RFL
Kigali

Umukinnyi wa filime uzwi nka Sonia avanye n'umugabo we mu kwezi kwa buki mu birwa Seychelles

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:20/12/2014 8:35
19


Tariki 6 Ukuboza, ubwo habaga imihango y’ubukwe bw’umukinnyi wa filime Marie France Niragire na Murwanashyaka Nehema Nelson hagaragaye udushya twatangaje benshi harimo kugendera mu modoka ya Coaster itamenyerewe mu gutwara abageni ndetse n’umutsima wakoreshejwe muri ubu bukwe.



Nyuma y’ubukwe bwabo, aba bageni bahise bajya kuruhukira mu birwa bya Seychelles mu kwezi kwabo kwa buki. Ku munsi wa kane w’iki cyumweru nibwo basoje ukwezi kwabo kwa buki maze bagaruka I Kigali.

Marie France n'umugabo we Nelson mu birwa bya Seychelles

Mu kiganiro Marie France Niragire yagiranye n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com nyuma yo kuva mu birwa bya Seychelles, yatangiye amubaza uko bamerewe nyuma yo gushyingirwa maze Marie France agira ati: “tumeze neza nta kibazo. Twari tumaze ibyumweru hafi 3 mu birwa bya Seychelles mu kwezi kwa buki, ariko kuri uyu wa 4 twagarutse mu rugo.”


Twamubajije kuri bimwe mu bishya byagaragaye mu bukwe bwabo, aho twahereye ku kuba abageni baragendeye mu modoka ya Coaster, ibintu bidasanzwe kuko bimenyerewe ko abageni bagenda mu modoka zihenze, maze Marie France yagize ati: “akenshi umuntu mu bukwe aba yumva yakora ibintu byiza kandi bitandukanye n’iby’abandi. Dutekereza imodoka tuzagendamo twatekereje nk’abandi bose ariko twibuka ko izo modoka twari dusanzwe tuzigendamo noneho duhitamo gukoreshwa Coaster kuko kuri twe twumvaga ari bishya kandi byiza.”

Bidasanzwe mu bundi bukwe, abageni bigendeye mu modoka ya Coaster isanzwe izwiho gutwara abagenzi

Abajijwe kandi ku mutsima wakoreshejwe muri ubu bukwe, ukaba ari umutsima wari wubatse mu ishusho y’umunara wa Eiffel uzwi mu mujyi wa Paris mu gihugu cy’ubufaransa, ndetse n’agaciro k’amafaranga uyu mutsima waba waratwaye, Marie France yagize ati: “iriya cake rero, mu by’ukuri ni cake yakozwe n’umuhanga kuko twari twabuze umuntu ushyira mu bikorwa igitekerezo cyacu. Urebye umunara wasobanuraga izina ryanjye “France”. Naho Forme y’aho yari iteretse, yari ikozwe  nka foundation y’amatafari byasobanuraga profession (umwuga) umugabo wanjye akora w’ubwubatsi.”

Ntabwo bapfuye gukora umutsima wo mu ishusho y'umunara wa Eiffel gusa, ufite icyo ushushanya mu buzima bwabo

“Kuba Champagne twakoresheje twarayivomyemo imbere nabyo byasobanuraga umwana wacu witwa PARIS (izina bateganya kuzita umwana wabo). Igiciro cyayo cyo kiri hejuru ariko sinagitangaza kereka nyir’ukuyidukorera abimpereye uburenganzira.”

Marie France yasobanuye byinshi ku gisobanuro cy'uyu mutsima

Marie France kandi yemeza ko ubu yamaze kubona itandukaniro riri hagati yo kuba umukobwa n’umugore, kuko kuri ubu atakiri wenyine kandi afite umuntu umuhora iruhande kandi umufasha kugera ku nzozi ze haba mu buzima busanzwe ndetse no mu mwuga we wa sinema.

Marie France na Nehema Nelson

Abajijwe gahunda afite muri sinema, ndetse niba kuba yarashatse umugabo bitazatuma ahagarika umwuga we wa sinema, Marie France yagize ati: “uretse gukina filime, hari filime nanditse nshaka gukora. Naho umugabo wanjye we mu by’ukuri twamenyanye ntarinjira muri sinema, ku buryo nta kibazo afite kuba nyirimo.”

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    Yoooo tres jolie kdi agira secret
  • kamikazi9 years ago
    Sonia urugo ruhire uzabyare hungu na kobwa turabikwifurije! Naho house of cake murabambere mugukora gato twaremeye pe?!!!!!!
  • cyiza9 years ago
    yooo mbega couple nziza. ndabakunze ntabazi pee.Imana ibahire.
  • 9 years ago
    umuhindo.com
  • hh9 years ago
    warihangitse muko mbega isura yumukobwa urimwiza pe ntiwarikubona umugabo mwiza gusa abe afite umutima mwiza aricyo wakuriye ubundibwo nimubi bigagara.
  • imani9 years ago
    Urugo ruhire ark ntago muberanye
  • imani9 years ago
    Urugo ruhire ark ntago muberanye
  • jojo9 years ago
    paris n,umwana wa France na Muzungu ntago aruwo bazabyara keretse niba nawe ariko bazamwita
  • NDAYISABA9 years ago
    nabahanga bemeje rubanda
  • mimos9 years ago
    Omg! This guy is terribly ugly! Kandi arasa nkumwana kuri france.urugo rwiza.
  • 9 years ago
    Rata ntiwumve abashaka kugusenya ahubwo se ukina film zihe ko ntakuzi munyarwanda??
  • 9 years ago
    mwiriweneza uwo mutipe ndamukunze uwo must sister mumpere peace ubukwe bwiza budahenze ndabizi urwo rugo ruzarama kK birantangaje ubukwe murine cast mugire amahoro
  • kiki9 years ago
    Urugo rwiza. Ariko ntimiberanye pee!. That guy must be loaded!
  • 9 years ago
    urugoruhire uzabyare uheke.
  • vava9 years ago
    Urugo ruhire bageni beza.Rekana nabanyamashyari badakunda ibyiza.Ubwiza bwumugabo wawe no wowe ubuzi,nibagukureho Rubangaaaa!!!!!
  • vava9 years ago
    Urugo ruhire bageni beza.Rekana nabanyamashyari badakunda ibyiza.Ubwiza bwumugabo wawe no wowe ubuzi,nibagukureho Rubangaaaa!!!!!
  • Ishimwe9 years ago
    mu rukundo ntihabura abacantege,ubime amatwi kd urugo rwiza!
  • lyse9 years ago
    Yego rata cong!!!! umugabo mwiza c asa gute?? crg kd urugo ruhire ma
  • ste-g8 years ago
    mbifurije ibyiza gs kdi imana ibahezagiye





Inyarwanda BACKGROUND