Ikinyamakuru gisanzwe kizwiho gukora intonde zitandukanye cyasohoye urutonde rw’abakinnyi batanu(5)mu mikino itandukanye binjiza amafaranga menshi kurusha abandi muri uyu mwaka w’2014.
Aba bakinnyi batanu nibo binjije amafaranga menshi kurusha abandi muri uyu mwaka wa 2014
1.Floyd Mayweather(Boxe) :Miliyoni 77,5 z’ama euro
Floyd Mayweather ni umukinnyi w’icyamamare mu mukino wo w’iteramakofe(Boxe) mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika.Muri uyu mwaka w’2014 Floyd Mayweather yinjije akayabo ka Miliyoni 77,5 z’amafaranga y’ama euro.
2.Christiano Ronaldo(Football):Miliyoni 59 z’ama euro
Icyamamare mu mupira w’amaguru Christiano Ronaldo niwe uza ku mwanya wa kabiri mu bakinnyi mu mikino itandukanye binjije amafaranga menshi muri uyu mwaka aho yinjije akayabo ka miliyoni 59 z’amafaranga y’ama euro.Muri aya mafaranga harimo ayo ahembwa mu ikipe ya Real Madrid ndetse n’aturuka mu kwamamaza.
3. LeBron James (basketball): Miliyoni 53,4 z’ama euro
Umukinnyi w’icyamamare mu mukino w’intoki wa Basketball niwe iki kinyamakuru cyashyize ku mwanya wa gatatu.Aya mafaranga James Lebron yayakuye mu bikorwa bitandukanye nk’umushahara ndetse no kwamamaza dore ko afitanye amasezerano akomeye yo kwamamaza uruganda rwa Nike.
4. Lionel Messi (football): Miliyoni 47,8 z’ama euro
Ku mwanya wa 4 mu bakinnyi binjije amafaranga menshi muri uyu mwaka wa 2014 ikinyamakuru Forbes cyahashyize umukinnyi w’umupira w’amaguru Lionel Messi aho yinjije akayabo k’amafaranga y’ama euro miliyoni 47,8.Muri aya harimo miliyoni 30,8 yahembwe ndetse na miliyoni 17 yakuye mu bikorwa byo kwamamaza.
5. Kobe Bryant (basket ball): Miliyoni 45,4 z’ama euro
Ku myaka 36,kuba muri uyu mwaka yaragize ibibazo byinshi by’imvune ntibyabujije umukinnyi w’ikirangirire mu mukino wa Basketball Kobe Bryant kongera amasezerano n’ikipe ye ya Los Angeles Lakers.Muri uyu mwaka, Kobe Bryant bakunze kwita « Black Mamba » yinjije Miliyoni 22.5 z’ama euro mu mushahara ndetse na miliyoni 22,9 mu kwamamaza.
Robert N Musafiri
TANGA IGITECYEREZO