i Nyamagabe aburirwa irengero icyumweru cyose. Uyu mukobwa wasize ababyeyi mu kangaratete, yaje gufatirwa ku Gisozi mu mujyi wa Kigali ubwo yatezaga ibibazo mu rugo rw’umuhanzikazi Knowless avuga ko ari murumuna we ko ndetse aje ngo babane.
Nk'uko tubikesha ikiganiro Sunday night, ibi byabaye mu cyumweru gishize ubwo uyu mukobwa witwa Manirakiza Claudine yakomangaga ku rugo rwa Knowless(utari uhari muri uwo mwanya), maze abeshya abakozi ko bavukana, gusa banga kubyemera kuko babonaga batamuzi, gusa uyu mwana w’umukobwa yanze kuhava ararira arasizora avuga ko ababyeyi babo bavukana ndetse agomba gutegereza mukuru we Knowless kugeza atashye akaba ariwe bivuganira.
Ubwo Knowless yatahaga ninjoro ngo yasanze uyu mwana mu rugo, amusaba ko yajya iwabo maze uyu mwana yanga kuva ku izima akomeza gushimangira ko bavukana ndetse atagomba kuhava, kugeza ubwo uyu muhanzikazi abonye ko bikomeye yigira inama yo kwitabaza abayobozi b’umudugudu.
Mu kiganiro Knowless yagiranye n’inyarwanda.com, yagize ati “ Yaraje abeshya abakozi ko tuvukana, hanyuma baramubwira ngo ntabwo tukuzi, umwana nyine arakwama aravuga ati njyewe mama wanjye na mama we bava inda imwe,baramubuza aranga arahaguma kugeza mu ijoro, ubwo ng’ubwo nyine nje nitabaza abayobozi b’umudugudu kuko urumva ntabwo nari muzi nibyo yavugaga sibyo!”
Knowless avuga ko nyuma y’uko abayobozi b’umudugudu baje bakamukanga cyane yaje kuvuga ko iwabo ari i Nyamagabe mu ntara y’Amajyepfo, maze bahamagaye iwabo basanga bari barabuze irengero rye ndetse iwabo bashimangira ko uretse kuba babona Knowless kuri televiziyo nta kindi bapfana. “ Bahamagaye iwabo, iwabo bavuga ko bari baramubuze, maze banabaza niba koko hari icyo dupfana baravuga bati usibye kumubona kuri televiziyo gusa nta nubwo twibaza ukuntu yamubonye, nyine ubwo baramutwara iwabo gusa yari yateje intambara yari amaze icyumweru cyose baramubuze urumva ko njyewe yangezeho bitinze.”
Tumubajije niba yaba atarabitewe n’urukundo rukomeye amukunda akaba yaraje mu rwego rw’umufana. Knowless mu magambo ye yagize ati “Ashwi! Iyo aza kuza nk’umufana byari kuba bigaragara, urumva ko niwabo bari bamubuze, yari umwana udafite uduco twiza,ni kwa kundi nyine abana bumva eh turagenda ku mustar ibiki n’ibiki, rimwe na rimwe bakumva ngo nkunda abana akumva azananira iwabo aze mwakire ugasanga hajemo ibibazo.”
Knowless si ubwa mbere abantu atazi bamusanga iwabo bavuga ko bafitanye isano rya hafi dore ko uretse n’abana ngo n’abantu bakuru bajya baza iwe bakanga kuhava. Ati “ Ntabwo ari ubwa mbere, nta n’ubwo ari abana gusa, mbona n’abantu bakuru, bamwe ngo ni bamasenge, abandi ngo ni bande, nahagera twabonana bakabwira ngo twashakaga ko twibanira.”
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO