RFL
Kigali

Urutonde rw'abagabo 10 batangiye umwaka wa 2015 bakunzwe kurusha abandi ku isi

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:1/02/2015 14:05
6


Ku isi hari ibyamamare by’ingeri zitandukanye haba muri muzika, politiki, mu mikino, sinema ndetse n’ibindi.Muri ibi byamamare haba harimo ibikinzwe kurusha abandi mu buryo bugaragara.



Mu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo cya Yougov aho cyabajije abantu barenga ibihumbi 25 bo mu bihugu bitandukanye byo hirya no hino ku isi ibyamamare byo mu ngeri zose bakunda.

Muri iyi nkuru turagaruka ku rutonde rw’ibyamamare 10  mu ngeri zose bikunzwe cyane kurusha ibindi muri uyu mwaka w’2015 dutangiye.

1.Bill Gates

bill

Uyu mugabo w’umunyamerika w’imyaka 59 azwiho kuba ariwe wakoze uburyo tumenyereye mu ikoranabuhanga bwa Microsoft ari nabyo byatumye uyu mugabo aba umuherwe wa mbere ku isi.

2.Barack Obama

obama

Barack Obama ni perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika.Uretse kuba ayobora igihugu cy’igihangange ku isi, Obama yamenyekanishijwe ahanini no kuba ariwe perezida w’umwirabura ndetse ukomoka ku mugabane wa Afurika mu mateka y’iki gihugu.

3.Xi Jinping

xi

Uyu ni umugabo w’imyaka 61 akaba azwi ndetse anakunzwe cyane kubera ariwe uyobora igihugu cy’ubushinwa cya mbere gituwe n’abantu benshi kurusha ibindi ku isi.Uyu mugabo akunzwe n’abantu benshi cyane mu gihugu cy’Ubushinwa.

4.Jackie Chan

jackie

Jackie Chan ni umukinnyi wa filime w’imyaka 60 ukomoka mu gihugu cy’Ubushinwa.N’ubwo bisa n’ibyatunguye benshi kuba aza kuri uru rutonde, ariko uyu mugabo yakunzwe cyane kubera filime akina ziganjemo gusetsa.

5.Narendra Modi

modi

Narendra Modi w’imyaka 64 ni ministri w’intebe w’igihugu cy’Ubuhinde.Icyatumye uyu mugabo aza kuri uru rutonde ni uburyo akunzwe mu gihugu cye cy’Ubuhinde dore ko iki gihugu kiri mu bituwe n’abantu benshi ku isi.

6.Papa Francis

pope

Papa Francis w’imyaka 74 ni umushumba wa kiliziya Gatolika.Ukurikije umubare w’abayoboke b’iri dini ku isi, ntibitangaje kuba yagaragara kuri uru rutonde dore ko benshi bakomeje kumushima ko atandukanye mu myumvire n’abamubanjirije.

7.Dalai Lama

dalai

Dalai Lama ni izina rihabwa abayobozi b’idini ry’aba Bouddhiste, ubu hakaba hariho uwa 14 witwa izina rya Tenzin Gyatso.Uyu mugabo akunzwe cyane ndetse akanubahwa bikomeye n’abayoboke b’iri dini(aba monk bo mu gace ka Tibet).

8.Jack Ma

Ma

Jack Ma w’imyaka 50 ni umugabo w’umushinwa uzwho kuba yarashinze ikigo mpuzamahanga gikora ubucuruzi bunyuze kuri internet kizwi ku izina rya Ali Baba ndetse ubu ikaba ibarirwa mu maguriro ya mbere magari ku isi.

9.Stephen Hawking

howking

Uyu mugabo w’imyaka 73 ni umunyabugenge(Phyisicist) ukomoka mu gihugu cy’Ubwongereza ndetse akaba ari nawe uyobora ikigo cy’ubushakashatsi mu by’ubugenge muri kaminuza ya Cambridge yo mu gihugu cy’Ubwongereza.Igituma akundwa n’abantu benshi ni uburyo azi ubwenge butangaje kandi afite ubumuga.

10.David Beckham

Beckham

David Beckham w’imyaka 39 ukomoka mu gihugu cy’Ubwongereza ni umukinnyi wamenyekanye mu mupira w’amaguru mu makipe atandukanye.David Beckham akunzwe cyane n’abantu benshi aho benshi bemeza ko afite uburanga kurusha benshi muri bagenzi be bakina umupira w’amaguru.

Nk'uko bigaragara kuri uru rutonde, nta cyamamare muri muzika kigaragaramo ndetse nta n'icyamamare cyo muri Afurika kigaragaraho.

Robert Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mwizerwa olivier9 years ago
    uru rutonnde ntabwo rwizewe, kuba christiano Ronaldo atariho ngo ba beckham!!!! ntanumuhanzi urimo! wapi wapi kbsa.
  • 9 years ago
    Muri bose ufite igikundiro (I mean ukunzwe) abomerita ni Jacki Chan abandi bose ntakigensa
  • nina9 years ago
    muri feke kabisa nonese barak obama su munya africa
  • cose9 years ago
    Yebaba wee uburanga ngo arusha abandi mu mipira? ubwo buranga burihe? usibye no mubazungu naho uwacu hari abamurusha uburanga kure nakure ,nuko nyine ngo ukize baraza.
  • Nyabunyana9 years ago
    mwibagiwe Gitwaza, intumwa y'Imana
  • mutoni9 years ago
    ko mwibagiwe muzehe wacu?





Inyarwanda BACKGROUND