RFL
Kigali

Urutonde rw'indirimbo 15 nshya z'amashusho zasohotse mu kwezi kwa Kanama(8)

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:1/09/2014 17:08
11


Ukwezi kwa Kanama ni kumwe mu kwezi kwasohotse amashusho menshi y’indirimbo z’abahanzi nyarwanda ndetse hagaragaramo n’amasura mashya yinjiye mu ruhando rwa muzika agaragaza ingufu n’ubushobozi.



Ku rundi ruhande abagabo barimo Gilbert, Mariva, Meddy Saleh ni bamwe mu bayobora amashusho bakomeje kwigaragaza hano mu Rwanda naho David wari umenyerewe mu gukora indirimbo z’amajwi muri Future record nawe akaba yatangiye kugenda yinjira buhoro buhoro no mu gutunganya amashusho kandi akagaragaza ko afite icyo ashoboye abinyujije mu cyo yise Knock videos.

Muri iyi nkuru tukaba twabatoranyirijemo amashusho 15(video), y’indirimbo twakiriye muri uku kwezi twasoje kwa Knama agargara ku rubuga rwa Youtube kuri shene yacu ya Afrifame.

1.Ikirungo ya Kode, Amashusho y’iyi ndirimbo yagiye ahagaragara mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kanama mu gihe uyu muhanzi usigaye ukorera ibikorwa bye bya muzika ku mu gabane w’u Burayi mu gihugu cy’u Bubiligi yari amaze iminsi mu biruhuko mu Rwanda yasoje hagati muri uko kwezi. Amashusho y’iyi ndirimbo yayobowe ndetse atunganywa na Meddy Saleh ukorera muri Press It

2.Forever, ni indirimbo ya Dany Nanone, Amashusho y’iyi ndirimbo yasohotse nyuma y’icyumweru kimwe indirimbo ubwayo igeze hanze. Uyu akaba ariwo mushinga wa mbere ufatika Dany Nanone yabashije gushyira hanze nyuma y’uko yerekeje mu nzu ya Incredible record ya Bagenzi Bernard ari nayo yatunganyije amajwi n’amashusho y’iyi ndirimbo.

3.Mapenzi ya Charly ft Nina, Ni indirimbo ya kabiri y’amashusho aba bahanzi bashyize hanze nyuma yo kwishyira hamwe bagakora itsinda rimwe ryubakiye ku mazina yabo ‘Charly&Nina’.Aba bahanzi bakavuga ko bihaye intego y’uko uyu mwaka ugomba kurangira bashinze imizi mu ruhando rwa muzika nyarwanda bakaba itsinda rya mbere rigizwe n’abakobwa ndetse bakaba bahangana n’amatsinda y’abasaza babo. Amashusho yayo yatunganyijwe na Gilbert ukorera muri Touch record

4.Kizinyamwoto ya Queen Cha na Safi, iyi ni indirimbo aba bahanzi basanzwe bafitanye isano rya hafi ryo mu muryango bahuriyeho. Ifatwa ry’amashusho yayo rikaba ryarayobowe na Mariva.

5.Tabia Mbaya ya HOPE, uyu ni umushinga w’indirimbo uyu muhanzi wegukanye irushanwa rya Tusker Project Fame riheruka yashyize hanze mu mpera z’uku kwezi ahita aboneraho gutangaza ko agiye gukora ibishoboka byose abe umwe mu bahanzi bakomeye muri Africa bahatanira ibihembo bikomeye bya MTV Africa Music Awards. Iyi ndirimbo yayobowe na David afatanyije na Fab.

6.Karolina ni indirimbo ya Gabiro Guitar yasubiranyemo n’itsinda rya Dream boys, akaba ari imwe mu ndirimbo zizagaragara kuri album ya mbere ya Gabiro.

7.Umwambaro ya Jack B na Bull Dogg ni indirimbo yayobowe na Mariva. Nyuma yo gushyira ahagaragara amashusho yayo Jack B akaba yaratangaje ko nta kabuza uyu mwaka uzarangira ari mubahanzi ibikorwa byabo bidashidikanywaho.

8.Ikinege cya Hip Hop ya Green P, ni indirimbo igaruka ku rukundo rukomeye uyu muraperi afitiye injyana akoa ya Hip Hop. Amashusho yayo akaba yaratunganyijwe na Fayzo.

9.Rendez Vous ya Paccy ni indirimbo uyu muraperikazi ahuriyemo n’abandi bahanzi barimo Jay Polly, Alpha Rwirangira na King James. Ifatwa ry’aya mashusho ryayobowe na Gilbert.

10.Cheri ya Titi , uyu ni umuhanzikazi mushya mu ruhando rwa muzika, iyi ndirimbo akaba yarayifatanijemo na Peace ari nawe wamwinjije bwa mbere mu muziki. Amashusho yayo yakozwe na David.

11.Time ya Rodrigo na Alpha Rwirangira, Amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe I Burundi ayoborwa na David, Roderigo nawe akaba ari umuhanzi mushya urimo ukorana cyane na Future record

12.Rehema ya Ben Nganji, uyu muhanzi avuga ko ubutwari bw’umukobwa w’imfubyi yahuye nawe aribwo bwamuteye gukora iyi ndirimbo ari nayo nkuru ikubiye mu mashusho y’iyi ndirimbo

13.Kora ya Babou, ni indirimbo ishishikariza urubyiruko kuvana amaboko mu mifuka bagakora. Babou akaba ari umwe mu baraperi bato nabo bakomeje kugaragara.

14.Leya ya Edouce, ni amashusho yafatiwe i Rwamagana mu Ntara y’u Burasirazuba, amashusho yayo akaba yaratunganyijwe na Mariva, iyi akaba ari imwe mu ndirimbo zizagaragara kuri album ya Kabiri uyu muhanzi arimo gukoraho

15.Ayo bavuga ya Gabby , uyu nawe ni umuhanzi mushya urimo agenda yigaragaza, aho yibanda ku njyana zishingiye ku mudiho wa kinyarwanda

Ntabwo uko izi ndirimbo zikurikiranye bisobanuye ko ariko zirutana mu bwiza. Ese wowe muri izi ndirimbo ni iyihe wakunze?

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    iya paccy niyo izirya zose
  • 9 years ago
    IYA GABY NIYO YA MBERE PEE...
  • 9 years ago
    ayo bavuga ya GABY
  • mimi9 years ago
    RWOSE MUSIC YA GABY NI NZIZA PE. INDIRIMBO YE IRACYEYE CYANEEEEEEE. IRAZIRYA PE
  • Nteziryayo Braison9 years ago
    kbsa biragaragara ko abahanzi bafite umurava,arko nka reta igume kubashyigikira,
  • khalifs9 years ago
    yooo green aremeza cyaneee kurusha naba rapper bose ba kgl
  • john9 years ago
    indirimbo leah niyo dange kbsa muri izi zose pe
  • King9 years ago
    Gaby ni umuhanga cyane, ahawe promo yazagera kure...wenda kugeza ubu umufuka wasanga umutenguha ariko iriya ndirimbo ni nziza cyane.
  • 9 years ago
    gaby ibihe byose
  • 9 years ago
    gaby forever
  • amazina yanjye nitwa ukwishaka youngumn9 years ago
    ndabyemey nonah y chisitf





Inyarwanda BACKGROUND