Tariki 6 Ukuboza, ubwo habaga imihango y’ubukwe bw’umukinnyi wa filime Marie France Niragire na Murwanashyaka Nehema Nelson hagaragaye udushya twatangaje benshi harimo kugendera mu modoka ya Coaster itamenyerewe mu gutwara abageni ndetse n’umutsima wakoreshejwe muri ubu bukwe.
Nyuma y’ubukwe bwabo, aba bageni bahise bajya kuruhukira mu birwa bya Seychelles mu kwezi kwabo kwa buki. Ku munsi wa kane w’iki cyumweru nibwo basoje ukwezi kwabo kwa buki maze bagaruka I Kigali.
Marie France n'umugabo we Nelson mu birwa bya Seychelles
Mu kiganiro Marie France Niragire yagiranye n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com nyuma yo kuva mu birwa bya Seychelles, yatangiye amubaza uko bamerewe nyuma yo gushyingirwa maze Marie France agira ati: “tumeze neza nta kibazo. Twari tumaze ibyumweru hafi 3 mu birwa bya Seychelles mu kwezi kwa buki, ariko kuri uyu wa 4 twagarutse mu rugo.”
Twamubajije kuri bimwe mu bishya byagaragaye mu bukwe bwabo, aho twahereye ku kuba abageni baragendeye mu modoka ya Coaster, ibintu bidasanzwe kuko bimenyerewe ko abageni bagenda mu modoka zihenze, maze Marie France yagize ati: “akenshi umuntu mu bukwe aba yumva yakora ibintu byiza kandi bitandukanye n’iby’abandi. Dutekereza imodoka tuzagendamo twatekereje nk’abandi bose ariko twibuka ko izo modoka twari dusanzwe tuzigendamo noneho duhitamo gukoreshwa Coaster kuko kuri twe twumvaga ari bishya kandi byiza.”
Bidasanzwe mu bundi bukwe, abageni bigendeye mu modoka ya Coaster isanzwe izwiho gutwara abagenzi
Abajijwe kandi ku mutsima wakoreshejwe muri ubu bukwe, ukaba ari umutsima wari wubatse mu ishusho y’umunara wa Eiffel uzwi mu mujyi wa Paris mu gihugu cy’ubufaransa, ndetse n’agaciro k’amafaranga uyu mutsima waba waratwaye, Marie France yagize ati: “iriya cake rero, mu by’ukuri ni cake yakozwe n’umuhanga kuko twari twabuze umuntu ushyira mu bikorwa igitekerezo cyacu. Urebye umunara wasobanuraga izina ryanjye “France”. Naho Forme y’aho yari iteretse, yari ikozwe nka foundation y’amatafari byasobanuraga profession (umwuga) umugabo wanjye akora w’ubwubatsi.”
Ntabwo bapfuye gukora umutsima wo mu ishusho y'umunara wa Eiffel gusa, ufite icyo ushushanya mu buzima bwabo
“Kuba Champagne twakoresheje twarayivomyemo imbere nabyo byasobanuraga umwana wacu witwa PARIS (izina bateganya kuzita umwana wabo). Igiciro cyayo cyo kiri hejuru ariko sinagitangaza kereka nyir’ukuyidukorera abimpereye uburenganzira.”
Marie France yasobanuye byinshi ku gisobanuro cy'uyu mutsima
Marie France kandi yemeza ko ubu yamaze kubona itandukaniro riri hagati yo kuba umukobwa n’umugore, kuko kuri ubu atakiri wenyine kandi afite umuntu umuhora iruhande kandi umufasha kugera ku nzozi ze haba mu buzima busanzwe ndetse no mu mwuga we wa sinema.
Marie France na Nehema Nelson
Abajijwe gahunda afite muri sinema, ndetse niba kuba yarashatse umugabo bitazatuma ahagarika umwuga we wa sinema, Marie France yagize ati: “uretse gukina filime, hari filime nanditse nshaka gukora. Naho umugabo wanjye we mu by’ukuri twamenyanye ntarinjira muri sinema, ku buryo nta kibazo afite kuba nyirimo.”
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO