RFL
Kigali

Yantumye ya King James niyo ndirimbo y'amashusho yarebwe cyane muri uku kwezi kwa Nzeli-URUTONDE(TOP 20)

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:30/09/2014 12:03
7


Nk’uko abasomyi bacu bamaze kubimenyere, mu mpera ya buri kwezi tubagezaho urutonde rw’indirimbo z’amashusho tuba twarakiriye muri uko kwezi ndetse zikanagaragara ku rubuga rwa youtube kuri shene yacu ya Afrifame.Muri uku kwezi kwa Nzeli twakiriye indirimbo zirenga 20 gusa muri iyi nkuru twabahitiyemo 20 za mbere.



Indirimbo ‘Yantumye’ ya King James bigaragara ko ariyo yari itegerejwe n’abantu benshi kuko kugeza ubu ikubye iziyikurikiye inshuro ebyiri zabamaze kuyireba kandi harimo nizasohotse mbere yayo nka Yawe ya Urban boys na Lift ya Active ziyigwa mu ntege zo zimaze ibyumweru bine zisohotse mu gihe yo imaze ibyumweru hafi bitatu.

Reba indirimbo 20 zasohotse muri uku kwezi

1.Yawe ya Urban boys, amashusho y’iyi ndirimbo yageze ku rubuga rwa Youtube kuri shene yacu ya Afrifame ku itariki ya 01/09/2014. Ikigera ahagaraga benshi bagaragaje ko bakunze uburyo ikozwemo.Kugeza ubwo twateguraga iyi nkuru iyi ndirimbo yari imaze kurebwa n’abasaga 9,648 kuri Youtube.Uretse kuba yarishimiwe cyane hano mu Rwanda amashusho y’iyi ndirimbo yongeye gutambuka ku mashene anyuranye ya mateleviziyo mu gihugu cya Nigeria nyuma y’indirimbo Tayali bari bakoranye na Iyanya.

2.Yantumye ya King James, nyuma y’uko abanyarwanda benshi byumwihariko abakunzi b’umuziki wa King James bakunze amajwi y’iyi ndirimbo, amashusho yayo yageze hanze hagati muri uku kwezi ndetse nayo yakirwa neza n’abakunzi b’uyu muhanzi dore ko mu by’umweru bibiri imaze kuri shene ya Afrifame ubu imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 43,150 akaba ariyo ya mbere yarebwe cyane muri uku kwezi.

3.Cugusa ya Riderman, iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yari imaze iminsi iri hanze gusa amashusho yayo yo yatangiye gufatwa nyuma gato y’uko umuraperi Riderman avuye mu bibazo bitandukanye yahuye nabyo mu mpera za Nyakanga akaza kwisanga mu  buroko mu ntangiriro za Kanama. Amashusho yayo nayo akigera hanze yavuzweho byinshi ariko kimwe mu bigaragara ni uko uyu muhanzi mu gukora amashusho y’iyi ndirimbo yahaye umwanya ikinyobwa cya Primus acyamamaza yivuye inyuma.

4.Yampaye inka ya TBB, amashusho y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na Gilbert muri Touch record, ikaba isohotse nyuma y’izindi ndirimbo za TBB yabashije gusohora muri uyu mwaka zirimo Vuza ingoma na Iyizire.

5.Isi ya Tom Close, Amashusho y’iyi ndirimbo yagiye hanze mu mpera z’uku kwezi akaba ari imwe muzizaba zigize album ye nshya ateganya kumurikira abakunzi be mu mpera z’uyu mwaka. Nk’uko yabisobanuye, mu mashusho y’iyi ndirimbo Tom Close yashatse kugaragaza uburyo umuntu ashobora kugirira undi neza ariko uyigiriwe ntabizirikane ngo azabyiture uwabimukoreye ahubwo rimwe na rimwe ugasanga abagiriwe neza nibo bitura inabi ababeretse urukundo n’ubumuntu, aha akaba yashakaga no gutanga ubutumwa ku banyarwanda ngo bajye bagerageza kwitura ineza no kuzirikana ibyiza bakorewe.

6.Ntujy’uhinduka ya Bruce Melody, Amashusho y’iyi ndirimbo nayo yagiye hanze hagati muri uku kwezi, ikaba ariyo ya mbere uyu musore yabashije kugeza ku bakunzi be nyuma yo kwegukana umwanya wa Gatatu mu marushanwa ya Primus Guma Guma Duper Star IV.

7.Am free ya Koudou ahuriyemo n’abahanzi bagenzi be bakorana bya hafi muri BMCG barimo umuraperi Benny Black hamwe na Mutoni Angel, amashusho yayo bayashyize ahabona hagati muri uku kwezi, iyi akaba ari imwe mu ndirimbo zizaba zigize album nshya ya Koudou ateganya gushyira hanze mu mwaka utaha.

8.Nyabarongo ya Ama-G na Safi, Amashusho y’iyi ndirimbo yakozwe nyuma gato y’uko Ama-G yinjiye muri Super level ndetse kiba igikorwa cya mbere Ama-G abashije gukorana na Super level.

9.Lift ya Active, Amashusho y’iyi ndirimbo yasohotse mu ntangiriro z’uyu mwaka ndetse nyuma y’indirimbo Yantumye ya King James, iyi niyo ndirimbo ya kabiri yabashije kurebwa n’abantu benshi kuri shene yacu ya Afrifame muri uku kwezi kwa Nzeli aho abasaga 10,882 bamaze kuyireba.Uyu akaba ari umwe mu misaruro igaragara abasore bagize iri tsinda babashije gushyira ahagaragara nyuma y’uko berekeje muri INFINITY Record

10.Uramfite ya Allioni na Riderman, nyuma y’uko iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi ikozwe na producer Washington ukomoka i Bugande, ni naho amashusho yayo yafatiwe mu mujyi wa Kampala, akaba yarageze hanze hagati muri uku kwezi.

11.Urutonde ntakuka ya Home boys na Bull Dogg, Amashusho y’iyi ndirimbo yongeye gushimangira ubufatanye bukomeye hagati y’abasore batatu bagize itsinda rya Home boys riri kuzamuka mu njyana ya Hip hop hamwe n’umuraperi Bull Dogg utarahwemye kugaragaza ko ashyigikiye aya maraso mashya.

12.N’ushimwe ya Patient Bizimana na Dudu, iyi ndirimbo yo kuramya Imana yahuje umuhanzi wo mu Rwanda Patient na mugenzi we w’I Burundi Dudu akaba ari naho yakorewe mu buryo bw’amajwi naho amashusho yayo atunganyirizwa mu Rwanda hamwe na producer Meddy Saleh wo muri Press IT.

13.Igire ya Ciney, iyi ndirimbo ivuze byinshi kuri Ciney kuko yamuhesheje igihembo cya Diva awards yinjira mu rutonde rw’abari n’abategarugori babaye indashyikirwa mu mwaka wa 2013 bishingiye ku butumwa bukubiye muri iyi ndirimbo bugira inama igitsinagore zo kwigira. Amashusho yayo yatunganyijwe na producer Bernard Bagenzi ari nawe ufite inzu ya Incredible record yasinyishije Ciney, ndetse iki akaba aricyo gikorwa bahereyeho muri gahunda ndende y’imishinga bafitanye.

14.Sawa sawa ya Tony, ni indirimbo ya mbere mu buryo bw’amajwi n’amashusho yinjije mu ruhando rwa muzika umuhanzikazi witwa Tony uyu akaba ari mu maboko y’inzu ya Touch record ifitanye nawe amasezerano y’imyaka itanu. Uyu mukobwa avuga ko imiririmbire ye yihariye n’uburyo bwimibyinire ye ari zimwe mu ntwaro yishingikirije.

15.Sorina ya Ganza, Amashusho y’iyi yakorewe mu gace kamwe cy’icyaro, akaba agaragaza umuhate uyu musore ukiri moto akomeje gushyira mu buhanzi bwe.

16.Wicika intege ya Aime Montana na Social Mula, iyi nayo ni imwe mu ndirimbo y’umuhanzi mushya ukizamuka Aimee Montana yageze hanze mu mpera z’uku kwezi.

17.Visa ya Musabe, Uyu ni umuhanzi mushya uri kuzamuka mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, nawe ukomeje gushyira ingufu mu bikorwa bye by’ubuhanzi, aya mashusho akaba aje nyuma yandi yari yakoze yitwa Network.

18.Blessing ya King Phylosophe ni amashusho yakozwe na Kitchen pictures inzu ikora umuziki uyu musore afatanije na mushiki we Young Grace, akaba ari indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana.

19.My Sweety ya Davis, aya mashusho nayo agaragaza intangiriror nziza y’umusore mushya mu ruhando rwa muzika witwa Davis urimo gufashwa na Decent entertainement

20.Umukozi wo mu rugo ya I Cent The Trigger nayo yasohotse hagati muri uku kwezi, nayo ikaba ishimangira ingufu uyu musore uzamuka akomeje kugaragaza.

Tubibutse ko uburyo izi ndirimbo zikurikiranye kuri uru rutonde bitavuze ko ariko zirutanwa mu bwiza cyngwa ngo bibe bifitanye isano n’inshuro zimaze kurebwa kuko zitanatugereyeho rimwe. Ahubwo wowe ushobora gutanga igitekerezo uvuga iyo ubona yagushimishije kurusha indi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • bebe9 years ago
    a babana ngo ni active bararenze pe! ni lift 2!!! ndabemera cyane
  • bebe9 years ago
    a babana ngo ni active bararenze pe! ni lift 2!!! ndabemera cyane
  • Muhoza francine9 years ago
    iyo ndirimbo yantumye yaraturyoheye king james turamushimiye nakomereze oho turamushigikiye,murakoze
  • Muhoza francine9 years ago
    iyo ndirimbo yantumye yaraturyoheye king james turamushimiye nakomereze oho turamushigikiye,murakoze
  • xxxxxx9 years ago
    nonese ko wavuze ngo yantumye niyambere kandi nkaba mbona yawe by urban boys ariyo iri imbere?
  • belcanndayishimiye 9 years ago
    bit muzoze muturungikira indirimbo zishike
  • Dj Adams9 years ago
    Biragaragara ko Meddy Saleh..afite ikironda mugukora Video zikarebwa na benshi..nagerageze a shake na za camera za Slow motion...haricyo byongera.





Inyarwanda BACKGROUND