RFL
Kigali

Urukundo hagati ya Platini (Dream Boys) na Diane rugeze kure ndetse n'ubukwe buranugwanugwa

Yanditswe na: Editor
Taliki:12/01/2015 14:50
21


Nemeye Platini; umwe mu basore babiri bagize itsinda rya Dream Boys, ibimenyetso byerekana ko yasubiranye n’umukunzi we Diane bigeze gukundana ariko mu mezi macye ashize bikaba byaravugwaga ko bari batandukanye, ubu bikaba bigaragara ko urukundo rwabo rumeze neza ndetse bameranye neza kurusha mbere.



Hagati mu mwaka ushize wa 2014, Platini n’umukunzi we Diane byavuzwe ko batandukanye ndetse icyo gihe uyu musore yatangarije Inyarwanda.com ko we nta mukunzi afite ariko yanga kwerura ku bijyanye n’urukundo rwe n’uyu mukobwa Diane. Ubwo Dream Boys basohoraga indirimbo yitwa “Uzahahe Uronke” hari benshi bavuze ko iyi yaba yari yahimbiwe uyu mukunzi wa Platini yashakaga gusezeraho mu mahoro amwifuriza kuzahaha akaronka.

Platini; umwe mu basore babiri bagize itsinda rya Dream Boys

Platini; umwe mu basore babiri bagize itsinda rya Dream Boys

diane

Uyu niwe Diane ukundana na Platini wo mu itsinda rya Dream Boys

Uyu niwe Diane ukundana na Platini wo mu itsinda rya Dream Boys

Mu kwezi k’Ukwakira 2014, Platini na Diane bahuriye n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com ahantu bari basohokaniye, ibi bitangira kwerekana ko urukundo rwabo baba bararusubukuye, ariko ubu noneho bamaze kubyerura ubwabo ku mugaragaro binyuze ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri Instagram aho bigaragara ko bari mu bihe byiza by’urukundo rwabo, ndetse hari n’amakuru y’umwe mu nshuti za Platini avuga ko baba baratangiye no gupanga iby’ubukwe bwabo mu minsi micye iri imbere.

platini

platini

platini

Yaba Diane ndetse na Platini, buri umwe yerekana ko atewe ishema no kuba umukunzi w’undi, babinyujije mu magambo y’urukundo bashyira ahagaragara aherekeje amafoto yabo bombi bari kumwe bikaba ari ibimenyetso byerekana ko urukundo rwabo rugeze kure kandi bameranye neza cyane muri iyi minsi, kuburyo n’amakuru avuga ko baba bateganya gukora ubukwe ashobora kugira ishingiro.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "NZIBUKA N'ABANDI"

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kitoko9 years ago
    indatwa twereke ikirori uyu mwana arahiye daaa
  • kalim9 years ago
    Sha platini uyumwana muraberanye peee kuko ndabona ari mwiza bihebuje.
  • nizzo9 years ago
    Congz platini ufite umugore mwiza cyane! Kandi imana ibafashe ibyo murimo byose bigende neza kandi mukomeze mube intangarugero
  • christopher9 years ago
    Diane na platini new couple
  • Nana Waris9 years ago
    Uwo muhungu ko namukundaga nkore iki koko.
  • platini9 years ago
    platini rya umwana ucire inkweto
  • Fab9 years ago
    courage kbsa musore birangize umushyire mu mago
  • flora9 years ago
    Sha platini courage kuko didy numwana mwiza azi kubana nabantu neza kandi nziko mwagira urugo rwiza cyane. Imana ibane namwe muri urwo rugendo kandi ndabasengera cyane ibakomeze. Ndabakunda
  • nemeye9 years ago
    platini congz uwo mwana ni sawa twereke ibirori
  • NIYOYITA9 years ago
    Urukundo ruruta byose,amahirwe mu rugendo rwiza mwatangiye.
  • sylvie9 years ago
    platini kbs aracyeye
  • 9 years ago
    Wow, happy to hear, courage ma Diddy
  • iraguha frank egide9 years ago
    bara beranyepe platini urumuntu wumugabo kuba mwara subiranye ntumufana wanyu thenks
  • yvette9 years ago
    Wawou platini uyumwana nimwiza ateye neza yujuje ubunyarwandakazi pee courage kandi imana ibafashe mubane kuko mwabyara nyampinga wahazaza. GBU
  • carine9 years ago
    A tout k platini uyumwana nimwiza kabisa ateye neza nimwiza pee yujuje ubunyarwandakazi.GBU
  • picollina9 years ago
    Ni sawa ntawahenze undi pe.Ark abantu bapfa kuba hari kumwe gusa,hagahita tahangizwa imishinga y'ubukwe?!
  • nsabimana issa9 years ago
    nibyiza gukundana nta uca undi inyuma
  • elisa9 years ago
    me proud of their couple really wish manyy blessingggggggggggsss from God themforever muaaaaaaaaaaaaa guysssssssss much love bro and ur girl didyyyyyyyy
  • 9 years ago
    byiza cyane.nabandi bahanzi bumvireho.arko ridaman we ko ntacyo atubwira di?!
  • Philbert9 years ago
    Ntakundi Gusa nibyiza kutiteza rubanda mbere yigihe. Tubufurije urugo rwiza.





Inyarwanda BACKGROUND