RFL
Kigali

Wema Sepetu ashobora kuba agiye muri Uganda guhangana n'umuherwekazi Zari wamutwaye Diamond

Yanditswe na: Editor
Taliki:26/11/2014 14:25
22


Umukinnyi wa filime akaba na Miss Tanzania 2006; Wema Sepetu umaze igihe akundana n’umuhanzi Diamond, yatangiye urugamba rwo guhangana n’umukobwa w’umuherwe wo muri Uganda uzwi ku izina rya Zari bivugwa ko yamutwaye umugabo nyuma y’aho mu minsi ishize Diamond n’uyu mukobwa bagaragaye basomana.



Amafoto ya Diamond yishimana n’uyu mukobwa uzwiho kugira ubutunzi n’amafaranga menshi muri Uganda witwa Zari, yatangiye guhishura ko haba hari urukundo n’umubano wihariye hagati y’uyu muhanzi n’uyu mukobwa w’umuherwe, ibi biza kurushaho kuvugisha benshi ubwo hasohokaga amafoto ya Diamond arimo gusomana byimbitse n’uyu mukobwa.

diamond

zari

zari

zari

zari

zari

Zari na Diamond bakomeje kwerekana ko hagati yabo hari umubano udasanzwe

Nyuma y’iminsi Wema Sepetu ntacyo avuga ku by’umubano w’umukunzi we Diamond n’uyu mukobwa bigaragara ko ashobora kuba yaramutwaye umutima, kuri uyu wa kabiri uyu mukobwa n’ubwo atavuze ku by’uyu mubano ariko yerekanye ko agiye kujya muri Uganda gushyigikira Chameleone mu gitaramo azakora, bikagaragara ko ashaka kurwanya igitaramo cya Zari kizanitabirwa na Diamond kandi bikazabera umunsi umwe, cyane ko Wema yanavuze ko afite impamvu ituma agiye kujya muri Uganda n’ubwo yari atarahagera na rimwe.

Wema Sepetu mu magambo y’igiswahili yanditse ku rubuga rwa Instagram yagize ati: “Birakaze birakaze… Sinari najya muri Uganda na rimwe ariko kubera ibi ngiye kurira indege njye gushyigikira musaza wanjye Chameleone, tuzahura tariki 18 muri iki kirori gisoza umwaka”

N'ubwo Wema Sepetu yagiranye ibihe byiza na Diamond ubu muri iyi minsi ugezweho ni Zari

N'ubwo Wema Sepetu yagiranye ibihe byiza na Diamond ubu muri iyi minsi ugezweho ni Zari

Kuri iyi tariki 18 Ukuboza ubwo Chameleone azaba akora igitaramo cye cy’akataraboneka kiswe “One Man, One Show, One Million” kizishyuzwamo akayabo ka Miliyoni y’amashilingi ya Uganda kuri buri muntu, Diamond nawe azaba ari muri Uganda mu gitaramo cyateguwe n’uyu Zari bameranye neza muri iyi minsi, hanyuma Wema Sepetu nawe akazaba ari hafi aho muri iki cya Chameleone aho asaba abantu ko bazitabira iki cya Chameleone bisa n’aho adashyigikiye icyo umukunzi we Diamond azaba yitabiriye.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    hhhhhhhh
  • kaboka9 years ago
    wema yararindagiye nareke abana bikundanire dore bamumazemo uburyohe
  • hategekimana damasene9 years ago
    yo birababaje rema nakureho ibwonyine yaramuhaze kwariko abikigihe babaye
  • 9 years ago
    murakabije kabisa
  • dad9 years ago
    Wema natuze igihe cye kirarangiye ikindi kandi ndabona atanapim aubwiza uyi zari aramurenze !
  • erick9 years ago
    Reka daaa
  • zamda9 years ago
    Wema natuze yogukora ubuswa yoguhangana yitonde.
  • amahirwe9 years ago
    Wema reka kwibabariza umutima abahungu barahari uzabona undi .
  • 9 years ago
    njyewe ndumiwe
  • kweli9 years ago
    yewwe baca umugani must giswahili ngo alie juu mngojee chini!!wema tuza nubwo nawe Atari shyashya
  • freddy 9 years ago
    ahaaaaaa gusanidanjepe wemanabanzeatuze ashyireumutimahamweyereguhuzagurika azabonanabandi
  • 9 years ago
    Diamond Aranze Abaye Imphizi Ya Eac Yisubireho Ntakubake Izina Mubyiza Ngo Yongeremo N Ibibi
  • faz9 years ago
    reka kwadagara . na twe ndufite make uryu mwana wunva irange rirashize ugashaka undi.buriye umwana yara muryihereje birenze ibyowakoze icyuro .igihumbi .ninako wa consomation .none yiboneye icyuki gifite akantu .
  • emmyhollen9 years ago
    egooo!diamond nawe nababwizukuri kuko niwuzi uwakunda kurusha undi!
  • evras9 years ago
    gsa nge diamond yaba imfizi yaba iki kubanyarwandakazi turavuna
  • Nathan9 years ago
    Agakunze ababiri karabateranya!!!!
  • Fiston fils9 years ago
    Iconavuga.wema nabivemo kuko kuvaho bakururaniye ntakimo mbonumwe yabivamo
  • Fiston fils9 years ago
    Iconavuga.wema nabivemo kuko kuvaho bakururaniye ntakimo mbonumwe yabivamo
  • Theogene9 years ago
    Wema narekeraho yasigaye inyuma nkikote
  • Nadi 9 years ago
    Yo wema ihangane kko abahungu sabokwizerwa ariko wigira ikibazo abahungu bariho ubishak twakwibera inshuti nkaguhoza agahinda kko ndabona wataye umutwe





Inyarwanda BACKGROUND