Urutonde rw’abakinnyi ba filime 10 b’abagabo n’10 b’igitsina-gore bahatanira ibihembo by’umukinnyi ukunzwe n’abaturage mu marushanwa ya Rwanda Movie Awards 2015 rwashyizwe ahagaragara, kugira ngo abanyarwanda batangire kubatora.
Ni mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara na Ishusho Arts itegura ibi bihembo, aho ku rutonde rw’abakinnyi 10 b’abagabo n’abakinnyi 10 b’igitsina-gore, hagaragaramo bamwe mu bagiye n’ubundi bahataira iki gihembo, ndetse n’abandi bashya kimwe n’uko hari abandi bagiye babihatanira mu myaka yashize batagarutsemo bitewe n’uko muri uyu mwaka ushize bagiye bigaragaza.
DORE URUTONDE RW’ABAKINNYI 20 BAHATANIRA IKI GIHEMBO:
ABAGABO 10:
1. KAMANZI Didier
2. Danny GAGA
3. KAYUMBA Vinney
4. Parfait NGIZWENAYO
5. NSANZAMAHORO Denis
6. MWANANGU Richard
7. HABIYAKARE Muniru
8. GAKWAYA Celestin
9. RUKUNDO Arnold
10. NIYITEGEKA Gratien
AB’IGITSINAGORE 10:
1. MUTONI Assia
2. UWAMWEZI Nadege
3. ISIMBI Aliance
4. KIRENGA Saphine
5. MUKASEKURU Fabiola
6. UMUGANWA sala
7. IBYISHAKA Elisabeth
8. IYAMUREMYE Hawa
9. UWAMAHORO Antoinette
10. GAHONGAYIRE Solange
NB: Uko bakurikirana ntacyo bivuze mu buryo barushanwa
Nk’uko bitangazwa na Ishusho Arts itegura ibi bihembo, aba bakinnyi batoranyijwe hakurikijwe uko bitwaye muri sinema muri uyu mwaka, ndetse hakaba hakurikijwe uburyo filime bakinnye zakunzwe n’abaturage.
Guhera mu ntangiriro z’ukwezi kwa 2, aba bakinnyi bazazenguruka igihugu cyose biyereka abanyarwanda, ndetse baniyamamaza aho amatora azatangira tariki 14 z’ukwezi kwa mbere, arangire tariki 14 z’ukwezi kwa 3 (mu gihe cy'amezi 2) aho gutora bizabera ku rubuga rwa Inyarwanda.com ndetse no kuri telefoni mu buryo muzagenda mumenyeshwa.
Ese muri aba bose, ni inde uha amahirwe yo kwegukana iki gihembo haba ku bagabo n’igitsina-gore?
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO