RFL
Kigali

Uryame utekereza akazi, ubyuke utekereza akazi, ukarote nujya no gusenga ugasengere - Habineza Joseph

Yanditswe na: Editor
Taliki:19/08/2014 16:52
5


Kuri uyu wa kabiri tariki 19 Kanama 2014, nibwo habaye ihererekanyabubasha hagati ya Minisitiri ucyuye igihe muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco Mitali Protais ndetse na mugenzi we mushya Joseph Habineza, uyu akaba yatangaje byinshi ku mikorere mishya igiye kuranga iyi Minisiteri, mu butumwa bwe bukunda kurangwamo n’urwenya.



Uyu muhango watangiye Protais Mitali amurika ibikorwa byagezweho, hanyuma Joseph Habineza amaze kubimurikirwa atangira ashimira Perezida wa Repubulika wakomeje kumugirira icyizere, aboneraho gushimira Minisitiri Mitali asimbuye kuri uyu mwanya mu bikorwa byagezweho, ahita akomeza aha ubutumwa ikipe y’abakozi bagiye gukorana muri iyi Minisiteri.

Aha Mitari yamurikiraga Habineza ibyagezweho mu gihe yayoboraga iyi Minisiteri

Aha Mitari yamurikiraga Habineza ibyagezweho mu gihe yayoboraga iyi Minisiteri

Muri uyu muhango, Minisitiri Habineza yihanangirije cyane abakozi bakora muri iyi Minisiteri ndetse ababwira ko utazakora neza imirimo ashinzwe, mbere y’uko Minisitiri agenda uwo azabanza akaba ari we ugenda, kandi ko uzumva akazi kamunaniye ashobora kuzabimubwira hanyuma akamukorera umunsi mukuru akamusezeraho akagenda.

Jean De Dieu Mucyo ni umwe mu bari bitabiriye uyu muhango

Jean De Dieu Mucyo ni umwe mu bari bitabiriye uyu muhango

Aha yagize ati: “Kubishyira mu bikorwa ntabwo ari ukuguma mu biro, yego hari abaguma mu biro ariko nanone hari umuntu uba ukora muri Federation wagira icyo umubaza ukumva ngo amafaranga twarayatanze. Amafaranga se niyo nshingano... ari uko bimeze iyi Minisiteri bayikuraho bigakorwa na MINECOFIN... mujyeyo kandi mube responsible (mufate inshingano) kandi si Siporo gusa no mu muco n’ibigo byose bidushamikiyeho, ntabwo kuvuga ngo wabahaye ingengo y’imari ngo uricaye gusa ari byo...”

Abakozi ba Minisiteri y'umuco na Siporo bari bateze amatwi ibyo Habineza yavugaga

minispoc

Abakozi ba Minisiteri y'umuco na Siporo bari bateze amatwi ibyo Habineza yavugaga

Minisitiri Habineza yanagarutse ku kibazo cyavuzwe na Perezida wa Repubulika kijyanye n’icuruzwa ry’abana b’abakobwa gihangayikishije ndetse n’ibindi bibazo byugarije urubyiruko, avuga ko bidakwiye gukorwa na Minisitiri. Aha yagize ati: “Aba bakobwa bo muri Kaminuza bajya buri week-end i Kampala, ntimubazi? Niba ugiye mu kabari ukabona umwana udafite imyaka 18 arimo kunywa inzoga, uzategereza ko ari Minisitiri uza cyangwa Polisi? We kubaza uwo muntu ufite ako kabari ngo uhamagare n’ababishinzwe bamufungire akabari?! We have to work together (Tugomba gukorana) kandi buri wese akumva ari inshingano ze”.

Makuza Lauren ushinzwe umuco muri iyi Minisiteri yari ahari

Makuza Lauren ushinzwe umuco muri iyi Minisiteri yari ahari

Agaruka ku mikorere ikwiye kuranga abakozi bakorana, yabibukije ko bagomba gukora cyane, aho bari hose bagatekereza akazi ndetse bakanakarota. Aha yagize ati:  “Narababwiye ngo umukozi uzavuga ngo isaha zirageze agiye kuruhuka, uwo azasezere. Mugende mubwire abo mwashakanye muti sorry tuzajya tutabonana kenshi cyangwa se muzajye mujyana mu kazi... Niba ushinzwe nka Loisirs (imyidagaduro) Friday (kuwa gatanu) nkumva ngo uraryamye, ubwo se Loisirs zo mu Rwanda uzazimenya ute? Hakaba hari amarushanwa, ukumva umukozi wo muri siporo ngo nzi ko byose byatunganye, ntajye no kureba n’ayo marushanwa ngo amenye ikibazo gihari. Nibipfa... ntabwo ari wowe bazabaza, bazabaza njyewe ariko mbere y’uko ngenda ni nabyo nababwiraga n’ubushize, before I go, you will go (mbere y’uko ngenda uzabanza ugende)... Niba wumva ko waje gukorera Minisiteri y’umuco na Siporo, Please ni amasaha 25/24. Uryame utekereza akazi, ubyuke utekereza akazi, ukarote, ugahumeke, nujya no gusenga usengere ako kazi kawe... Nubona bikunaniye uzaze umbwire uti kabisa waretse nkigendera! Nzagukorera Party (ikirori) kugusezereho ugende haze undi ushobora kubikora.”

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • yoyo9 years ago
    hhhhh Joe ndakwemeye pe! bakore batikoresheje.
  • SIKUBWABO THOMAS9 years ago
    GUKORANINGENZI.
  • 9 years ago
    Ampayinka ndumva kwa joe nta mikino.ariko yanatangiye abishyira mu bikorwa yaraje bucya ajya kuri stade
  • simba9 years ago
    Umusaza numusaza twari twarakubuze
  • ANITHA 9 years ago
    TUBONYE UWO TWASHAKAGA URASHOBOYE KBS KOMEREZAHO





Inyarwanda BACKGROUND