RFL
Kigali

Bomboribombori hagati ya Alpha Rwirangira, Tidjara na Ernesto bigaruka kuri Esther umukunzi wa Alpha

Yanditswe na: Editor
Taliki:19/08/2014 9:40
35


Mu mpera z’iki cyumweru dusoje nibwo hatangiye kuvugwa amakuru y’ibibazo byaba biri hagati y’umuhanzi Alpha Rwirangira n’umunyamakuru Ernesto Ugeziwe ndetse hakagarukamo cyane n’umunyamakuru Tidjara Kabendera, ibi byose bikaba binagaruka ku rukundo rwa Alpha n’umukunzi we bamaranye igihe witwa Esther.



Aya makuru ubusanzwe yatangiye atangazwa kuri Radio Salus, yavugaga ko Alpha Rwirangira yaba yarashwanye na Ernesto bapfuye umukunzi wa Alpha witwa Esther, uyu mukobwa akaba yari asanzwe aziranye na Ernesto mbere y’uko akundana na Alpha, Ernesto agafasha Alpha ngo babe bakundana ariko nyuma Alpha akaba yarafuhiye uyu musore Ernesto bigatuma bashwana.

Alpha Rwirangira na Esther bamaze igihe kirekire bakundana

Alpha Rwirangira na Esther bamaze igihe kirekire bakundana 

Ku ruhande rwa Alpha Rwirangira, mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com yatangaje ko nta kibazo na gito yigeze agirana na Ernesto ndetse ko ari inshuti magara, akaba abona ko uwazanye icyo gihuha yaba afite ikindi agamije bo batazi. Gusa ku bijyanye na Esther, Alpha avuga ko kuba Ernesto yarabahuje agatuma bamenyana bitavuze ko ari we watumye bakundana, cyane ko mu by’ukuri Ernesto atigeze akundana na Esther kandi kugeza n’ubu yaba Esther yaba na Alpha bose bafata Ernesto nk’umuvandimwe wabo wa hafi.

Alpha Rwirangira ati kuba Ernesto yaratumye tumenyana ntibivuga ko yatumye dukundana

Alpha Rwirangira ati kuba Ernesto yaratumye tumenyana ntibivuga ko yatumye dukundana

Alpha ati: “Esther ni umuntu mukuru azi kwihitiramo, ntabwo twakundanye kuva mu bwana bityo nta gitangaza kirimo kuba twarakundanye yarabanje kumenyana na Ernesto ndetse hari n’abandi biganye cyangwa bamenyanye mu bundi buryo, ibyo ntibikwiye kuba ikibazo. Nta kibazo mfitanye na Ernesto n’ushaka ko tukigirana ntabyo azageraho, Esther nawe tubanye neza nta kibazo”.

Aba ni umukunzi wa Alpha witwa Esther Uwingabire, Ernesto ndetse na Alpha

Aba ni umukunzi wa Alpha witwa Esther Uwingabire, Ernesto ndetse na Alpha

Ku ruhande rwa Ernesto, avuga ko ubucuti bwe na Alpha burenze ubwo kuba bahurira mu kazi nk’umuhanzi n’umunyamakuru. Ernesto ati: “Turi inshuti bikomeye, ahubwo umuntu wazanye ibyo bintu bishoboka ko ari uwagize ishyari ry’ubucuti bwacu agashaka kuduteranya ariko ntabyo azageraho. Njye na Alpha turi inshuti zikomeye ushaka kuduteranya ntabyo azageraho ”.

Aho umunyamakuru Tidjara Kabendera yaba ahurira n’ibi bibazo

Umunyamakuru wa Radio na Televiziyo Rwanda Tidjara Kabendera nawe yavugwagaho kuba yaba afitanye ikibazo na Ernesto bigatuma uko bakoranaga mbere bafasha Alpha Rwirangira bitakibaho, uretse ibyo kandi umubano wa Alpha Rwirangira na Tidjara ubwawo ukaba utagaragara nk’uko byahoze mbere.

ernesto

Tidjara, Ernesto na Alpha Rwirangira

Hari n’andi makuru dukesha inshuti ya hafi y’aba bose, avuga ko Tidjara ari we waba yaravuze iby’uko Ernesto na Alpha bapfuye umukobwa Esther kuko ari nawe muntu uzi iby’uko Ernesto yahuje Alpha na Esther, ibi bikiyongeraho kuba uyu munyamakuru Tidjara amaze iminsi atabanye neza n’aba bombi yaba Alpha na Ernesto, cyane ko no mu gitaramo cya Alpha giheruka cyabereye muri Hoteli Serena Tidjara atigeze ahakandagira kandi mbere  byari bizwi ko Alpha Rwirangira na Tidjara Kabendera bari inshuti zikomeye kuburyo ntacyo Alpha yashoboraga gukora adafashijwe na Tidjara, nyamara muri iki gitaramo mugenzi we Ernesto we yari ahari.

Tijdara, Alpha na Ernesto bigeze kugirana ubucuti bukomeye buri gihe mu bikorwa byinshi bakaba bari kumwe

Tijdara, Alpha na Ernesto bigeze kugirana ubucuti bukomeye buri gihe mu bikorwa byinshi bakaba bari kumwe

Ku ruhande rwa Tidjara Kabendera, yatangarije Inyarwanda.com ko nta kibazo afitanye na Ernesto ndetse na Alpha bakaba babanye neza, anongeraho ko Alpha ari umwana kuri we ndetse ko aho uyu muhanzi ari kugeza ubu abikesha Tidjara wabimufashijemo. Ku bijyanye n’umubano we na Ernesto, yavuze ko badakorana kuko umwe akora kuri Magic FM undi agakora kuri Radio Rwanda bityo bakaba ari inshuti bisanzwe. Naho ku bijyanye n’uko Ernesto yaba yarapfuye umukobwa na Alpha Rwirangira, ibyo avuga ko ntabyo azi ariko akaba azi iby’uko Ernesto ari we wahuje Alpha na Esther.

Tidjara

Alpha Rwirangira hari ibyo atavugaho rumwe na Tidjara Kabendera

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Tidjara yadutangarije ko abanye neza na Alpha Rwirangira, ko baherukana vuba aha mu mpera z’icyumweru dusoje, ndetse bakaba bakunda kuvugana kenshi kuri telefone. Gusa Alpha we yadutangarije ko hashize nk’ukwezi kurenga batabonana, ndetse no mu byumweru bibiri bishize akaba yaranamwoherereje ubutumire ariko ntamubone mu gitaramo kandi kugeza ubu bakaba batarongera kuvugana ngo amenye icyatumye atitabira igitaramo cye.

 Aha byari ku isabukuru ya Alpha Rwirangira, aho akikijwe na Tidjara ndetse n'umukunzi we Esther

Aha byari ku isabukuru ya Alpha Rwirangira, aho akikijwe na Tidjara ndetse n'umukunzi we Esther

Gusa Alpha Rwirangira avuga ko ababazwa n’uburyo Tidjara agenda amucyurira ngo aho ageze niwe uhamugejeje. Alpha ati: “Aho ngeze ni Imana yahangejeje, ndetse n’abanyarwanda bagiye bafata telefone zabo bakantora muri Tusker. Ubundi mbere y’uko njya muri Tusker nari umuhanzi ushaka kuzamuka, sinzi niba Tidjara yaba abyibuka ariko icyo gihe twigeze guhura mubwira ko ndi umuhanzi musaba ko yamfasha nkazamuka, icyo gihe ikiganiro cyarangiriye aho nta kintu yigeze amfasha. Nyuma mvuye muri Tusker maze kumenyekana nibwo Tidjara yongeye kumvugisha. Nyuma yaho yaramfashije cyane mu bikorwa bitandukanye kandi ndabimushimira ariko sinibwiraga ko bizaba ibintu azanyishyuza ngo agenda abincyurira, gusa icyo nemera ni uko aho ngeze ntahagejejwe na Tijdara ahubwo mpagejejwe n’Imana ndetse n’abanyarwanda. Nkimara kuva muri Tusker hari abanyarwanda bajyaga bambwira ko baraye amajoro bantora, abo bose sinabirengagiza ngo mvuge ko ari Tidjara ungejeje aho ngeze ubu”.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • tete9 years ago
    Aho alfa ageze kuhamanura byakuvuna
  • tessy9 years ago
    niwumva ikintu cyatangajwe na radio Salus ujywe witonda kuvuga ko ataricyo bariya ba type baracukumbura
  • HABIMANA9 years ago
    Nyamuna Alpha wikwinyuraguramo birazwi ko Tijara yagufashije bihagije ahubwo aka kanya urabona bitangiye kugucanga tuza utazagwa udafite ugusama nawe se wakavuye kukuririmbira abantu ibihumbi umaze iminsi uririmbira ukaba uri kuririmbira abantu batageze no kuri 20 hariya waradekonnye man naho ubundi Tk afite uruhare rukomeye uyu munsi wibyirengagiza
  • Aline9 years ago
    Ariko Alpha ye kwirengagiza nonese niwe wenyine wagiye muri tuskercg yibagiwe ko nawe kugiti cye yabyivugiye kenshi ko aho ageze abikesha tujara...aka kanya aravuga ibyo ashatse kuko afite impamvu ze ariko nta munyarwanda utazi aho tijara yamugejeje nicyo yamukoreye uyu munsi arahaze kdi ngo imihini mishya itera amabavu,sinibaza ko tijara yavuze uko yafashije alpha kurusha uko alpha yabivuze naho ubundi ntawe utazi ko umugore yamusigiwe na ernesto kuko ernesto nawe agenda abyivugira naho Tijata babe bamuretse kuko bo ubwabo ntiborohewe.
  • shema9 years ago
    Izi nkuru ntacyo zungura at all..
  • vala9 years ago
    aba Bantu nibo bazi ukuri kuruta twe tubibonye.gusa tijara ni mama shyanu,alpha nawe akunyu katangiye kugabanuka nasenge areke kwitwaza abantu
  • David9 years ago
    Abahanzi bacu ndabakunda iyo bahaze ubwo urahaze mwana nta rutugu rukura ngo rusumbe ijosi.cisha Make TiDjara yakugize uwo uriwe sha.aka kanya wirengwa ngo ubone isha itamba ute nurwo wari wambaye.ubundi ni gute utoragura umuntu mwijoro rya Jungle part bugacya utangaza ko muri abakunzi?Ernesto qe amagambo ayarusha abagore.mwitonde msma TK warabarenze igumanire na Kina Music abandi ubareke.
  • pascal9 years ago
    Ariko muransetsa rwose abahanzi nkuwo kuvuga ko yamenyekaniye muri tasker bimaze iki? ese tidjala wowe ntiwamubonye akuze mwese murumva ibyo bibagejeje he? njyewe narabivuze ntamunyamuzika nabakora mubijyanye nabyo bari cerieux
  • Joe9 years ago
    Alpha njya kumumenya namwumvise kuri Radio Rwanda, Tidjara avuga ngo tumutore muri TPF3.
  • toto9 years ago
    iyi nkuru ndayikunze ikoze mu buryo bwa gihanga
  • Alpha9 years ago
    TK aba bana barahaze none batangiye kuguhagiraho bihorere wukorere akazi kawe turakwemera.Mazina reka guta ibitabapfu Tidjara niwe wakugize uwo uriwe ahangana naba Ally Soud batari bakoreheye aka kanya uribagiwe?ngo ntacyo yakoze?wari warabye Hyme kuri RTV se kuko ufitemo imigabane?abanyarwanda bagutoye iyo batabyumvana Tidjara ntibaba barabikoze.
  • Pacy9 years ago
    Ahubwo se utaramenye Alpha kubera Tidjara ninde?naho kuvuga umugore amutubaze twe twize kukigo kimwe ntanyurwa numugabo umwe ni Ernesto gusa se Plaisil wo kumuseje we si umugabo we,nta mugabo Esther asubiza inyuma ahubwo Alpha nanwishinga azangana nabenshi Alpha natuze Tijara amufitiye akamaro twese turabizi ese nimba ntako kuki wakoze show muri Serena ugahomba?kubura umugisha wabo mwatabgiranye mukazi nukoneza kwishinga amagambo ya Ernesto na Ester uzayatamo.tuza man
  • Pacy9 years ago
    Ahubwo se utaramenye Alpha kubera Tidjara ninde?naho kuvuga umugore amutubaze twe twize kukigo kimwe ntanyurwa numugabo umwe ni Ernesto gusa se Plaisil wo kumuseje we si umugabo we,nta mugabo Esther asubiza inyuma ahubwo Alpha nanwishinga azangana nabenshi Alpha natuze Tijara amufitiye akamaro twese turabizi ese nimba ntako kuki wakoze show muri Serena ugahomba?kubura umugisha wabo mwatabgiranye mukazi nukoneza kwishinga amagambo ya Ernesto na Ester uzayatamo.tuza man
  • drogba9 years ago
    Alpha mumuhe amahoro kuko siwe wanze uwo mudamu kuko yaramutumiye ntiyaza ntiyamuha n,ibisobanuro,ariko ndumva twatuza cyane ko bose bavuga ko batanganye.
  • Gjk9 years ago
    hahah ariko muri mwe ninde utazi ko tidjara ari fake nukwirurwa apromoting kina music ikiganiro kikarangira ninde uzi umwana yazamuye akamugeza kure uretse kwirurwa aririmba kina music..TK namenye ko akuze yiyubahe
  • fabiola9 years ago
    ntago aribyiz kwivang mubintu bitakureba.ibyo mubirek musenge.kdi umugani wa alpha umuntu akizwa ni Imana.mugire ibihe byiza
  • kimenyi9 years ago
    kabisa alpha afte ukuri ni Imana si kabendera .....
  • vicky9 years ago
    ndumva ataragombaga kumutumira akoresheje message yo kuri phone ntabwo byiyubashye pe no kwirengagiza TK mu myidagaduro mu Rwanda ni ukwibeshya cyane
  • fanny9 years ago
    uta promoting kina music ya promoting iyihe izwi iri bein organize nimureke tk na arufa ibyabo barabizi ahobahuriye nihobazongera guhurira nbibuste ukobatora dream boys 5 wohereze 4343 imana ibahe umugisha
  • titi9 years ago
    Ahubwo ngewe sinari nzi Ernesto,nakundaga voice ye ntaramubona none ndabona ahiyeeeee





Inyarwanda BACKGROUND