RFL
Kigali

Urutonde rw'ibyamamare nyarwanda 10 byiteguye guhura,gusangira, no gusabana n'abakunzi babyo(Igice cya kabiri)

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:24/10/2014 12:36
41


Mu gihe habura amezi abiri gusa kugira ngo umunsi ukomeye ku bakunzi b’imyidagaduro mu Rwanda ugere, bamwe mu byamamare byo mu Rwanda bamaze gutangaza ko biteguye guhuza urugwiro no gusabana n’abakunzi babo mu birori ngarukamwaka bimaze kumenyerwa nka Inyarwanda Fans Hangout.



 Tariki ya 26 ukuboza 2014 nibwo hazaba ku nshuro ya 5 umunsi w’amateka ku bakunzi b’imyidagaduro mu Rwanda aho hazaba ibirori ngarukamwaka bimaze kumenyerwa ku izina rya Inyarwanda Fans Hangout aho haba umwanya wo guhura,gusabana,gusangira,kwifotoza,…hagati y’ibyamamare nyarwanda mu ngeri zose ndetse n’abakunzi babyo.

Kuri uru rutonde turagaruka ku bandi bahanzi 10 bamaze kwemeza ko bazitabira ibi birori.

1.Knowless

 jhg

Kuri ubu ntawugishidikanya ko Knowless ariwe mukobwa uyoboye abandi muri muzika nyarwanda.Knowless nawe yiteguye gusabana n’abakunzi be nk’uko asanzwe abikora.

 2.Jay Polly

gf

Nyuma yo kwegukana igikombe cya Primus Guma Guma Superstar,umuhanzi ubarirwa mu ba mbere mu Rwanda nawe yamaze kwemeza ko atazatangwa muri ibi birori aho yiteguye gusabana no guhuza urugwiro n’abakunzi be badahwema kumugaragariza uburyo bamushyigikiye.

3.Christopher

 c

Mu gihe gito amaze yinjiye mu ruhando rwa muzika, umuhanzi ukiri muto Christopher yagaragaje impano n’imbaraga ku buryo ubu yamaze kwamamara hano mu Rwanda.Uyu nawe avuga ko yiteguye kuzahura ndetse agasabana n’abakunzi be mu birori bya Inyarwanda Fans Hangout.

4.Theo Uwiringiyimana(Bose babireba)

 gf

Theo Uwiringiyimana uzwi cyane ku izina rya “Bose babireba”ni umuhanzi umaze kubaka izina cyane mu buryo budasubirwaho mu ndirimbo zo guhimbaza Imana. Theo nawe avuga ko yiteguye kuzishimana n’abakunzi be tariki ya 26/12/2014.

 5.TBB bv

TBB ni itsinda rigizwe n’abasore batatu aribo Tino,Bob ndetse na Benjah.Iri tsinda ryamaze kwandikisha izina ryaryo ku rutonde rw’amatsinda akomeye hano mu Rwanda ku buryo uwavuga ko TBB iri mu matsinda atatu ya mbere akomeye mu Rwanda ataba yibeshye.Aba basore nabo biteguye guhuza urugwiro n’abakunzi babo mu birori bya Inyarwanda Fans Hangout.

 6.Paccy

 hgf

Paccy ni umukobwa umaze kubaka izina mu ruhando rwa muzika nyarwanda kubera uburambe awufitemo ndetse n’indirimbo ze nyinshi zakunzwe n’imbaga y’abanyarwanda.Paccy nawe avuga ko atazabura muri ibi birori aho yiteguye guhura no gusabana n’abakunzi be.

 7.Mike Karangwa

b

Usibye kuba yarabaye umuhanzi, Mike Karangwa ni umwe mu banyamakuru b’inkingi za mwamba mu myidagaduro yo mu Rwanda aho yagiye yifashisha umwuga w’itangazamakuru mu kuzamura urwego rwa muzika nyarwanda.Mike kandi ni umunyamakuru ukunzwe cyane n’abanyarwanda benshi.Mike nawe yiteguye kuzaba ari muri ibi birori aho azaba yiteguye guhura n’abamukunda bose.

 8.Denis Nsanzamahoro(Rwasa)

bv

Denis Nsanzamahoro benshi bazi cyane ku izina rya Rwasa kubera filime yakinnye yitwa Rwasa ni umugabo umaze gukundwa n’abanyarwanda benshi kubera ukuntu akina filime.Rwasa nawe avuga ko yiteguye kuzahura n’abakunzi be mu birori bya Inyarwanda Fans Hangout 5.

 9.Aline Gahongayire

jh

Aline ahongayire ni umuhanzikazi ukunzwe cyane kubera indirimbo ze zo guhimbaza Imana.Aline Gahongayire nawe yemeza ko yiteguye gusabana n’abakunzi be bazitabira ibirori bya Inyarwanda Fans Hangout 5.

10.Samusure

fd

Iyo uvuze izina Samusure, abantu benshi bahita bumva uwo ushatse kuvuga.Samusure nawe yemeza ko atazatangwa muri ibi birori aho yiteguye kwishimana n’abakunzi be ku munsi wa Inyarwanda Fans Hangout.

Iki ni icyiciro cya kabiri cy’ibyamamare 10 byamaze kwemeza ko bizitabira ibirori ngarukamwaka bya Inyarwanda Fans Hangout 5 bizaba tariki ya 26/12/2014 bizabera kuri Hill Top Hotel I Remera ku muhanda ujya ku kibuga cy’indege I Kanombe.

Mu nkuru itaha tuzabagezaho icyiciro cya gatatu cy’ibyamamare bizitabira ibi birori.

Niba ushaka kumenya amakuru yerekeranye n'ibi birori wasura urubuga http://inyarwanda.com/hangout/

Kanda hano urebe urutonde rw'ibyamamare 10 bizitabira ibi birori(igice cya mbere)

 Ese ni ikihe cyamamare wifuza kuzabona muri ibi birori?

Robert Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ally Allany9 years ago
    muzatumire Queen Cha
  • Alliance9 years ago
    Queen Cha ahabaye byaba ari akarusho rwose nawe mu cyiciro cya gatatu ntazabure. murakoze
  • peter9 years ago
    mutubabarire rwose muzatuzanire umwamikazi Queen Cha
  • rwabugiri9 years ago
    mama butera knowless nkuko bisanzwe tuzaba turikumwe
  • Yatete alex kayitare9 years ago
    Ese ko mutatuzaniye Umwamikazi koko nawe turamushaka pe muzamuzane
  • Jay9 years ago
    Njyewe ndashaka kuzareba Patycope ndamwemera
  • Jay9 years ago
    Njyewe ndashaka kuzareba Patycope ndamwemera
  • JadoFary 9 years ago
    Ndashaka kuzabona umwamikazi (Queen cha ) muzamutumire! Merci
  • Alice 9 years ago
    Producer Bob pro nine dushaka
  • Kalisa Donatha9 years ago
    Ndashaka kuzasangira na Producer Bob pro
  • Jado Fary 9 years ago
    Nifuza kubona umwamikazi (Queen cha)
  • Uwiringiyimana Judithe9 years ago
    Abahanzi Bacu Turabakunda Kandi Bahumure Tubari Inyuma.
  • claire9 years ago
    ubwo mutazanye Queen Cha koko byose ntibyaba bipfuye!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
  • zawadi9 years ago
    hari undi c atari Queen Cha
  • Bebe9 years ago
    Queen Cha niwe ukenewe
  • Fido9 years ago
    Queen Cha
  • Aurore9 years ago
    Queen Cha
  • Bosco9 years ago
    nkeneye kureba Queen Cha pe
  • Xavier9 years ago
    ibikomangoma dukeneye umwamikazi Queen Cha
  • Esperence k9 years ago
    Dukunda ibihangano bya. Denis nsanzamahoro Nkatwe muri. USA twibibona gute?





Inyarwanda BACKGROUND