RFL
Kigali

Urutonde rw'ibyamamare nyarwanda 10 byiteguye guhura,gusangira, ndetse no gusabana n'abakunzi babyo

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:20/10/2014 15:05
28


Mu gihe habura amezi abiri gusa kugira ngo umunsi ukomeye ku bakunzi b’imyidagaduro mu Rwanda ugere, bamwe mu byamamare byo mu Rwanda bamaze gutangaza ko biteguye guhuza urugwiro no gusabana n’abakunzi babo mu birori ngarukamwaka bimaze kumenyerwa nka Inyarwanda Fans Hangout.



Tariki ya 26 ukuboza 2014 nibwo hazaba ku nshuro ya 5 umunsi w’amateka ku bakunzi b’imyidagaduro mu Rwanda aho hazaba ibirori ngarukamwaka bimaze kumenyerwa ku izina rya Inyarwanda Fans Hangout aho haba umwanya wo guhura,gusabana,gusangira,kwifotoza,…hagati y’ibyamamare nyarwanda mu ngeri zose ndetse n’abakunzi babyo.

Bamwe mu byamamare bamaze kwemeza ko bazahura n’abakunzi babo kuri uwo munsi ukomeye, harimo:

1.King James

hgf

King James ni umuhanzi w’icyamamare ukunzwe n’abanyarwanda benshi akaba yaragiye yegukana ibihembo bitandukanye muri muzika.Avuga ko yiteguye gusabana n’abakunzi be kuri uriya munsi.

2.Tom Close

hgf

Tom Close ni umwe mu bahanzi bakomeye u Rwanda rufite, uretse indirimbo ze zikundwa na benshi nawe yagiye yegukana ibihembo bikomeye bya muzika hano mu Rwanda.Umutima mwiza asanzwe agaragariza abakunzi be azarushaho kuwubagaragariza kuri uyu munsi.

3.Masamba Intore

hgf

Masamba Intore ni umuhanzi w’inararibonye ndetse akaba n’inkingi ya mwamba ya muzika nyarwanda nawe avuga ko yiteguye kuganira no gusabana n’abakunzi be kuri iyi tariki itegerejwe n’abantu benshi.

4.Mani Martin

gfd

Benshi bamukundira ijwi rye ry’umwimerere ndetse n’ubutumwa bukubiye mu ndirimbo ze.Mani Martin nawe yemeza ko kuri uyu munsi yiteguye gusabana n’abakunzi be.

5.Senderi International Hit

gfr

Usibye indirimbo ze zagiye zikundwa cyane hirya no hino mu gihugu,Senderi azwi cyane nk’umuhanzi utajya ubura udushya aho aba ari hose.Senderi nawe yiteguye kuzahura n’abakunzi be kuri uyu munsi ukomeye mu mateka y’imyidagaduro mu Rwanda.

6.Rafiki

bgf

Usibye kuba afatwa nk’umwami wa Coga Ctyle,Rafiki ni umuhanzi ukunzwe cyane mu Rwanda ndetse akagira n’inararibonye muri muzika.Rafiki nawe yiteguye kuzasabana n’abakunzi be tariki ya 26/12/2014.

7.Riderman

sa

Usibye kuba yaragiye yegukana ibihembo bitandukanye kandi bikomeye muri muzika,Riderman azwi nk’umuhanzi ukunzwe ku buryo bukomeye n’abanyarwanda b’ingeri zose.Riderman nawe yemeza ko nawe atazabura guhuza urugwiro n’abakunzi be kuri iyi tariki itegerejwe na benshi.

8.Dream Boys

bgf

Itsinda rya Dream Boys ni itsinda rimaze kwandikisha izina mu mitima ya benshi mu banyarwanda kubera ubutumwa n’ubuhanga bikubiye mu ndirimbo zabo.Aba basore nabo bazaba bahari biteguye gusangira no kwishimana n’abakunzi babo.

9.Uncle Austin

hj

Uncle Austin ni umuhanzi nyarwanda ufite izina rikomeye cyane cyane mu njyana ya Afrobeat aho benshi bemeza ko ariwe kizigenza wayo mu Rwanda.Austin nawe yiteguye kuzaganira akanasabana n’abakunzi be mu birori bya Inyarwanda Fans Hangout.

10.Danny Nanone

gfd

Benshi bamukundira uburyo azi gutondekanya amagambo ndetse akanajyanisha n’injyana.Abandi bamukundira ubutumwa butandukanye buba bukubiye mu ndirimbo ze ndetse hakaba n’abemeza ko ari mu bahanzi ba mbere barangwa n’igikundiro ndetse n’imico myiza hano mu Rwanda.Danny Nanone nawe avuga ko yiteguye guhuza urugwiro n’abakunzi be mu biganiro bya Inyarwanda Fans Hangout.

Iki ni icyiciro cya mbere cy’ibyamamare 10 byamaze kwemeza ko bizitabira ibirori ngarukamwaka bya Inyarwanda Fans Hangout  5 bizaba tariki ya 26/12/2014 bizabera kuri Hill Top Hotel I Remera ku muhanda ujya ku kibuga cy’indege I Kanombe.Mu nkuru itaha tuzabagezaho icyiciro cya kabiri cy’ibyamamare bizitabira ibi birori.

Ese ni ikihe cyamamare wifuza kuzabona muri ibi birori?

Robert Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    KINGJAMES OYE,OYE,OYE,OYE
  • tito9 years ago
    hiti ni hit turakwiteguyeeee senderi izaturirimbire iyi ndirimbo yitw icyumvirizo senderi komerezahoooooo
  • NIYONSENGA DJAMILLA 9 years ago
    uwo nifuza,kubona ni king james.murakoz
  • 9 years ago
    King Jemus Ndamwera
  • Clemmy 9 years ago
    King James na Senderi na Masambaa.
  • gashema edouard9 years ago
    ikinejeje nuko rideryzo ahari ndavuga king of hip hop
  • gsigwa9 years ago
    king j.senderi hit.Ridar man.barashoboye.pee
  • hituy9 years ago
    mwibeshya kizigenza wuyumwaka ni senderi kuko niwe ufite ikigihembo.hhhhhhh hit arasobanutse turamwemera hano ngororero
  • arno9 years ago
    Ndashaka kubona M1
  • KAYITESI9 years ago
    CRISTOPHER
  • nadira9 years ago
    King JMS,rusake??hahahaha birashyushye peeee!!senderi wee ashwiiiii nashake ntazaze!!knoless arihe?? ma fille turagushaka
  • justin9 years ago
    nibyiza cyane
  • EEEE9 years ago
    MWARSAZE
  • Marie Merci9 years ago
    knowless,urban boys,christopher
  • Diane9 years ago
    jay se arihe? the bigest super star, Polly atarimo byaba ari 4
  • kellystamina9 years ago
    dem boys Danny lidmn
  • jay morgan9 years ago
    Rusake you are nmbr 1 peeeeeeeee
  • dusabimana jean de dieu9 years ago
    nanjye nifuza kubona king james
  • baptiste9 years ago
    RAIDERMAN ndashaka kukubona kdi courrrage Brother. gusa nzagukunda paka Rusake akomye rutenderi
  • drogba9 years ago
    Rafiki,welcome back musaza. haraburamo B.Melody





Inyarwanda BACKGROUND