Umwali Neema uhagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Miss Supranational hamwe na bagenzi be bagera kuri 70, kuri uyu wa Gatandatu basuye umujyi ukomeye cyane w’amateka unamaze igihe kinini mu gihugu cya Polonye witwa Krakow, nyuma yaho bakaba baranagaragaye mu mwambaro wo kogana uzwi nka “Bikini”.
Uyu mujyi ubitse ingoro ndangamuco n’umurage bya Polonye bitandukanye, unafatwa nka hamwe mu hantu hakomeye mu bijyanye no guteza imbere ubukungu bw’iki gihugu kirimo kuberamo amarushanwa, uyu mujyi kandi ukaba waramaze igihe kirekire ari wo murwa mukuru w’iki gihugu.
Muri uyu mujyi abakobwa bari bishimiye cyane ibyiza nyaburanga byaho
Aba bakobwa bahagarariye ibihugu byabo bitandukanye muri aya marushanwa barimo n’umunyarwandakazi, batangiye bakora urugendo n’imodoka bava muri Zakopane berekeza muri uyu mujyi wa Krakow, babanza guhagarara basura ingoro y’ibijyanye n’indege ya Polonye aho bafatiye amafoto atandukanye y’urwibutso, hanyuma bakomereza muri uyu mujyi rwagati aho basanze byinshi bihishe amateka y’iki gihugu.
Miss Umwali Neema uhagarariye u Rwanda muri aya marushanwa
Nyuma yo gufatira amafunguro ya saa sita muri uyu mujyi, Umwali Neema uhagarariye u Rwanda na bagenzi be 70 bahatanye muri aya marushanwa ya Miss Supranational, bahise berekeza mu mujyi witwa Wieliczka ahari ibirombe bikomeye ku isi bicukurwamo umunyu, hanyuma basoza ubutembere bwabo batangira kuruhuka.
Mu gutaha bagiye kuruhuka, aba bakobwa basubiye mu mujyi wa Zakopane berekeza muri Hotel Mercure Kasprowy aho bahise batangira koga, aha bakaba bagaragara mu mwenda w’imbere wo kogana uzwi nka “Bikini”. Abakobwa bakaba berekanye ko bishimiye kwambara uyu mwenda kandi ko nta kibazo ubateye, gusa Umwali Neema uhagarariye u Rwanda we isura ye ntigaragara muri aba bakobwa.
Aba bakobwa bagaragaye mu myambaro izwi ku izina rya Bikini
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO