RFL
Kigali

Uncle Austin arakataje mu bikorwa bimuganisha mu bitaramo i Burayi no muri Austaralia

Yanditswe na: Editor
Taliki:20/09/2014 10:59
5


Umuhanzi Uncle Austin yatangiye urugamba rwo kugeza kure muzika ye, mbere yo kujya gukora ibitaramo hirya no hino hanze y’umugabane w’Afrika akaba akomeje gukorana n’abahanzi b’abanyarwanda baba hanze y’igihugu, ibi akaba abona bigenda bimwongerera intambwe atera muri muzika.



Uncle Austin ubu yamaze gukorana indirimbo n’umuhanzi w’umunyarwanda uba mu gihugu cya Canada, uyu akaba ari Daddy Cassanova benshi bakunze cyane mu ndirimbo “Imyaka itatu”, bakaba barakoranye indirimbo yitwa “What’s Love”. Uncle Austin akoranye na Cassanova nyuma yo gukorana n’abandi bahanzi batandukanye b’abanyarwanda baba hanze.

austin

KANDA HANO WUMVE "WHAT'S LOVE" YA AUSTIN NA CASSANOVA

Muri abo baba hanze y’u Rwanda bakoranye indirimbo na Uncle Austin hakaba harimo K8 Kavuyo uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ben Kayiranga uba mu Bufaransa ndetse n’uyu Cassanova uba ku mugabane wa Amerika mu gihugu cya Canada. Nyuma y’ibi, uyu muhanzi ubu yerekeje amaso mu bihugu bitandukanye i Burayi n’ahandi aho ashaka kuzakora ibitaramo bye bya mbere.

N'ubwo ibintu byose bitaratungana, Uncle Austin arateganya kwitabira ibitaramo i Burayi no muri Australia

N'ubwo ibintu byose bitaratungana, Uncle Austin arateganya kwitabira ibitaramo hanze y'Afrika

Bitaganyijwe ko mu mpera z’uyu mwaka Uncle Austin ashobora kuzakora igitaramo cye cya mbere hanze y’u Rwanda, n’ubwo amatariki na gahunda yabyo bitarabasha kujya mu buryo neza, akaba ateganya igitaramo mu gihugu cya Australia, akagira n’ibindi ku mugabane w’u Burayi mu gihugu cy’Bubiligi ndetse no mu Bufaransa.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    Nakomerezaho
  • boy9 years ago
    ninde umuzi s
  • 9 years ago
    Oustin Urarenze Ahubwo Igituma Guma Guma Utayitabira Ngo Unayitware Nibyo Bituyobera Uzagende Uduhere Abo Banyamahanga Nzakwizirikaho,uteye Ubusambo Nizindi My Man
  • ib9 years ago
    Canada aint a state in Usa, it is a country itself.
  • joy9 years ago
    umusaza arararenze





Inyarwanda BACKGROUND