RFL
Kigali

Urutonde rw'indirimbo z'amashusho zasohotse mu kwezi k'ukwakira(10) hamwe n'amwe mu makuru agendanye nazo

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:31/10/2014 12:27
6


Nk’uko benshi mu basomyi b’urubuga Inyarwanda.com bamaze kubimenyera, buri mpera y’ukwezi, tubagezaho urutonde rw’indirimbo nshya z’amashusho zatugezeho muri uko kwezi tuba turi gusoza.Muri iyi nkuru tukaba tugiye kubagezaho indirimbo 15 nshya zatugezeho muri uku kwezi ku Ukwakira(10).



Mu ndirimbo zose zatugezeho ikigaragara ni uko indirimbo ya Dj Zizou yahurijemo abahanzi batandukanye barimo King James,Riderman,Urban boys na Uncle Austin ariyo imaze kurebwa inshuro nyinshi. Ikindi kigaragara ni uko hari abahanzi bakoze cyane muri uku kwezi ku buryo bagaragara mu ndirimbo irenze imwe harimo nk’umuraperi Jay C washyize hanze indirimbo ebyiri z’amashusho ndetse Itsinda rya Dream boys ryagaragaye mu ndirimbo yabo hamwe n’indi bafatanije na Kid Gaju.

1.Niko nabaye ni imwe mu ndirimbo zizagaragara kuri album ya mbere irimo itegurwa na Dj Zizou izaba iriho indirimbo zitandukanye zigiye zihuriyemo abahanzi batandukanye. Mu by’umweru bitatu imaze kuri shene yacu ya youtube imaze kurebwa n’abagera ku 32,337. Muri iyi ndirimbo Dj Zizou akaba ayarahuje abahanzi King James, Riderman,Urban boys na Uncle Austin maze amajwi yayo akorwa na Junior Multsystem mu gihe amashusho yayo yayobowe ndetse anatunganywa na producer Gilbert.

2.Ndakurwaye ni indirimbo y’umuhanzi Kid Gaju ahuriyemo n’itsinda rya Dream boys. Amajwi yayo akaba yaratunganyijwe na producer Jay P naho amashusho yayo akorwa na producer Gilbert, iyi ndirimbo ikazagaragara kuri album ebyiri yaba iya Kid Gaju ndetse n’iya Dream boys.

3.Nupfa bazampambe iyi ni imwe mu ndirimbo y’umuraperi Jay C yasohoye muri uku kwezi mu buryo bw’amashusho, yatunganyirijwe muri Umoja records hamwe na Dj B anamufasha mu nyikirizo yayo, amashusho yayo akaba yarayobowe na Apotre Charles mu nzu ya Afrifame pictures, yayikoze ku bufatanye na Umoja videos maze isohoka mu cyumweru cya gatatu cy’uku kwezi turi gusoza.

4.Akagezi ka mushoroza, Iyi ndirimbo ya Mani Martin ivugamo agace k’iwabo i Rusizi mu Ntara y’Uburengerazuba ahahoze hitwa i Cyangugu, ikaba inibanda ku kagezi ko mu gace yari atuyemo ikanagaruka ku byahakorerwaga mu gihe cy’ubuto bwe, akaba ari naho ahera agaruka ku buzima n’umuco w’abanyarwanda bo ha mbere iterambere n’ikorabuhanga ritaraza.

5.Tujyane iwacu, iyi ni imwe mu ndirimbo za Dream boys z’amashusho zihotse muri uyu mwaka, aba bahanzi bavuga ko ifite amashusho meza bishimiye uburyo ikoze ndetse bakaba bafite gahunda yo kuyisangiza n’ibindi bihugu bigize akarere ka Afurika y’uburasirazuba dore ko iri mu ndimi eshatu arizo ikinyarwanda,igiswahili ndetse n’icyongereza.

6. Oh my God, ni indirimbo y’umuraperi Jay Polly yatunganyirijwe muri Touch record mu buryo bw’amajwi n’amashusho binyuze kuri Fazzo wakoze amajwi naho Gilbert ayobora anatunganya amashusho. Nyuma yo gushyira ahagaragara amashusho y’iyi ndirimbo, Jay Polly avuga ko agiye gukomeza gushyira ingufu mu gutegura album ye nshya ateganya gushyira hanze mu ntangiriro z’ukwezi kwa 12(Ukuboza), ibi bikazamufasha kuguma gushinga imizi no kubaka umusingi ukomeye mu muziki we.

7.Miliyoni z’amadorali, ni indirimbo y’umuhanzi Theo Bosebabireba yakorewe mu gihugu cy’u Burundi, Muri iyi ndirimbo uyu mugabo ukunze kurangwa n’udushya twinshi akana anumvikana atondekanya amagambo mu buryo bwa rap.

8.Nsanga ku cyapa, ni indirimbo ya M1 yakoreye muri Umoja records ari nayo irimo imufasha kurangiza album ye ya mbere

9.Nk’umusaza, nyuma y’uko umuraperi Bull Dogg abifashijwemo na producer Trackslayer ashyize ahagaragara iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi ndetse ikanakundwa cyane ariko hagashira igihe kinini cyane bategereje amashusho yayo amaso agahera mu kirere. Amashusho y’iyi ndirimbo yarashyize arakorwa ndetse asohoka mu cyumweru cya kabiri cy’uku kwezi.

10.Icyumvirizo ya Senderi international Hit nayo amashusho yayo yagiye hanze mu ntangiriro z’uku kwezi. Muri aya mashusho y’indirimbo, hagaragaramo imbyino zidasanzwe aho abantu b’ingeri zose baba babyinira ku musozi. Muri aba harimo abana, abasaza, abagabo n’abakobwa.

11.Wabirangiza nayo ni indirimbo ya Jay C yashyize hanze mu ntangiriro z’ukwezi kwa 10

12.Give it to you ni indirimbo y’umuhanzikazi Kitty Joyce yakorewe i Bugande ari naho uyu muhanzi akunze ahanini gukorere ibihangano bye.

13.Mbabarira ni indirimbo nshya ya Alphonse Bahati asohoye nyuma y’igihe cyari gishize adashyira ahagaragara igihangano cye. Iyi akaba ari indirimbo avuga ko igamije gufasha abantu kurushaho gusobanukirwa akamaro ko kumenya gusaba no gutanga imbabazi.

14.Iwacu y’itsinda rya Trezor n’imwe mu zizaba zigize album yabo nshya bateganya gushyira hanze mu mwaka utaha ndetse ikaba ibaye iya 5 kuri iyi album izaba igizwe n’indirimbo 10 aho nyinshi muri zo zamaze gutunganywa.

15.Ntumfate ukundi ya Craie na Gabiro, ni indirimbo umuraperi Craie afata nk’intangiriro ye mu ruhando rwa muzika, aho yemeza koaje kuminjira agafu mu baraperi yemeza ko urwego rwabo mu bijyanye n’amashusho bikiri hasi.

16.Ku izima ya T Rock, undi muhanzi mushya ukiri muto ukomeje kugenda yigaragaza buhoro buhoro, aho yari asanzwe amenyerewe cyane mu ndirimbo ‘Nimba padiri’

17.Ndakuzirikana ni indirimbo nshya ya K Ross Kigoma afatanije n’umurundi Mukombozi, iyi ndirimbo ikaba yarakorewe mu gihugu cy’u Burindi yaba amajwi ndetse n’amashusho yayo.

18.Kamwe ya KIP, nayo yasohotse mu mpera z’uku kwezi aho mu nyikirizo y’iyi ndirimbo KIP yafashijwe n’umuhanzi Benny Relax.

19.Show me y’itsinda rya 2F bafatanije na Giggy. 2F akaba ari itsinda rishya mu ruhando rwa muzika rigizwe n’abasore babiri aribo Mika na Hodar, aho batangaza ko mu ntego bazanye mu ruhando rwa muzika harimo gukorana umwete ndetse no kugira umwihariko mu bihangano byabo.

20.Sans doute ni amashushi y’indirimbo ya The Fellaz nayo yasohotse muri uku kwezi.

Tubibutse ko uburyo izi ndirimbo zikurikiranye bidasobanuye ko ariko zikurikirana mu bwiza cyangwa mu kurebwa cyane. Ese wowe muri uku kwezi ni iy’ihe ndirimbo y’amashusho yagushimishije?

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    Nipfa uzampambe yajac irarenze!
  • aline9 years ago
    tujyane iwacu by dream boys is the best kabisa
  • 9 years ago
    NTAwazishirakurimemor Card
  • gatete david9 years ago
    ntupfate ukundi ya A1 crain irarenze ndabona yazanye ikosora muri rappa parson mugukora video
  • Murenzi jean paul9 years ago
    Oh my God ya jeypolly ninziza
  • Imanizibyose eric2 years ago
    Izindirimbo ni nziza cyane





Inyarwanda BACKGROUND